Ku Nkombo bagiye guhabwa ibikorwa remezo birimo imihanda mishya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu ruzinduko Guverineri w’ Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Franҁois ari kumwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu, Edouard Sinayobye n’abahagarariye izindi nzego, bagiriye mu Murenge wa Nkombo, Akarere ka Rusizi muri gahunda yo gusura ibikorwa bitandukanye by’iterambere no gusuzuma bimwe mu bibazo abaturage bafite.

Muri uru ruzinduko rwabaye ku wa 13 Nyakanga 2021, Guverineri Habitegeko yaganiriye n’abayobozi mu nzego zabo, abahagarariye izindi nzego zitandukanye ndetse n’abayobora Amadini n’Amatorero ku Nkombo bungurana ibitekerezo ku cyatuma imibereho y’abahatuye irushaho kuba myiza.

Guverineri Habitegeko yabwiye IGIHE ko bitewe n’uburyo muri iki kirwa hari abaturage benshi muri buri muryango, harebwe uko bashobora kunoza ibikorwa byatuma bihaza mu biribwa bagasagurira n’amasoko bityo bikaba byakemura ikibazo cy’abana bashobora kugwingira cyangwa abashobora guta amashuri kubera amikoro.

Ati “Twaganiriye ku guteza imbere imirimo ibatunze harimo n’ubuhinzi, ni ahantu hari ubutaka busharira ariko buramutse butunganyijwe bwatanga umusaruro wifuzwa. Ikindi navuga twaganiriye na bo ni ukwagura ubworozi cyane cyane amatungo magufi ariko hibandwa ku akenerwa ku isoko ryo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.”

Yakomeje agira ati “Ikindi twaganiriye ni ibijyanye no kunoza uburobyi, barakora uburyobyi gakondo rimwe na rimwe umusaruro ukaba muke ariko hari uburyo twabonye bashobora kubukoramo umusaruro ukiyongera kandi bikanagabanya ibibazo by’amakimbirane yo mu ngo kuko uburyo gakondo butuma umugabo ashobora kugenda akamara igihe mu mazi akaba yazagaruka agasanga hari ibibazo mu rugo birimo no gucana inyuma.”

Mu byagaragajwe nk’ibikibangamiye iterambere ry’abatuye Nkombo harimo kuba baravuze ko badafite umuhanda ugera ku isoko rya Nkanka, undi ugera aho bambukira ndetse n’Ikigo Nderabuzima cya Nkombo kidafite abakozi bahagije.

Guverineri Habitegeko yavuze ko binyuze mu buyobozi bw’Akarere ka Rusizi, hagiye guhita hakorwa inyigo ku buryo muri Nzeri uyu mwaka iyi mihanda ibiri izaba yatangiye gukorwa.

Ati “Ntabwo ari umuhanda muremure kuko yose uyiteranyije ntabwo igera mu birometero 10. Twemeranyije n’ubuyobozi ko hakorwa inyigo noneho mu ngengo y’imari y’umwaka utaha nko muri Nzeri ukaba wakorwa.”

Ku Kigo Nderabuzima cya Nkombo hakorera abaganga batanu, abaturage bakaba bavuga ko ari bake cyane ugereranyije n’umubare w’abaturage bahari. Ni ibintu Guverineri Habitegeko avuga ko ari ikibazo kandi hagiye gushakishwa uburyo bafashwa kubona abandi baganga baza kunganira abahari.

Muri uru ruzinduko, Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu, Sinayobye Edouard yaboneyeho umwanya wo kuganira n’aba baturage bo ku Nkombo abizeza ko Amadini n’Amatorero yiteguye gukomeza gufatanya n’inzego za Leta mu gukomeza gushaka icyateza umuturage imbere kuko amajyambere ya Roho n’Umubiri bigomba gukomeza kujyana.

Abaturage bo ku Nkombo nabo bahawe umwanya batanga ibibazo, ibyifuzo n'ibitekerezo bibanda ku bigikoma mu nkokora iterambere ryabo
Guverineri Habitegeko yijeje abo ku Nkombo gukomeza kubafasha mu kuzamura imibereho myiza yabo
Musenyeri Sinayobye yijeje ubufasha abatuye Ikirwa cya Nkombo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)