Kudohoka twabikuyemo isomo: Abacuruzi b’i Huye bakajije ingamba zo kwirinda Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imirenge ya Tumba, Kinazi na Gishamvu yo mu Karere ka Huye yatangiye gahunda ya Guma mu Rugo y’iminsi 10 kuri uyu wa 28 Nyakanga 2021. Icyemezo cyafatiwe iyi mirenge nyuma y’igenzura ryagaragaje ko hari ubwandu bwinshi buri kuyibonekamo.

Ibi byasigiye isomo abacurururiza mu Mujyi wa Huye ndetse biyemeza kwitwararika ku ngamba zashyiriweho guhangana na Coronavirus.

Umwe mu bacuruzi yagize ati “Kuba umurenge duturanye ugaragaramo ubwandu bwinshi ukaba washyizwe muri Guma mu Rugo, ni ibitwereka ko natwe tugomba kurushaho kubahiriza amabwiriza kugira ngo twirinde iki cyorezo. Birumvikana ko tubirenzeho imibare y’abanduye ikaba myinshi natwe badushyira muri Guma mu Rugo.”

Mugenzi we yavuze ko kudohoka ku ngamba zashyizweho babikuyemo isomo.

Yakomeje ati “Kudohoka twabikuyemo isomo kuko bituma amafaranga wakoreye na yo uyatangamo amande kandi bwacya ukajya gutakaza undi mwanya winginga ngo bongere bagufungurire. Ubu tugiye kwirinda cyane kandi duhwiturana kuko iyo hari umwe urenze ku mabwiriza bituzanira icyorezo bikatugiraho ingaruka twese.”

Abikorera bo mu Karere ka Huye baherutse gushyiraho amasibo 39 afite inshingano zo guhwitura abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yasabye abatuye mu mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo kurushaho kwitwararika kuko ikigamijwe ari ukugabanya imibare y’abandura Covid-19.

Ati “Guma mu Rugo ntabwo ari ukujya ku muhanda, kujya ku muharuro, kujya kureba uko hameze. Ni ukuguma mu rugo kugira ngo turebe ko ubwandu bwagaragaye muri iriya mirenge ku rwego rwo hejuru bwagabanuka.”

Yasabye abatuye mu mirenge 11 itashyizwe muri Guma mu Rugo ko na bo bakomeza kwirinda bubahiriza amabwiriza yose yashyizweho n’inzego z’ubuzima, kuko naho ubwandu bwa Covid-19.

Ati “N’indi mirenge n’ubwo itari muri Guma mu Rugo, urebye ishusho y’ubwandu iteye impungenge kuko mu gupima imirenge yose wagiye ubona harimo utugari n’imidugudu ifite ubwandu buri hejuru ya 10%.”

Sebutege yasabye abatuye mu mirenge itari muri Guma mu Rugo kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahubwo bakita ku gukora ibikorwa bibateza imbere aho kujya gutembera mu muhanda cyangwa muri santere z’ubucuruzi.

Ku baturiye imirenge iri muri Guma mu Rugo bizaba ngombwa ko bayinyuramo bagiye mu yindi, yavuze ko bazajya babanza gusobanura aho bagiye n’ikibajyanye, harebwe niba ari ngombwa ko batambuka.

Yavuze ko abatuye mu mirenge iri muri Guma mu Rugo bafite imirimo ya ngombwa bagomba kujya gukora hanze yaho bazajya bemererwa kujya ku kazi. Gusa yibukije bakoresha babo ko ku kazi hagomba kujya batarenze 15% nk’uko amabwiriza abiteganya.

Mu gihugu hose imirenge 50 ni yo yashyizwe muri Guma mu Rugo y’iminsi 14 kuva tariki ya 28 Nyakanga 2021 kugeza ku wa 10 Kanama 2021.

Iyi mirenge yiyongera ku Mujyi wa Kigali n’uturere twa Burera, Gicumbi, Musanze, Kamonyi, Rwamagana, Nyagatare, Rubavu na Rutsiro turi muri gahunda ya Guma mu Rugo yatangiye ari iy’iminsi 10 nyuma hongerwaho iminsi itanu, bikaba biteganyijwe ko izarangira ku wa 31 Nyakanga 2021.

Abacururiza mu Mujyi wa Huye bakajije ingamba birinda gushyirwa muri Guma mu Rugo
Abakorera mu Mujyi wa Huye n'abaza guhaha barasabwa gukomeza kwitwararika birinda icyorezo cya Covid-19
Buri wese arasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yasabye abo mu mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo kurushaho kwitwararika
Mu Mujyi wa Huye ibikorwa birakomeje kuko wo utashyizwe muri Guma mu Rugo

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)