Ibi byabaye ahagana saa Moya z’ijoro mu Mudugudu w’Umutuzo mu Kagari ka Gisagara mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe.
Amakuru avuga ko uyu musore yari yagorobereje mu rugo rw’uyu mugabo, akaza gutaha yasinze akarwana n’umugore we. Aba basore baganiraga ngo bihutiye kujya kubakiza undi akubita umuhini uwo musore w’umuturanyi amwitiranya n’umwana we ngo ukunda gushyigikira ko uyu mugabo yareka kwikubitira umugore we.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushikiri, Hakizamungu Adelte, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo asanzwe azwiho kugira amahane menshi n’urugomo, ubwo ngo bageraga iwe nyuma yo gukubita uyu musore banamusanganye ibikoresho bigaragaza ko ateka kanyanga.
Ati “Rero nijoro ahagana saa Moya ni bwo baduhuruje ko akubise umusore w’umuturanyi umuhini mu mutwe. Badusobanuriye ko uwo mugabo yatashye yasinze ageze mu rugo akubita umugore we, wa musore n’undi mwana w’uwo mugabo bari bari kuganira barahurura baza gukiza.”
Yakomeje agira ati “Mu kuza gukiza rero wa mugabo yahise agira umujinya ajya kuzana umuhini mu nzu, umugore we n’undi mwana we bariruka kuko basanzwe bamuzi ko agira umujinya, wa musore w’umuturanyi rero we ntiyabimenye yahamye hamwe araza amukubita umuhini mu mutwe inshuro ebyiri ava aho yanegekaye agera kwa muganga ahita apfa.”
Yakomeje avuga ko uwo mugabo yahise atoroka muri iryo joro aza gufatwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nyuma ngo banagiye mu nzu bahasanga ibikoresho yajyaga atekesha kanyanga mu gihe iyo yari yatetse yayirukankanye mu kagerekani.
Gitifu Hakizamungu yasabye abaturage kwirinda utubari two mu ntoki no mu mashyamba ngo kuko aritwo dutuma bateza umutekano muke yanavuyemo urupfu rw’uyu musore.
Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Kirehe kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Umugabo w’imyaka 46 ukurikiranyweho kwica umuturanyi we yafashwe, ashyikirizwa Sitasiyo ya RIB ya Nyarubuye.