Kuwa Mbere tariki 4 Nyakanga 1994, ni umunsi usobanuye byinshi kuri uru Rwanda wowe usoma iyi nkuru uri kubona uyu munsi by’akarusho niba ufite imyaka mike nkanjye uri kwandika.
Ufatwa nk’intangiriro y’ubuzima bushya bw’u Rwanda aho Umunyarwanda wese arufiteho uburenganzira, nta n’umwe uhezwa. Nibwo hasohotse itangazo rya FPR Inkotanyi ryemeza ko Kigali yabohowe, ribwira Abanyarwanda bose n’Isi yose ko noneho u Rwanda ruri amahoro.
Uretse gushyira iherezo ku rugamba Ingabo za RPA zari zaratangiye ku itariki 1 Ukwakira 1990, ni nabwo zahagaritse umugambi karundura wa Jenoside yakorerwaga Abatutsi, icyo gihe abarenga miliyoni bari bamaze kwicwa.
Tito Rutaremara, ni umwe mu batangiranye na FPR Inkotanyi ubwo yagiraga igitekerezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda. Avuga ko yibuka neza itariki 4 Nyakanga 1994 nk’aho ari ejo hashize.
Uyu musaza uyobora Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, yavuze ko uwo munsi, muri Kigali hari huvuye imirambo, n’aho unyuze ugakubitana n’umuntu uvirirana amaraso wakomeretse.
Ati “Icya mbere i Kigali hari imirambo hose, imirambo hirya no hino, hari abantu bagenda b’inkomere, iyo shusho y’imirambo yo twari twarayimenyereye kuko kuva Jenoside yatangira yabaga yuzuye hirya no hino.”
Ubwo inkuru yari imaze gukwira hose ko FPR Inkotanyi yafashe igihugu, abatutsi bahigwaga bahise bashyira agatima mu nda, ku buryo hari nk’abavaga mu bisenge biruhutsa.
Rutaremara wari uhari agira ati “Ubwo muri icyo gihe twabonye abandi bavuye mu bisenge by’inzu cyangwa ahandi mu bihuru bari bamaze amezi atatu bihishe, umuntu wamubona ukamubwirwa n’uko asetse, wabonaga mbese umuntu ameze nka ‘zezenge’, barahorose barashize, kubera ko babaga bamaze amezi yose batarya, batanywa batinya gusohoka ngo Interahamwe zidahita zibica.”
Rutaremara avuga ko ibindi yari asanzwe abibona birimo abantu bishwe, imihanda yasenyutse, inzu zasenyutse n’ibindi byinshi. Gusa ngo icyo yabonye gitandukanye kuri uwo munsi ni icyo cy’abantu bari gupfupfunyuka aho bari bamaze amezi atatu bihishe.
Kuri uwo munsi, Rutaremara ngo yari yavuye i Rwamagana [aho yari yaragiye kuba], agaruka mu Mujyi wa Kigali. Igihugu cyabohowe ari hafi ya Nyabugogo.
Dusubire inyuma gato mu ijoro ribanziriza inkuru y’ihumure
Mutesa Shaffy wari ufite imyaka 18 irengaho amezi arindwi muri Nyakanga 1994, yibuka neza uburyo i Kigali by’umwihariko mu Mujyi rwagati hasaga nabi, huzuyemo ibitoyi by’amasasu, imirambo, Interahamwe zakoraga akazi ko kurarira amaduka n’izindi nyubako zari zarasizwe n’abakire bahunze Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Mu kiganiro na IGIHE, Mutesa avuga ko muri icyo gihe by’umwihariko tariki 4 Nyakanga 1994, Umujyi wa Kigali nta shusho wari ufite, umwanda ari wose na za bariyeri z’Interahamwe nazo zari zisigaye ari mbarwa kuko nk’ahari hasanzwe hirirwa Interahamwe umunani wasangaga muri icyo gihe hasigaye eshatu, izindi zari zaratangiye gukuramo akazo karenge.
Avuga ko mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira, we n’umuryango we bari batuye mu Biryogo, ariko byageze aho baratatana bajya kwihisha mu bice bitandukanye, abandi barahunga n’ubwo we yagumye muri Nyamirambo.
Ngo mu ijoro ryo ku itariki 3 Nyakanga 1994, ahagana saa yine z’ijoro, basohotse aho bari bihishe ahitwaga kuri ‘Pharmacie’ babona abasirikare b’Inkotanyi bagera ku 100, bari ku murongo bigaragara ko bavaga ku i Rebero berekeza ku Musigiti wa Onatracom barakomeza bagera za Camp Kigali.
Yakomeje agira ati “Mu Saa Munani z’ijoro, twatangiye kumva bavuga ko Inkotanyi zafashe Kigali, nibwo abantu benshi, igihiriri cy’abantu batangiye guhunga, natwe tumanuka muri icyo gihiriri tugeze Kimisagara, twigira inama yo gusubira inyuma. Hari umwijima, uruvunganzoka rw’abantu, abasirikare ba Habyarimana bari kuraswaho n’Inkotanyi.”
