Kigali: Yatawe muri yombi akekwaho kwiyitirira inzego akiba abantu amafaranga kuri Mobile Money - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki ya 14 Nyakanga 2021, ku cyicaro cya Polisi i Remera, itangazamakuru ryeretswe umugabo wafatiwe mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, aho yibaga abantu amafaranga kuri telefone kuri Mobile Money, aho babeshyaga abantu ko MTN yabageneye impano cyangwa bagiye kubakuraho nimero zibabaruyeho batazi.

Uyu mugabo wageze i Kigali ari umuyede, yavuze ko ubu bujura yabutangiye mu 2017 abyinjijwemo n’abasore babanaga mu gipangu kimwe mu Murenge wa Gatsata.

Ati “Tugitangira twakohererezaga ubutumwa bugufi bw’ibihumbi 75.000 Frw, tukakubwira ko ari impano wagenewe na MTN, tukakubwira imibare ukanda, wayikanda amafaranga ufiteho tukayatwara. MTN yahinduye uburyo kuko mbere amagambo yazaga nyuma yo kugukandisha imibare yabaga ari mu Cyongereza, ni bwo twashatse nimero icuruza Mobile Money tuyiguze n’umumotari, twarebaga amafaranga ufiteho tukaguhamagara, tukayagutwara utazi ibyo aribyo kubera imibare twakubwiye ukanda. Ntibyatinze kuko iyo MTN yabimenyaga bahitaga bafunga sim card. Twari tumaze kwiba batatu.”

Yavuze ko hahindurwaga uburyo bwo kubikuza na bo bahinduraga amayeri yo gukoresha.

Yakomeje ati “Nyuma twababwiraga ko tugiye kubakuraho nimero zibabaruyeho, uwabaga afite nimero zirenze ebyiri zimubaruyeho twamubwiraga imibare akanda ngo tumusubirizeho serivisi ze zavuyeho. Twamusabaga gukanda *182*1*1* nimero tumubeshya ko agiye gukurwaho* amafaranga dushaka* na PIN tumushuka, tukamusaba gukanda akego (#) ubundi amafaranga twashyizeho yaba ariho tukayatwara.”

Nyuma iyo nzira na yo imaze kumenyekana, bahisemo kwiyitirira Urwego Ngenzuramikorere, RURA ari nayo yafashwe akiyitirira.

Uyu mugabo w’imyaka 41 yasabye abantu kwirinda kurya ibyo batavunikiye kuko iminsi y’umujura ari 40, kuko ntacyo yungutse uretse kuba agiye gufungwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye Abanyarwanda kwirinda ababashuka bitwaje inzego, abasaba gushishoza.

Ati “Kuki umuntu ashukwa no guhabwa amafaranga y’ubuntu, kuki bagushuka ngo bahe umubare wawe w’ibanga ukawutanga kandi ubizi ko ari ibanga? Abanyarwanda ntibagakangwe n’amazina y’ibigo bikomeye babashukisha, abantu nibajijuke, bashishoze kandi basobanuze neza ibyo babwira n’abatekamutwe. Nibamenye amayeri akoreshwa ngo babibe, nibareba kure bazadufasha no gutahura abo biyitirira ibigo runaka.”

CP Kabera yibukije ko uzatekereza gukora ibyaha ibyo aribyo byose azafatwa kandi akabiryozwa, kuko polisi itazihanganira ukora ikibangamiye Umunyarwanda aho ari hose.

Yavuze ko bakomeje gushakisha uwo bakoranaga kugira ngo aryozwe ibyo yakoze, uwafashwe na we agashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, agakorerwa dosiye igashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Uwafashwe yavuze ko ubujura yabutangiye mu 2017 ari kumwe n’itsinda ry’abantu barindwi ariko bari basigaye bakorana ari babiri. Yavuze ko amafaranga menshi bibye icyarimwe ari ibihumbi 800 Frw mu gihe abo yambuye ashutse bagera ku 150. Yafatanywe telefoni ebyiri na sim card yakoreshaga muri ibyo bikorwa.

Itegeko riteganya ko uwafashwe ahamijwe n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Uyu mugabo w'imyaka 41 yatawe muri yombi akekwaho kwiyitirira inzego akiba abantu amafaranga kuri Mobile Money
Kuva mu 2017 kugeza ubu yibaga abantu kuri Mobile Money yiyita umukozi wa MTN na RURA
Mu byo yafatanywe harimo sim card na telefoni ebyiri yakoreshaga muri ubu bujura
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abantu kudashamadukira amafaranga ngo bamburwe n'utwo bari bafite



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)