Kimenyi na Muyango ubu ni ababyeyi…Bibarutse imfura yabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Muyango watsindiye ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto muri Miss Rwanda ya 2019, ubwe ni we witangarije iyi nkuru ku status ye ya Whatsapp, aho yashyizeho amagambo y'ishimwe nyuma yo kwibaruka imfura ye.

Ubwo butumwa yashyize kuri status ya WhatsApp, bugira buti 'Ndi umubyeyi wishimye, ntewe ishema nanjye ubwanjye. Ntagushidikanya ko nzaba umubyeyi mwiza cyane.'

Yavuze ko aya mezi icyenda amaze atwite, yamubereye urugendo rukomeye ariko akaba arusoje neza.

Ntihamenyekanye igitsina cy'uyu mwana Miss Muyango yabyaranye na Kimyenyi Yves gusa hari amakuru avuga ko yari atwite umuhungu.

Yibarutse nyuma y'iminsi micye yerekanye ifoto ye ya mbere akuriwe yanagarutsweho na benshi barimo n'abatarabyitwayemo neza bamugaye kuba yaremeye guterwa inda atarakora ubukwe n'umukunzi we Kimenyi Yves wamutereye ivi akamwambika impeta amusaba kumubera umugore.

Ubwo ariya magambo yazamukaga, Kimenyi Yves yahumurije umukunzi we wari ukuriwe amubwira ko abo bihaye kumuvuga akwiye kubima amatwi bagakomeza bakavuga ngo icya mbere ni uko bombi bakundana.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Kimenyi-na-Muyango-ubu-ni-ababyeyi-Bibarutse-imfura-yabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)