-
- Mutembayire Aline w'imyaka 41 y'amavuko arangije amashuri abanza
Ku ishuri ribanza rya New Vision yizeho umwaka wa gatandatu w'amashuri abanza ho, ngo yajyanagayo n'umwana we w'umukobwa wigaga mu wa gatanu, kuko abandi batoya bo bigaga ku ishuri rya Autonome.
Abo yanyuragaho yambaye umwenda w'ishuri agiye kwiga bamwe basigaraga bibaza ibyo arimo, ariko umwe mu baturanyi be utuye mu Mudugudu wa Ngoma B, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, agira ati “Njyewe namubonyemo ubutwari. Bigaragara ko yari azi icyo ashaka, kandi ntekereza ko azakomeza no mu yisumbuye ndetse no muri kaminuza.”
Uyu muturanyi anavuga ko ibyo Mutembayire yakoze bisaba ubutwari, ariko bigasaba n'ubushobozi kuko ngo hari n'abangana na we cyangwa bato kuri we byabaye ngombwa ko bata ishuri, ariko n'ubwo baba bifuza kurisubiramo ntibibashobokere kuko baba bagomba gukora kugira ngo babeho, banabesheho imiryango yabo.
Agira ati “Yari abifitiye uburyo. Umugabo we ni pasitoro, kandi bafite imibereho. Ndamwifuriza kuziga akageza aho yumva yifuza. Kwiga ntabwo bijya birangira.”
Mutembayire uyu, yatangarije Igihe.com ko Jenoside yabaye afite imyaka 13. Yigaga mu mwaka wa 6 w'amashuri abanza. Ababyeyi be barishwe, asigarana na murumuna we wari utaruzuza umwaka ndetse na musaza we wari ufite imyaka 8.
Byabaye ngombwa ko adasubira ku ishuri kuko yagombaga kubarera, hanyuma muri 2003 ashaka umugabo, bityo kwita ku rugo no ku bana na we yabyaye bituma atabasha gusubira ku ishuri n'ubwo yabyifuzaga. N'ikimenyimenyi ngo yarabigerageje muri 2007 ariko abona bitakunda, aba abiretse.
Aho aboneye ko abana batangiye gukura, kuko umutoya yiga mu ishuri ry'incuke, yemeranyijwe n'umugabo we ko asubira ku ishuri, maze asubira kwiyandikisha aho yigaga kuri Ste Famille muri 2020. Icyakora Coronavirus yaramurogoye.
Mu mwaka wa 2020 umugabo we w'umupasitoro muri restauration church yahawe ubutumwa bwo gukorera i Huye, maze aho amashuri atangiriye mu Ugushyingo 2020 ajya kwiyandikisha ku ishuri ribanza New Vision.
Mbere y'uko asubira kurangiza amashuri ye yacikirije ngo yize guteka, yiga n'indimi na mudasobwa, ariko ngo yumvaga atanyuzwe kuko atari yarigeze arangiza amashuri abanza.