Kigali: Babiri bafashwe bagurisha ikibanza kitari icyabo kuri miliyoni 14 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Nyakanga 2021, ku Cyicaro cya Polisi y’u Rwanda i Remera, ni bwo Niyonsaba Marcel utuye mu Murenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro na Mbarushimana Emmanuel, utuye mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, beretswe itangazamakuru.

Bafashwe ku wa Gatanu, tariki ya 16 Nyakanga 2021, ubwo bari kwa noteri wikorera, mu Murenge wa Muhima bahinduza inyandiko kugira ngo babone uko bagurisha iki kibanza.

Kimenyi Vincent utuye mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, wari muri gahunda zo kugura iki kibanza, yasobanuye uburyo yahamagawe n’aba bagabo.

Ati “Nari narasabye umukomisiyoneri kunshakira ikibanza, tariki ya 13 Nyakanga 2021, nza guhamagarwa n’umugabo ambwira ko afite ikibanza ku Gisozi, nagiye kukireba ngezeyo komisiyoneri wari wandangiye icyo kibanza ambwira ko ataboneka. Yampaye nimero z’uwitwa Ndoli, ajya kunyereka icyo kibanza, yambwiye ko cyanditse ku witwa Antoine Ngarambe, ariwe turavugana igiciro.”

“Bampaye nimero ye ndamuhamagara ambwira ko aba hanze kandi ashaka gusubirayo ariyo mpamvu adashaka ibintu bitinda, ansaba ko muha miliyoni 15 Frw, mubwira ko muha 14, twemeranya ko muha miliyoni 13 indi imwe nkazayimuha tumaze gukora mitasiyo.”

Ku wa Gatanu tariki ya 16 Nyakanga 2021, ni bwo bagiye kwa noteri guhinduza ibyangombwa, ubwo bari kwa noteri Niyonsaba wiyitaga nyir’ikibanza yavuze ko umugore we ariwe ufite ibyangombwa byacyo kandi ari kwa muganga, ari butinde. Uyu mugore avuga ngo ni uwitwa Claudette nubwo bajye kuvumburwa ko ngo atari umugore we.

Niyonsaba Marcel wari wigize nyir’ikibanza, avuga uburyo yisanze muri izi gahunda z’ubuhemu, n’impamvu yatumye asohoka kwa noteri agahunga abeshya ko yibagiwe indangamuntu.

Ati “Njye ndi umushoferi wa Taxi, Claudette twari duhuye nka kabiri, ariko Emmanuel we twari duturanye ku Gisozi. Tariki ya 16 Nyakanga 2021, bampamagaye bambwira ko hari ikibanza bafite bashaka kugurisha kiri ku Gisozi, mpageze bansaba ko mba nyiracyo mfatanyije na Claudette wari ufite ibyangombwa bwacyo by’ibihimbano, ariko bari bambwiye ko atari icyabo.”

Niyonsaba Marcel avuga ko icyamuteye guhunga ava kwa noteri nta byangombwa by’iki kibanza bimwanditseho bari bafite, ubwo yumvaga noteri abasaba amarangamuntu byamuteye kwibaza, ahitamo kubeshya ko ntayo afite arahunga, ariko aza gufatwa na Polisi ubwo yarimo acika. Yasabye imbabazi kuba yaremeye kujya mu mugambi w’ubuhemu kandi abizi, agasaba n’undi wese utekereza kwishora mu byaha nk’ibi kubireka.

Uwiyitaga umukomisiyoneri, Mbarushimana Emmanuel, yavuze ko yari yemerewe 300.000 Frw yo guhindura nimero ya telefoni bakoresheje mu kugurisha icyo kibanza.

Ati “Njyewe bari banyemereye ko bazampa ibihumbi magana atatu nyuma yo kugurisha ikibanza, nimero narayihinduye tuyiha Niyonsaba Marcel ayikoresha yiyita Ngarambe Antoine kuko ariwe yari yanditseho. Ndasaba imbabazi kuba narishoye mu buhemu, nkanagira inama undi wese ushaka kubijyama kubireka.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye n’undi wese ushaka kurya iby’abandi atavunitse, asaba abantu kuba maso kuko abatekamutwe bagwiriye.

Ati “Abantu badukanye ubutekamutwe bwo kugurisha iby’abandi nk’ibibanza, inzu n’ibindi, aba twabafatiye mu cyuho bashaka kugurisha ikibanza kitari icyabo, turi urwego rw’umutekano kandi turiho ngo dukurikirane abanyabyaha n’imikorere yabo.”

“Abantu barye bari menge, niba ushaka kugurishwa ikintu witonde ubaze inzego zibishinzwe. Amayeri mwayabonye, bafite inyandiko zigaragaza ko ikibanza ari icyabo, ntimukihutire kugura imari ishyushye kuko byabaviramo ibihombo.”

Iki kibanza aba bagabo barimo bakigurisha miliyoni 14 Frw. Bafatiwe mu cyuho amafaranga batarayahabwa.

Aba bagabo uko ari babiri bakurikiranyweho ibyaha bitatu, kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Uko ari babiri bakurikiranyweho gushaka kugurisha ikibanza kitari icyabo
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abantu kwigengesera igihe bafite icyo bagiye kugura



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)