Kuva mu butayu wimukira i Kanani: Ni ibihe byo kwimukana, ni ibiki ukwiye gusiga?-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"Uwiteka Imana yacu yatubwiriye i Horebu iti"Igihe mumaze kuri uyu musozi kirahagije. Nimuhindukire, muhaguruke mujye mu gihugu cy'imisozi cy'Abamori n'ahandi hantu hose hahereranye na cyo, mujye muri Araba no mu gihugu cy'imisozi, no mu gihugu cy'ikibaya n'i Negebu, no mu kibaya cy'Inyanja Nini, no mu gihugu cy'Abanyakanani, no ku misozi y'i Lebanoni mugeze ku ruzi runini Ufurate." Gutegeka kwa kabira 1:6

Ku munsi wa 8 mu minsi 10 y'amasengesho "Tuyoboza Imana inzira", turasengera kwimuka tugahabwa ikerekezo gishya.

Bibiliya yatubwiye ngo "Igihe mumaze kuri uyu musozi kirahagije, nimuhindukire "nubyizera, biraba ibyawe kuko Imana iri inyuma y'ijambo ryayo kugira ngo irisohoze.

Mu by'ukuri Abisiraheli bavuye muri Egiputa bamara imyaka 40, bazenguruka, bapfa! Tubihuze n'intego turiho yo kuyoboza Imana inzira, igihe bari i Babuloni ngo Danyeri yasomye mu bitabo ko bazamara yo imyaka 70. Ahita ajya mu masengesho avuga ati'Nzahava twimutse tugiye mu gihugu cy'isezerano'

Nawe birashoboka ko igihe cyawe cyo kwimuka cyageze, birashoboka ko ari igihe cyo gucyamika ukajya mu gihugu Imana yasezeranye. Ukava muri iyo misozi umaze igihe uzenguruka!

Hari imisozi igoye kubaho!

Umusozi wo gutinda kubyara ni umusozi wihariye abawuriho ni bo bawuzi. Birashoboka ko uri ku musozi w'ubukene umazeho imyaka, nawo ni umusozi wihariye nta wabimenya neza keretse uwahanyuze. Birashoboka ko uri ku musozi w'inzara. Ubu umuntu udukurikiye bazamutereza cyamunara, ni we ubizi wenyine ukuntu bibishye. Hari igihe umuntu aba ku musozi w'intege nke, akajya avuga ati "Ariko ko nsenga, nkaba ntacyo ntakora, izi ntege nke ziva he?" uwo muntu na we arabizi. Birashoboka ko uri ku musozi w'uruvugo no kwangwa, ibyo nawe ni wowe ubyiyiziye.

Inkuru nziza ngufitiye, ni uko Imana ishobora kukwimura ikagukura ku musozi umwe ikakujyana mu gihugu cy'isezerano! Uzi umuntu udukurikiye ari ku musozi wo kwangwa n'umugabo? Ugakora ibishoboka byose ukinginga ntiyigire anyurwa, ntakubwire ngo urakoze, agahora akubwira ko utuzuye! Uzi umuntu wakoze ibishoboka byose ariko umugore akabimusuzugurana, akajya amubwira ati 'Ariko nkawe uri umugabo utekereza?' Uri kuri uyu musozi, nawe arabizi neza!

Hari igihe umuntu yiga mu muryango wenyine yiteze kuramira abo bavukana, akaba akubise imyaka 8 nta kazi, habe n'akamuhemba100! Uwo muntu utekereza ko amerewe ate mu mutima? Utekereza ko Imana ayifata gute? Inkuru nziza nkuzaniye, Imana ishobora kutwimura ikadukura mu butayu!

Ahubwo dufatanye gutekereza: Ubutayu wakoze, Babuloni yawe umazeho iminsi, umusozi umazeho igihe uzenguruka, byibuze bisize ubonye Imana? bisize warasobanukiwe urukundo rw'Imana n'imbabazi z'Imana?

Wirinde kwimukana ibi bintu mu gihugu cy'isezerano!

Imwe mu mpamvu zatumye Imana inyuza Abisiraheli mu butayu, kwari ukugira ngo bibagirwe ingeso zose bakuye muri Egiputa, ngo batazazinjirana mu gihugu cy'isezerano(i Kanani).

Wirinde cyane! Hari abantu kubera guca ahantu hakoneye, bibasigira amarangamutima akomeretse akajya avuga Imana y'igikoko, Imana itagira imbabazi n'urukundo, akavuga Imana yicana! Aho hantu naho ukwiye kuhitondera.

Hari igihe umuntu yimuka, ariko akazimukana ingeso: Akaba yaraciye mu butayu, akavuga ko yaciye mu bintu bikomeye, ko yigishijwe n'Imana, nyamara ariko akazimukana ingeso!

Hari igihe mu bisubizo ingeso igusangayo. Ntabo mujya se mwumva basambanye! Ukibaza ni gute uyu muntu yabaye pasiteri afite iyi ngeso, ni gute yabaye umuhanuzi ari umwesikoro? Ni gute abeshya kandi akorera Imana?

Ibindi abantu bimukana ni ibikomere. Abataramusuye bose, abataramwitayeho, abantu bose bamuvuze akabarwara inzika! Uzirinde kwimukana ibikomere, kuko Yesu mu byamuzanye harimo no kuvura ibikomere.

Ikindi ntuzimukane imyumvire yo mu butayu, imyumvire ishaje. Ukimimukana imyumvire itajyanye n'igihe, mu Baroma haravuga ngo "Muhinduke mugize Imitima(imyumvire )mishya! "

Ibyo dukwiye kwimukana mu gihugu cy'isezerano.

Uzimukane ineza y'Imana wabonye! Mu butayu, Imana yari izi ko bazanyura mu butayu bushyuha kugera kuri dogere 50 cyangwa zirenga. Njjoro hagakonja hakaba ubukonje mu nsi ya zero! Ntabwo abana bari kubyihanganira, bityo Imana ngo ibabera inkingi y'umuriro kugira ngo bayote ibamare imbeho. Nanone ngo ibamurikire kuko hari nijoro kugira ngo urugendo rudahagarara.

Ku manywa Imana ibabera inkingi y'igicu kugira ngo ibatwikire kuko mwibuke ko harimo n'mpinja ndetse harimo n'amatungo n'abasaza batakwihanganira ubwo bushyuhe. Ibyo abe ari byo uzibuka.

Uzazirikane ko Imana yakugaburiye mu butayu ushonje. Ntuzibagirwe imirimo ikomeye Imana yakoze mu buzima bwawe. Ntuzimukane inzika mu gihugu cy'isezerano, Imana nikwambika uzambike abandi, nikugaburira uzagaburire abandi.

Uyu ni umunsi wa 8 mu minsi 10 yo gusenga, mu ntego yo "Kuyoboza Imana inzira". Kurikira hano ibyiza byaranze uyu munsi wose.

https://youtu.be/y3M5WNcj-NY

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Kuva-mu-butayu-w-imukira-i-Kanani-Ni-ibihe-byo-kwimukana-ni-ibiki-ukwiye-gusiga.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)