Kigali : Undi mugabo ariyahuye asiga yandikiye umugore we urwandiko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umurambo w'uyu mugabo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021 ubwo wari umanitse mu giti.

Hari amakuru avuga ko mbere yo gufata kiriya cyemezo, uriya mugabo yabanje kwandikira ibaruwa umugore we ikubiyemo ubutumwa bwanamuteye gufata icyemezo cyo kwivutsa ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Jali, Ndanga Patrice yavuze ko batazi icyateye uyu mugabo w'abana batanu kwiyambura ubuzima cyane ko yari abanye neza n'abaturanyi ndetse n'umugore we.

Ndanga yasabye abaturage kwirinda ikintu cyose cyatuma bivutsa ubuzima.

Ati 'Nta muntu wakagombye kwiyambura ubuzima, ibibazo yaba afite ibyo ari byo byose yashobora kubikemura cyangwa ubuyobozi bukabikemura. Icyo nabwira abaturage ni uko iyo umuntu afite ikibazo agana inzego zishinzwe kubikemura ariko ntabwo ajya kwiyambura ubuzima muri buriya buryo.'

Umurambo w'uyu mugabo uri mu kigero cy'imyaka 50 wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Mu minsi ishize hakunze kumvikana ibikorwa byo kwiyahura bikorwa n'abiganjemo ab'igitsinagabo.

Uwibukwa cyane kandi wa vuba ni Me Bukuru Ntwali wari umunyamategeko wunganiraga abantu uherutse kwiyahurira i Nyabugogo ku nyubako ikoreramo isoko rizwi nk'Inkundamahoro.

Nyuma y'uko uriya mugabo yiyahuye, havuzwe byinshi ubwo ku ikubitiro byabanje guhwihwiswa ko yiyahuye ngo kuko yasanzwe umugore we amuca inyuma ndetse nyuma bamwe mu barwanya ubutegetsi bw'u Rwanda baza kuvuga ko yishwe na Leta.

Nyuma y'Iperereza, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwaje kwemeza bidasubirwaho ko Me Bukuru Ntwali yiyahuye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Kigali-Undi-mugabo-ariyahuye-asiga-yandikiye-umugore-we-urwandiko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)