'Ndi umuzabibu w'ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira. 2 Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto. 3 None mumaze kwezwa n'Ijambo nababwiye. 4Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk'uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye. (Yohana 15:1-4).
Yesu ni we wivugiye aya magambo yerekana ko ari we wenyine dushingiyeho imirimo myiza yose, kuko n'ubundi ni we Jambo, umucyo w'isi ukwiriye kwizerwa, kandi ni byo umwemeye akanamwizera ahinduka umwana w'Imana (Yohana, 1:12).
Nk'uko tubizi igiti kigizwe n'ibice bitatu by'ingenzi (Imizi, igihimba n'amashami ariyo nayo abonekaho amababi, indabyo n'imbuto). None mu buryo bwo kwizera twebwe tugereranywa n'amashami Yesu ni we muzabibu w'ukuri.
Dukomeje gusoma Abagalatiya, 5:22-23 (22Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka, 23 no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. 24 Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n'iruba n'irari byayo) Tubona imbuto z' Mmwuka ari nazo Imana ishaka ko twera kandi zikagumaho.
Urebye mu Itorero ry'Imana, abakristo benshi usanga baraje mu itorero barehejwe n'izi mbuto z'Umwuka Wera, wareba abenshi mubataragera mu itorero ry'Imana usanga barakererejwe ni uko babuze izi mbuto z'Umwuka muri bamwe mu banyetorero. Hari n'abandi bari mu itorero bari kuzinurwa ndetse no gucibwa intege no kubura izi mbuto kuri bamwe mu banyetorero.
Mwene data, twibuke ko itorero ry'Imana rigizwe n'abakristo bityo rero iyo abakristo bafite imbuto z'umwuka wera itorero riba rikomeye rikabasha no gusohoza neza umurimo waryo mu isi, birumvikana kandi ko iyo abakristo bazibuze na ryo riba ritakaje imbaraga zo gusohoza umurimo waryo mu isi.
Mu magambo macye dukwiye kwera imbuto z'umwuka wera nk'uko twazibonye mu gitabo Pawulo yandikiye abagalatiya igice cya 5:22-23. Ariko rero ntabwo dushobora kuzera ngo zigumeho tutari muri Yesu nk'uko twabibonye mu mugani Yesu yaduciriye w'umuzabibu n'amashami yawo. Avuga ko nk'uko amashami atabasha kwera imbuto atari ku muzabibu ari ko natwe tutabasha kwera imbuto z'umwuka wera tutari muri YESU Kristo.
Kandi na none umukristo wera imbuto zikagumaho niwe uguma muri Yesu, ariko utera imbuto ngo zigumeho ntabasha no kuguma muri Yesu, (Yoh, 15:5-6).
Nuko rero mukristo ukwiye kwisuzuma ukareba ko imbuto z'Umwuka Wera uzifite cyangwa utazifite, nusanga utazifite ukwiye gukora ibishoboka byose (gusenga) ukazigira kandi zikagumaho mu bihe byose. Kuko ari zo zituma dukomerera muri Kristo Yesu tugakura. Nusanga uzifite nabwo ukore ibishoboka byose (ukomeze usenge) uzikomeze zigumeho mu bihe byose. Kuko ari zo mbaraga zawe n'iz'itorero ry'Imana.
Source : https://agakiza.org/Kuki-abakristo-bari-kuva-mu-byizerwa.html