Kigali : Abagabo batatu bafatanywe ibikoresho bya miliyoni 19 bibye Umunya-Turukiya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bikoresho byibwe uriya mushoramari w'umunyamahanga, birimo intebe zigezweho z'ama divan ndetse n'imisambi igezweho izwi nk'imikeka.

Ibi bikoresho byose byari byibwe uwo musoramari ukomoka muri Turukiya, yahise abisubizwa.

Aba bagabo batatu beretswe Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nyakanga 2021, ubu bafungiye kuri station ya RIB ya Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko ruri gutegura dosiye y'ikirego cya bariya bantu bakurikiranyweho ubujura kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Uru rwego rwaboneyeho guha ubutumwa abantu bagura ibikoresho batazi inkomoko yabyo.

Ubu butumwa bugira buti 'RIB irasaba abaturarwanda kwirinda kugura ibintu batazi inkomoko yabyo kuko bibatera igihombo kandi bishobora kubaviramo n'icyaha iyo bigaragaye ko babiguze bazi ko ari ibijurano.'

Umwe muri aba bakekwaho ubujura, aremera icyaha cyo kwiba ariko akabivuga yabitewe no kuba umukoresha we yari yaramwambuye, yanamuhemba akamuha macye macye.

Yagize ati 'Mu mezi abiri yari andimo yampembye 20 000 Frw gusa kandi yaragombaga kumpemba 80 000 Frw.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abagabo-batatu-bafatanywe-ibikoresho-bya-miliyoni-19-bibye-Umunya-Turukiya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)