Koresha ibyo Imana yaguhaye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo twisanze twarateranirijwe hamwe mu buryo bwiza bw'igitangaza ngo tube ingingo z'umubiri wa Kristo, mureke dukomeze tujye imbere buri wese amaranire kuba icyo yaremewe kuba cyo (Abaroma 12:5)

Icyo uri cyo ni impano Imana yaguhaye, icyo ukora ni impano uha Imana. Imana ikwiye guhabwa umugabane uruta iyindi mu buzima bwawe.

Yakuremye ifite intego kandi igutegerejeho gukoresha byimazeyo ibyo yaguhaye byose. Ntabwo ishaka ko uhangayika cyangwa urarikire kubera ubushobozi ubona abandi bafite ariko wowe utahawe. Ahubwo icyo igushakaho ni ukurangamira gukoresha neza ubuhanga yaguhaye.

Iyo ugerageza gukorera Imana mu buryo budahuye n'icyo waremewe, bimera nk'ibya wa musazi ngo wasomeye amata amaganga ati 'Ibitajyanye ni ibi'.

Bene ibyo nta kindi kivamo uretse gucika intege kandi nta musaruro mwinshi bibyara. Ikindi kandi bigutesha igihe, ugapfusha ubusa imbaraga n'ubwenge. Uburyo bwiza bwo gukoresha ubuzima bwawe ni ugukorera Imana ushingiye ku miterere yawe, ukiga kuyakira no kuyinezererwa, bityo ugashobora kuyiteza imbere kugera ku kigero gikwiriye.

Menya imiterere yawe:

Bibiliya iravuga ngo 'Ntimukagende nk'abatagira ubwenge, ahubwo mugerageza kumenya icyo Umwami ashima kandi abe ari cyo mukora'. Ntureke uyu munsi ukurenga. Utangire ushakishe kandi usobanukirwe neza icyo Imana ushaka ko ukora.

Utangire usuzuma impano zawe n'ubushobozi bukurimo. Ufate igihe kirekire witegereze ibyo waba uzi gukora neza n'ibyo udashobora. Pawulo atugira inama agira ati 'Mutekereze mwitonze ngo mumenye ubushobozi bwanyu'.

Ukore urutonde. Ubaze abandi bakubwize ukuri uko bakubona. Ubabwire ko ushaka kumenya ukuri, ko utari gutara amashimwe. Impano zo mu Mwuka n'ubushobozi kamere iteka byemezwa n'abandi. Niba wibwira ko ufite impano yo kwigisha cyangwa yo kuririmba, ariko ukaba nta wundi ubyemeza, ubyibazeho. Niba ushaka kumenya ko ufite impano yo kuyobora, uhindukire urebe inyuma yawe! Nta muntu ukuri inyuma umenye ko utari umuyobozi.

Ujye wibaza ibibazo nk'ibi ngo:Ni hehe nabonye imbuto mu buzima bwanjye kandi n'abandi bakabyemeza? Ni ibiki namaze kugaragazamo ubushobozi? Urutonde rw'impano n'ubushobozi kamere dusanga mu bitabo bimwe na bimwe bigira agaciro, ariko bikagira umumaro muke. Icya mbere, kenshi biba ari rusange bityo ntibishobore kukwereka umwihariko wawe. Icya kabiri, Bibiliya itubwira iby'impano zo mu Mwuka ariko ntabwo itanga ibisobanuro birambuye, bityo kenshi ibisobanuro tubona ugasanga bibogamye kuko kenshi biba bishingiye ku myigishirize y'itorero iri cyangwa ririya.

Ikindi kibazo ni uko uko ugenda ukura ugenda ugaragaza impano nyinshi zitandukanye. Ushobora kwitangira imirimo yo gufasha cyangwa yo kwigisha cyangwa ugatangana umutima ukunze kubera ko umaze kuba mukuru mu gakiza atari uko ari iyo mpano yawe. Uburyo bwo guhishurirwa impano zawe n'ubushobozi ni ukugerageza imirimo y'uburyo bwinshi.

Muri wowe hahishemo impano n'ubushobozi bwinshi utazi kubera ko utigeze ugerageza kuzikoresha.

Ni yo mpamvu nakugira inama yo kugerageza ibintu byinshi. N'iyo waba ushaje ntuzigere uhagarara kugerageza, hari abantu nahuye nabo bampa ubuhamya ko batangiye kuvumbura impano zabo bageze mu myaka mirongo irindwi cyangwa 80. Hari umukecuru nzi ufite imyaka 90 utsinda amarushanwa yo kwiruka kilometero 10 kandi iyo mpano yo kwiruka ngo yayibonyemo afite imyaka 70.

We kwivuna ugerageza kumenya impano zawe utaratangira kugira icyo ukora. Uhaguruke utangire ukore. Impano zawe zigaragara neza iyo ugeze mu murimo w'Imana.Ugerageze kwigisha cyangwa kuyobora, cyangwa gutondeka gahunda cyangwa gucuranga cyangwa gukora mu rubyiruko. Ntuzigera umenya ibyo ukora neza niba ntacyo wagerageje gukora. Nugerageza bigafata ubusa we gucika intege kandi wibwire uti 'N'ubundi kwari ukwipima'. Bityo amaherezo uzageraho umenye icyo ukora neza.

Source: 'Ubuzima Bufite Intego' Igitabo cyanditswe na Rick Warren

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Koresha-ibyo-Imana-yaguhaye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)