Kugeza tariki 16 Nyakanga 2021, mbere y’amasaha make ngo abaturage bo mu Mujyi wa Kigali n’uturere umunani twavuzwe haruguru bajye muri gahunda ya Guma mu Rugo, imibare yagaragazaga ko nibura abantu 626 bari bamaze guhitanwa na Covid-19.
Mbere y’uko Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Nyakanga iterana, bisa n’aho benshi mu batuye by’umwihariko Umujyi wa Kigali bari baramaze kwitegura amabwiriza akakaye kuko ubwiyongere bw’abandura n’abahitanwa n’iki cyorezo by’umwihariko muri uyu mujyi bwari buteye inkeke kandi n’uyu munsi niko bikimeze.
Muri rusange kugeza ku wa 16 Nyakanga mu gihugu hose hari hamaze gufatwa ibipimo 1.762.774, abanduye bose hamwe ari 52,552 barimo abakirwaye 14.716 mu gihe abamaze gukira ari 37.220.
Umujyi wa Kigali wonyine kuva Covid-19, yagera mu Rwanda, wihariye umubare munini w’abandura kuko kugeza ku wa 16 Nyakanga bari 19.293. Ni mu gihe abamaze kwicwa na Covid-19 bari 327.
Iyi mibare kandi igaragaza ko abaturutse hanze bafite iki cyorezo ari 1,298, bivuze ko 51,254 basigaye bose ari abacyanduriye imbere mu gihugu.
Abahanga bagaragaza ko umuti w’ubwiyongere bukabije bw’abandura n’abahitanwa na Covid-19, ari ukubahiriza ingamba n’amabwiriza yashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima kugira ngo arinde cyangwa agabanye ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umwe mu bagize itsinda rishinzwe kurwanya Covid-19, Dr Nkeshimana Menelas yavuze ko ubwiyongere bw’abandura n’abahitanwa n’icyorezo buterwa no kudohoka ariko hakaba n’ubukana bwa Virusi nshya ya Delta.
Ati “Abaturage icyo dusabwa ntabwo kigoye, ibyo twakoraga byiza byo kwitwararika, kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki n’amazi n’isabune kandi kenshi. Noneho bitewe n’uko virusi igenda yihinduranya akabikuba inshuro nyinshi.”
Guverinoma itangaza ko gushyiraho gahunda ya guma mu rugo ahanini bifasha mu kugabanya urujya n’uruza rw’abantu [ibi bituma abafite ubwandu badakomeza kubuhererekanya n’abandi], hakabaho gufata ibipimo byinshi abaturage bari mu ngo zabo kugira ngo harebwe imitere ya Covid-19.
Icyo imibare igaragaza
Muri rusange nk’uko tubikesha imibare itangazwa buri munsi na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, umwaka wose wa 2020, warangiye Covid-19 imaze guhitana abantu 92. Ni mu gihe nyamara mu minsi 16 ibanza y’ukwezi kwa Nyakanga, hamaze kubarurwa abishwe n’iki cyorezo bagera ku 188.
Kamena ijya gutangira ibintu byari bifite uruhengekero n’ubwo ku 1 Kamena, abantu bane bose bahitanywe na Covid-19, ariko nibura uwo munsi hakize abandi 167 mu gihe abari banduye kuri iyo tariki bari 60 mu bipimo 8.127.
Ibintu byahindutse tariki 8 Kamena 2021, ubwo abandura bari bamaze iminsi batarenga 60, kuri uwo munsi bahise bagera ku 127.
Iminsi yakurikiyeho yarushijeho kuba mibi cyane ko abandura batongeye kujya munsi y’abantu 100 mu masaha 24, ndetse nibwo twatangiye kubona inkuru zivuga ko bwa mbere handuye abantu benshi kuva Covid-19 yagera mu Rwanda.
Imibare y’abari bamaze kwandura kugeza tariki 16 Nyakanga 2021, irerekana ko abagore 24.439 bangana na 46,5% aribo bamaze kwandura Covid-19 ni mu gihe 28.113 bangana na 53,5% basigaye ari abagabo.
Bigaragara kandi ko abakiri bato biganje mu myaka iri hagati ya 30-39 aribo benshi kuko ubu bageze kuri 14.266, hagakurikiraho urubyiruko ruri mu myaka 20-29 bangana na 13.352.
Kugeza icyo gihe abagabo 368 bari bamaze guhitanwa na Covid-19, naho abagore bo bakaba bari 258. Ni ukuvuga ko abagabo ari bo benshi bahitanwa n’iki cyorezo kuko ari 58,79%.
Mu turere twashyizwe muri guma mu rugo; Nyarugenge niyo iza imbere mu bwandu bwinshi kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda kuko kugeza ubu abamaze kwandura bo muri aka karere ari 7.001.
Akarere ka Gasabo ni 6.876, Kicukiro ni 5.416, Rubavu niyo ikurikiraho ifite abanduye 2738, igakurikirwa na Musanze ifite 2364, Gicumbi ikagira 2067, Huye ni 2005.
Muri rusange uretse uturere dufite ubwandu bukabije, utundi twashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo ni Burera, Nyagatare na Gicumbi dufite aho duhurira n’imipaka by’umwihariko iya Uganda ahagaragaye virusi yihinduranya ya Delta.
Ni iki kiri gutera uku gutumbagira mu mibare?
