Kera kabaye Israel Mbonyi agiye gukomereza ivugabutumwa i Burundi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyicyambu ibikorwa bye ntibyahembuye abanyarwanda gusa ahubwo byarenze imbibi bigera ku isi hose, n'igihugu cy'Uburundi kirimo.

Uyu muhanzi nkuko bigaragara ku rukuta rwe rwa Instagram, yatangaje ko ngo mu myaka 4 ishize yagerageje inshuro 100 ngo ajye gutaramira Abarundi ariko bikanga. Yagize ati" Nyuma y'inshuro 100 mu myaka 4 byanga ko nza, benedata b'Iburundi ubu noneho ku munota wanyuma ndaje. Ibyo bihe bitinze kugera! Muhabwe umugisha"

Bitegenyijwe ko hatagize igihinduka Mbonyi yataramira i Burundi ku itariki ya 13,14 na 15 Kanama 2021.

Reba hano indirimbo 'Ku migezi' ya Israel mbonyi yakunzwe n'abatari bake

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Kera-kabaye-Israel-Mbonyi-agiye-gukomereza-ivugabutumwa-i-Burundi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)