Kinigi: Inyubako zatwaye arenga miliyoni 280 Frw zishobora kwangirika zidakoreshejwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imirimo yo kubaka inyubako igezweho yari gukorerwamo n’Umurenge wa Kinigi yatangiye muri Werurwe 2019 igomba kurangira muri Nyakanga 2020 igatwara miliyoni 330 Frw. Imirimo yaje guhagarara muri Werurwe 2020 igeze ku kigero cya 86% bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze kugera mu Rwanda kigahungabanya ubukungu bwa Sabyinyo Community Livelihood Association, Sacola yari yiyemeje kuyubaka.

Iyi nyubako yari igeretse rimwe yari imaze gutwara amafaranga arenga miliyoni 280 Frw.

Nyuma yo kubona ko Sacola itagifite ubushobozi bwo kuba yayisoza, bandikiye Akarere ka Musanze basaba ko kakomeza imirimo ingana na 14% yari isigaye ariko umwaka urarenze nta kirakorwa.

Umuyobozi wa Sacola, Nsengiyumva Pierre Célestin yagize ati " Twari twawubatse ngo abaturage bacu babone aho bahererwa serivisi heza. Kubera ko natwe ubushobozi twabukuraga kuri hoteli yacu kandi icyo gihe ubukerarugendo bwasaga nk’ubwahagaze, byatumye natwe tubura ubushobozi, bigeze nyuma tuza kubivuganaho n’Akarere nako katwemerera ko imirimo isigaye kazayikomeza".

Yakomeje avuga ko n’ubwo inyubako basize ituzuye igikomeye “hari impungenge ko itaramiwe vuba ishobora kwangirika. Twifuza ko yakuzura igakoreshwa icyo yari igenewe".

Umuyobozi wa Best Realisers Company Ltd yari ifite isoko ryo kubaka iyi nyubako izakorerwamo n’Umurenge wa Kinigi, Kwitonda Emeritha na we avuga ko hari impungenge ko iyi nyubako ishobora kwangirika mu gihe cyose imirimo yo kuyirangiza yaba itihutishijwe.

Yagize ati " Twe twasabye Sacola ngo itwishyure itubwira ko nta mafaranga ifitee. Nari narahashyize amadirishya n’ibindi bikoresho byinshi byaribwe kuko nayarindishije igihe kirenga umwaka, nsaba Sacola ngo ihashyire umuzamu ntiyabikora, nsaba umurenge nawo ntiwabikora”.

“Birumvikana ko iriya nyubako ikomeje kuriya yakwangirika kuko n’inzugi batangiye kuzikuramo. Twe nibaduhe amafaranga baturimo agera kuri miliyoni 68 noneho batubwire niba dushobora no gukomeza tugasoza imirimo yose yateganyijwe".

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko imirimo yo kurangiza inyubako z’Umurenge wa Kinigi yateganyijwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, icyo bategereje ari ugutanga isoko.

Yagize ati " Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka 2021/2022 twateganyije ko tugomba kuwuzuza ubu turi gushaka uzabidukorera kuko nawe agomba kujya kureba imirimo isigaye n’ibyo azadukorera, ubundi iriya mirimo tukayirangiza".

Byari biteganyijwe ko inyubako y’Umurenge wa Kinigi izuzura muri Nyakanga 2020 igatwara miliyoni 330 yari kuba ibaye iya kabiri yubatswe na Sacola kuko muri 2017 nabwo yari yujuje inyubako y’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze yatwaye miliyoni 60.

Inyubako y'Umurenge wa Kinigi yadindiye imaze gutwara arenga miliyoni 280 Frw
Aho Umurenge wa Kinigi ukorera kuri ubu ni hato kandi ni mu nyubako zishaje cyane



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)