Iki cyifuzo kizamutse nyuma y’uko Polisi ifashe umuntu wari utwaye umurwayi wa Covid-19 mu modoka amujyanye mu kandi karere, ibyerekana ko bamwe batubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’iki icyorezo.
Abaturage baganiriye na IGIHE, bavuze ko bafite impungenge z’abarwaye Covid-19 barenga ku mabwiriza ya Guma mu Rugo.
Umujyanama w’Ubuzima ukorera i Nyamirambo witwa Munyakanyangezi Séraphine, yagize ati “Mu bigaragara, impamvu umurwayi yantiyuka gusohoka akagenda ni uko aba atambaye biriya bikomo byerekana aho bari, hari ubwo mba ndi kugenzura abarwayi mu ngo nkasanga harimo abadafite biriya bikomo, ku buryo biba byoroshye kuba yarenga ku mabwiriza yahawe n’abaganga kandi natwe tubakurikirana ntitwirirwana.”
Mukasekuru Madeleine wo mu Murenge wa Kimihurura, we yagize ati “Njye numva umurwayi wese bamwambitse igikomo byatuma batava mu ngo zabo, kabone nubwo baba bagiye guhaha hafi, bigatuma badakwirakwiza iki cyorezo.”
Niyondamya Zura yavuze ko kuba abantu benshi barwariye mu ngo bituma kubakurikirana bigorana.
Ati “Buriya buri murwayi yambitswe igikomo ntabwo yajya asohoka, ariko ubu umuntu ararwara ntubimenye, nawe akicecekera akajya guhaha uko yishakiye. Ni gute se ubwandu butarushaho kwiyongera?”
Umuyobozi Ushinzwe Ishami ryo Kurwanya no Kuvura Indwara mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, Dr Albert Tuyishime, yatangaje ko nubwo Leta yatanze ibikomo ku barwayi ba Covid-19, nabo bakwiye kumva ko bafite inshingano zo kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo.
Ati “Ni inshingano za buri muntu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, biri no mu nyungu z’umurwayi kugira ngo akire ariko na none ni inshingano ze kubahiriza ayo mabwiriza kugira ngo atagira abandi yanduza.”
Yavuze ko iyo hari abarwayi bashyiriweho gahunda yo kuvurirwa mu rugo, basobanurirwa impamvu bakwiye kuguma mu rugo.
Ati “Ubundi twigisha abo twapimye twasanze bafite iyo virusi tukabasobanurira impamvu bakwiye kuguma mu rugo. Ikindi dushyiraho izindi ngamba zimufasha ko umurwayi aguma mu rugo twifashishije inzego z’ibanze n’abajyanama b’ubuzima.”
Abarwayi barenga ibihumbi 15 bari kuvurirwa Covid-19 mu ngo zabo.