Ku myaka itandatu gusa amaze gusohora indirimbo enye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Louange ni umwana ushabutse, udatinya, kandi uvuga adategwa n'ubwo akiri mutoya. Hamwe n'ababyeyi be, batuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye. Yivugira ko gukunda kuririmba abikomora kuri mama we uririmba muri korari Ijuru, iririmbira kuri katedarari ya Butare.

Agira ati “Gukunda kuririmba nabikuye kuri mama. Najyaga numva aririmba nanjye nkaririmba, indirimbo ngahita nyifata”.

Indirimbo amaze gusohora ni enye. Harimo iyitwa ‘Yezu nshuti yanjye', harimo aho aririmba agira ati “Yezu nshuti yanjye wowe wavuze uti nimureke abana bansange, twoherereze Roho wawe atuyobore muri byose...”

Yaririmbye kandi ‘Ihorere Rwanda' ndetse na ‘Ni wowe Mana' avugamo ngo “Ni wowe Mana mpora nsenga ku manywa ndetse na nijoro, nkakubwira ikindi ku mutima, maze ukumva gusenga kwanjye”.

Izo ndirimbo uko ari eshatu ngo yagiye azanira ababyeyi be amagambo bakamufasha kuyagorora ndetse bakanamufasha kuyashyira mu majwi.

Icyakora iyo aheruka gushyira ahagaragara ari yo Mama-Papa yo ngo yayihimbiwe n'umuhanzi Jean Marie Vianney Mbonyizina, akaba umusaza uhimba indirimbo akazandikana n'amajwi yazo, uririmbana na mama we muri Korari Ijuru. Iyo korari na yo ajya ayihimbira indirimbo.

Muri iyi ndirimbo harimo amagambo avuga ngo “Mama Papa, Papa Mama, babyeyi banjye reka mbaririmbire, ndabakunda cyane”.

Yamuhimbiye n'indi ndirimbo ‘Imihigo yacu' Louange ari hafi gusohora, kandi ngo yiyemeje kuzakomeza kujya azimuhimbira.

Louange hamwe na basaza be
Louange hamwe na basaza be

Mama wa Louange, Aliane Yankurije, avuga ko umwana wabo ari umuhanga mu ishuri, kuko azana amanota 97%, ari na yo mpamvu bamushyigikira mu buhanzi bwe.

Agira ati “Louange ni imbyaro yacu ya 3, ni na we mutoya. Basaza be umwe akunda gucuranga, undi agakunda kubyina, ariko bo ntibabishyiramo imbaraga nka mushiki wabo”.

Akomeza agira ati “Atuzanira amanota meza cyane. Mu gihe cyo kwiga turamureka agahugira mu ishuri, yaza mu biruhuko tukamureka akita ku mpano ye kandi tukamushyigikira”.

Anavuga ko bajya kwiyemeza kumufasha guteza imbere impano ye byahereye mu bukwe batashye.

Ati “Najyaga mva muri korari nasubiramo indirimbo akayikunda. Umunsi umwe tuza gutaha ubukwe bw'inshuti yacu, ansaba kumureka akaririmbira abageni, ndamureka kuko nari nzi ko kuvugira mu ruhame bitamunanira. Aririmbira abageni arabariza, umunyamakuru wa Radio Salus wari wabutashye amutumira mu kiganiro, abantu batangira kumukunda”.

Izere Louange Ora hamwe n
Izere Louange Ora hamwe n'ababyeyi be

Uyu mubyeyi yifuza abaterankunga babafasha guteza imbere impano y'umwana wabo, kugira ngo irusheho gutera imbere, cyane ko na we yivugira ko yumva azaba umuhanzi ariko akaba na dogiteri uvura abantu.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)