Kicukiro: Umuyobozi yafashwe yiba ibiribwa byagenewe abari muri Guma mu Rugo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo muyobozi yafatiwe mu isibo y’icyerekezo mu Mudugudu wa Nyakuguma, Akagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga.

Akarere ka Kicukiro kabinyujije kuri Twitter, katangaje ko “Mutwarasibo n’abo bafatanyije muri uwo mugambi mubi bashyikirijwe Polisi kugira ngo bakurikiranwe.”

Ku bufatanye bw'inzego z'ibanze n'iz'umutekano dufashe umutwarasibo w'isibo y'icyerekezo mu Mudugudu wa Nyakuguma, Akagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga washakaga kunyereza ibiribwa bigenewe abaturage muri iki gihe cya guma mu rugo. pic.twitter.com/PVO4Y8FcOr

— Kicukiro District (@KicukiroDistr) July 29, 2021

Ku wa Gatatu tariki 28 Nyakanga 2021 ni bwo mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali no muri Kicukiro by’umwihariko, ubuyobozi bwasubukuye igikorwa cyo gushyikiriza ibiribwa abaturage batishoboye, nyuma yo kongera iminsi itanu ku gihe cya Guma mu rugo, yiyongera ku icumi Umujyi wa Kigali n’utundi turere umunani byari bimaze.

Hari abibajije niba Mutwarasibo wafashwe atari atwaye ibyo biribwa kuko ashonje, gusa Akarere ka Kicukiro kasubije ko atari ko bimeze.

Bagize bati “Imibereho ye igaragaza ko atari ashonje kandi abakwiye ibiribwa nubwo baba ari Abakuru b’Imidugudu cyangwa abatwarasibo babihawe nk’abandi bose babikeneye.”

Imiryango isaga ibihumbi 211 ni yo Guverinoma y’u Rwanda yari yiyemeje kugezaho ibiribwa mu duce turi muri Guma mu Rugo. Hari ibindi bice by’igihugu biherutse gushyirwa muri Guma mu Rugo kandi nabyo ubuyobozi bwatangaje ko aho bizagaragara ko hari ikibazo cy’ibiribwa, bazabigezwaho.

Hashize iminsi ibiri hatangijwe icyiciro cya kabiri cyo gushyikiriza ibiribwa ababikeneye bari muri Guma mu Rugo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)