Kuba maso, itabaza ry'ubugingo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Luka 12:35-40 'Muhore mukenyeye kandi amatabaza yanyu yake, 36 mumere nk'abantu bategereza shebuja aho agarukira ava mu bukwe, kugira ngo ubwo azaza nakomanga bamukingurire vuba. 37Hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga bari maso. Ndababwira ukuri yuko azakenyera, akabicaza akabahereza. 38Naza mu gicuku cyangwa mu nkoko agasanga bameze batyo, bazaba bahirwa. 39 Kandi mumenye ibi yuko nyir'inzu iyaba yamenyaga igihe umujura azazira, yabaye maso, ntiyakunze ko inzu icukurwa. 40Namwe muhore mwiteguye, kuko Umwana w'umuntu azaza mu gihe mudatekereza'.

Abakolosayi 2: 4-8'Mvugiye ibyo kugira ngo hatagira ubashukisha amagambo yoshya, 5 kuko nubwo ntari kumwe namwe ku mubiri ndi kumwe namwe mu mutima, nishima kandi mbona gahunda yanyu nziza n'uburyo mushikamye mu byo kwizera Kristo. 6Nuko rero nk'uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu abe ari ko mugendera muri we, 7mushōreye imizi muri we kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk'uko mwigishijwe, mufite ishimwe ryinshi risesekaye.8 Mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw'abantu n'ibihendo by'ubusa bikurikiza imihango y'abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze yambere y'iby'isi bidakurikiza Kristo. Nyamara muri we ni ho hari kūzura k'Ubumana kose mu buryo bw'umubiri. 10Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose.

Ntabwo umuntu ashyiraho urufatiro rw'inzu ngo ahite yinjira mu nzu, ahubwo hakurikiraho kubaka. ibintu bigora umwana w'umuntu mu busanzwe ni ugutegereza.. Guhabwa isezerano no gusohora kwaryo harimo gutegereza. Imana ntabwo ijya ikora ikintu idashyizemo gutegereza, igihe Aburahamu yaherewe isezerano ryo kubyara si ho yabyariye, mu baheburayo batubwirako ko intwari zapfuye zizeye na nubu bagitegereje, mu isi y'umwuka gutegereza ni inshingano. Mu isi y'umwuka gutegereza ni ngombwa. Yesu yigisha aya magambo yayabwiraga abigishwa be ko bagomba gutegereza, kandi guhitanye abantu benshi kuko bananiwe gutegereza.

Uko ubona abantu bitwaye, bitewe n'ibyo bategereje, abo ubona barangaye, bitewe nuko bo nta kintu bategereje, iyo bakubajije ko ibi n'ibi utabyishimira uzajye ubasubiza ko hari ibyo utegereje. Hari ukuza gutatu kwa Yesu mu isi, ukwambere yaje nk'umwana w'intama uko kwaraje, ukwakabiri niko dutegereje, aho aza gutwara itorero rye mu buryo bw'ibanga, ntazakandagira mu isi arirembuze rigende isi ihure nakaga gakomeye, ukwa gatatu azaza aje kwima ingoma. Ikibazo gihari ni uko abategereje Yesu batiteguye nyamara Isi yo iriteguye.

Amarenga yo kugaruka kwa Yesu yarayaciye, irya mbere uburyo Enoki yagiye mu ijuru ntiwabusobanura, gusa yarabuze ab'iwe baramutegereje baramubura, ubwa kabiri ku bwa Nowa Imana iramubwira iti 'Ngiye kurimbura isi nkoresheje umwuzure kandi nzagukirisha inkuge.' Icyo gihe nta mvura yagwaga kuko ibimera byakuzwaga n'ikime, ibyo byatumaga babishyira muri mu nyurabwenge ntibabyumve, akabaza bamuseka kugeza n'aho yuzuriye imvura ikabarimbura.

Muri uri iki gice mu mirongo ibanza, Yesu abwira abigishwa be ko bakwiriye gutangaza ubutumwa bwiza. Kandi ibintu byose bivugamo Yesu ntabwo ari ubutumwa bwiza, ubutumwa bwiza ni ubukemura ikibazo isi ifite ari cyo cyaha, kuko nta kindi kibazo isi ifite uretse icyaha kandi nta kintu cyakivura keretse ubutumwa bwiza aribwo Yesu Kristo. Anavuga ko badakwiriye gutinya icyo ari cyo cyose mugihe tubutangaza ahubwo dukwiriye gutinya uwica ubugingo n'umubiri akabimanura gihenomu.

Igice cya kabiri arimo kuvuga ko dufite ubutware ku butunzi n'ibintu. Ibyananiye abantu twebwe tubifiteho ubutware, ntiducumuzwa nabyo. Ibintu byaremwe mbere y'umuntu umuntu aremwa aje kubitegeka, ntabwo ari byo bigomba kumutegeka. Abatubwira ko tutazi kubyishimamo, biterwa n'uko twajijutse tukamenya ibyo dutegereje. Ab'isi bigwizaho ibintu ariko bikabatera umuvumo kandi bikabasebya kuko ntacyo bategereje.

Uhereye ku murongo wa 30 ari kutubwira ko dukwiriye kugira ubutware ku gihe. Satani we ngo aba azerera mu isi kandi ntabwo we apfusha igihe ubusa. Ariko itorero ryo ntiririmo kubyaza igihe umusaruro, rirangaye bamwe amasaha menshi bayahariye imbuga nkoranyambaga ndetse no materairo usanga bahuze. Umuntu wese mu isi Imana yamugeneye igihe, hari abakimaze mu bitaro, abandi mu bigo by'abamugaye, ariko wowe igihe cyawe Imana yakiguhaye ubasha gukora no kujya aho ushaka hose none uri kukimaza iki? Dufite ubutware bwo gutegeka ibintu, igihe rero ntibikwiye kudutegeka ngo twibagirwe Imana yabiduhaye, ndetse ngo tubirutishe ubugingo buhoraho.

Benedata mushorere imizi muri Kristo kuko muri we ariho Imana yashyize ubwuzure bwose bw'ubumana. Amazina yose duhamagara Imana kubera ibyo idukorera yabishyize muri Kirisitu Yesu, iyo uhamgaye Yesu byose uba ubihamgaye. Nta handi tugomba kubishakira kandi nta mpamvu yo gutunga Imana y'igice hari aho umwuzuro wayo uri, 'Ni muri Kristo Yesu'.

Yesu araje, mbese uriteguye? Naza ntazakubaza idini usengeramo, ntazakubaza igihe umaze mu idini ahubwo azakubaiza ati 'Mbese uriteguye?' Aho azagusanga aho ari ho hose mu kazi, mu gutegura ubukwe, mu biganiro, mu ishuri agomba gusanga uri maso. Hahirwa umugarugu shebuja azaza agasanga yiteguye.

Umwigisha: Jean Jaques KARAYENGA

Src: https://cepurhuye.org/

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Kuba-maso-itabaza-ry-ubugingo-8126.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)