Abahanga bagaragaza ko nta gushidikanya ko ukwiyongera kw’abandura n’abahitanwa na Covid-19, buri kugirwamo uruhare n’ibintu bibiri by’ingenzi aribyo ukudohoka kw’abaturage n’ubukana bw’ubwoko bushya bwa coronavirus bwa Delta.
Mu kiganiro na IGIHE, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’Umushakashatsi wibanda ku bijyanye n’Imiterere y’Uturemangingo tw’Umuntu, Prof Dr Léon Mutesa, yavuze ko virusi ya Delta ifite ubukana buhambaye.
Ubushakashatsi bugaragaza ko iyi virusi ifite ubukana bukubye inshuro 1000 izisanzwe. Ubundi kuri virusi zari zisanzwe umuntu yashoboraga kwandura akamara nibura ibyumweru bibiri ataragaragaza ibimenyetso, bitandukanye na Delta kuko ubu ibimenyetso bigaragara mu minsi ibiri cyangwa n’umwe.
Ikindi Delta [Yitwa iyihinduranya ndetse ikaba ifite inkomoko mu Buhinde kuko ariho yagaragaye bwa mbere], irihuta mu kwandura kuko nk’umuntu umwe ashobora kwanduza abantu bagera mu munani cyangwa 10 ku munsi umwe, mu gihe virusi zabanje zo umuntu umwe yabaga ashobora kwanduza abandi batatu cyangwa bane.
Ikindi gikomeye kuri Delta ni ibimenyetso byihariye abantu batari bazi birimo kurwara umutwe w’igikatu, gucika intege cyane, gucibwamo cyangwa kuruka kandi ikica ku kigero cya 30% ugereranyije n’izayibanjirije.
Prof Dr Mutesa ati “Umuturage icyo yakora ni uko yakwitabira inkingo. Kuko byaragaragaye ko ababonye inkingo n’iyo bayanduye byibura ntabwo bazahara, igabanya nibura 60% kuba wagira ibimenyetso bikomeye ikagabanya ibyago byo kujya mu bitaro hafi 90%.”
Yakomeje agira ati “Abaturage rero baba ababonye inkingo n’abatarazibona, kuko ababonye inkingo nabo bararwara n’ubwo bagira amahirwe bakaba batazahara ariko banduza abandi batarakingirwa bigatuma noneho icyorezo gikwirakwira. Nta kindi kintu abantu basabwa uretse kubahiriza ariya mabwiriza yashyizweho yo kwambara agapfukamunwa no kwirinda guhura n’abantu ari benshi.”
Kugeza ubu ubwandu 60 % by’abarwayi bashya mu Rwanda baba bafite iyi virusi ya Delta.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nga,ije Daniel yijeje ko igihugu gifite ubushobozi bwo gupima Virusi yihinduranyije, asaba ko muri gahunda yo gupima igiye kubaho ingo zizaba zatombojwe, abazigize bujuje imyaka 18 bose basabwa kwitabira kugira ngo bamenye uko bahagaze.
Ati “Ubushobozi bwo gusuzuma ubwoko bwihinduranya, turabufite. No muri iyi minsi nituza gusuzuma abantu mu midugudu tuzafata ibipimo ku bantu banduye n’ibindi ku ruhande ngo tumenye ngo afite ubuhe bwoko bwa Covid-19.”
Hakorwe iki?
Abahanga bagaragaza ko kugeza uyu munsi virusi yihunduranya [Delta Variant] itandukanye cyane n’izo abantu bari baramenye mbere bavuga ko zihitana abasanzwe bafite ibibazo birimo izabukuru, indwara zidakira n’ibindi ariko kuri ubu biratandukanye.
Ni ibintu baheraho basaba Abanyarwanda mu ngeri zose kwirinda kuko ubukana bw’iyi virusi budakangwa n’ibyo byose ahubwo ihitana bose kuko uwayanduye wese aba afite ibyago byo kuremba cyangwa kwicwa nayo.
Dr Nkeshimana ati “Umuturage, inama agirwa, ibyo yakoraga byiza abikomeza ari ukwambara agapfukamunwa, guhana intera, kwirinda ibishobora kumuhuza na mugenzi we ariko noneho uko virusi igenda yihinduranya na we akabikuba inshuro nyinshi. Ni uguhora turi maso kuko guhumbya gato ukabikora nabi ni ugushyira ubuzima bwawe mu kaga”
Yakomeje agira ati “Ikindi ni ukwitabira inkingo kuko, arizo zizaturokora, si no mu Rwanda gusa n’ahandi iyo urebye uburyo imibare ya Covid-19, yagiye izamuka ubona ko bikomeye.”
Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 Minisiteri y’Ubuzima yatangaza ko ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagaragaye umuntu ufite ibimenyetso bya Covid-19, kugeza ku wa 17 Nyakanga 2021, hamaze gufatwa ibipimo 1.813.654.
Abanduye bose hamwe kugeza ubu ni 54.549 mu gihe abakize ari 38.186 naho abakirwaye ni 15.725 barimo 76 barembye cyane. Ibikorwa byo gukingira nabyo birakomeje kuko kuri ubu hamaze gukingirwa 406.004. Iki cyorezo kimaze guhitana 683.
Uretse amabwiriza yashyiriweho Umujyi wa Kigali n’utundi turere umunani, muri rusange Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.