“Icyo gihe bwari bumaze kugera mu rukerera, mpita njya kureba ahantu Papa na Mama bari bihishe nari mpazi, narahageze mbabwira iyo nkuru, babanza kwanga kubyemera kuko bari bacyumva amasasu, ariko ngeze aho ndagenda mbasiga aho.”
Mutesa avuga ko n’ubwo iryo joro nk’andi yabanje yose ryatinze gucya, ariko ryageze aho riracya izuba rirongera rirarasa.
Inkuru y’umunsi wo ku ya 4 Nyakanga 1994
Amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko ku wa Mbere tariki 4 Nyakanga 1994, aribwo Ingabo za RPA zafashe Umujyi wa Kigali ndetse n’uwa Butare.
Muri icyo gihe hari hamaze iminsi urugamba rushyushye, biza kugera ku rwego abasirikare ba RPA barusha ingufu aba leta yakoraga Jenoside, ndetse Guverinoma y’abatabazi yari iyobowe na Sindikubwabo Theodore na Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe ntiyari ikibarizwa mu murwa.
Mutesa avuga ko kuri uwo munsi wo ku ya 4 Nyakanga, aribwo we n’abo bari bamaze igihe bihishe hamwe bafashe icyemezo cyo guhungira mu Kiyovu, ahari hari Ambasade ya Tanzania mu Rwanda.
Ati “Mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri, tuva Nyamirambo tugana ahahoze Ambasade ya Tanzania hano hafi ya BNR, Ambasade ya Tanzania niho hari ubuhungiro muri icyo gihe.”
Agaruka ku rugendo ruva i Nyamirambo rugera mu Kiyovu kuri Ambasade yagize ati “Kuva Nyamirambo twagiye tunyura ahantu hari za bariyeri kuko icyo gihe hari Interahamwe zari zitaramenya ibyahaye, hari Bariyeri yo ku Gitega, mu Gakinjiro na hehe hose zari zihari ndetse n’aha mu Mujyi hose hari hanyanyagiye Interahamwe z’abazamu zifite imihoro, imbunda n’ibindi.”
Yakomeje agira ati “Abantu twari kumwe twatandukaniye kuri Segiteri Gitega kuko twahasanze Interahamwe zishe abantu babiri, njyewe nari mfite ibiceri 300Frw ndabibaha barandeka ndakomeza ndagenda.”
Mutesa avuga ko yageze mu Mujyi ahahoze Segiteri Rugenge, ahahurira n’umugore wari ufite umwana w’uruhinja, barajyana ndetse ngo niwe wagiye amufasha mu nzira zitandukanye bagiye banyuramo bihishahisha kurinda bagera kuri Ambasade ya Tanzania.
Kuri Ambasade, basanze harinzwe n’abasirikare b’Inkotanyi kuko bari bamaze kuhafata naho ndetse ahasanga umwe mu basirikare b’Inkotanyi baziranye.
Ati “Kuva ubwo bwari bumaze gucya ari ku manywa y’ihangu, abo basirikare bansaba kujya kubereka kuri Radio Rwanda, nanjye ndababwira nti turagenda gusa mundinde Interahamwe.”
“Ubwo bari abasirikare bagera kuri 300, bigabanyijemo ibice bitatu, turagenda, tugana kuri Radio Rwanda, tunyuze haruguru ya BNR, tugera kuri St Michael, ariko ubwo imbere yacu twaharebaga ibifaru bibiri bigaragara ko byari birinze aho kuri Radio Rwanda.”
Mutesa avuga ko bakomeje kwegera za Burende basanga nta bantu barimo, bahita binjira muri Radio Rwanda ari nabwo Radio Muhabura yaje guhita ihimurirwa ndetse bukeye bwaho tariki 5 Nyakanga 1994 itangira kuvugira aho hahoze Radio Rwanda.
Abatuye hanze ya Kigali nabo itariki ya 4 Nyakanga 1994, yababereye umunsi udasanzwe nk’uko byashimangiwe na Dusengibona Théodore, wari umusore ukibyiruka iwabo muri Segiteri Karenge, ubu ni mu Karere ka Rwamagana.
Avuga ko ku gasozi k’iwabo tariki 4 Nyakanga 1994, abantu benshi bari barahunze abandi barishwe, ku buryo kuva iyo tariki bamaze kumva ko Inkotanyi zabohoye igihugu aribwo benshi batangiye guhunguka bagaruka mu byabo.
Dusingibona kuri usigaye ari umuhinzi ndetse akaba n’umwarimu ku GS Masaka I, avuga ko uyu munsi yishimira kuba mu gihugu cyiza, aho Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kwiga akarangiza amashuri ndetse akabona n’akazi hatagendewe ku bwoko.