Mu 1963, mu Rwanda habaye ubwicanyi bukabije bwakorewe Abatutsi mu bice by’iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro. Mu bishwe harimo benshi mu bo mu muryango wa Amb. Dr Richard Sezibera uhereye kuri se.
Ku bw’amahirwe nyina wa Sezibera, wari umutwite muri uwo mwaka, yaje kurokoka ndetse ahita ahungira i Burundi ari na ho uyu muhungu we yaje kuvukira tariki 5 Kamena 1964.
Kimwe n’abandi Banyarwanda benshi, Sezibera yakuriye mu buhungiro, aza kwifatanya n’urundi rubyiruko rwa FPR Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse na nyuma yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, akomeza gufatanya n’abandi mu kubaka igihugu.
Amb. Dr Sezibera yakoze mu Biro by’uwari Perezida, Pasteur Bizimungu, nyuma aza kuhava ajya kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo yari ahagarariye Ingabo nk’uko byateganywaga n’amasezerano ya Arusha.
Mu 1999, yaje kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, wareberaga inyungu z’u Rwanda mu bihugu nka Mexique, Argentine na Brazil. Agarutse mu Rwanda mu 2003, yagizwe Intumwa yihariye ya Perezida Kagame mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Yabaye Minisitiri w’Ubuzima mu 2008 kugera mu 2011, nyuma aza kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kuva mu 2011 kugeza mu 2016, aho yavuye ajya kuba Umusenateri.
Mu 2017, yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, umwanya yavuyeho mu 2019, kuri ubu akaba ari Intumwa yihariye y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.
Kuvuka ku bw’amahirwe
Amb Dr Sezibera yavukiye i Burundi ari na ho yize amashuri abanza kugeza mu mwaka wa kane. Nyuma umuryango we wimukiye muri Uganda ari na ho yize amashuri yisumbuye kugeza kuri kaminuza.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, yagarutse ku buzima bwe, uko yavutse ku bw’amahirwe cyane ko mu gihe nyina yari amutwite ari bwo mu bice bitandukanye by’igihugu habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ariko agashobora guhungira mu Burundi.
Yagize ati “Ngira ngo abantu bose kuvuka ni ku bw’amahirwe, kuvuka ni Imana. Ariko njye ku bindeba, icyo gihe uko abazi amateka y’u Rwanda bayazi, mu 1963, hari habaye Jenoside mu bice by’iyahoze ari Gikongoro, birumvikana ko rero benshi mu bo mu muryango wanjye bahatikiriye muri icyo gihe ndetse barimo n’umwe mu babyeyi banjye, data.”
Yakomeje agira ati “Rero icyo gihe umubyeyi [Mama] wanjye yari antwite, nkaba naravutse, mvukira i Burundi ariko nk’uko ubyumva nawe icyo gihe iyo aza kuhagwa ntibyari gushoboka. Ngira ngo wenda abanditse ko ari ku bw’amahirwe ni icyo batekerezaga.”
Kwiga amashuri byari hamana
Mu bwana we, Dr Sezibera avuga ko kimwe n’abo bakuranye, byari ibihe bitoroshye haba mu kubona uko biga cyangwa n’ubundi buzima busanzwe ariko kubera umuco n’indangagaciro ababyeyi babatozaga byatumaga bakurana ishema ryo kuba Abanyarwanda.
Ati “Ariko kubera umuco n’indangagaciro ababyeyi badutozaga, ntunabyumve, ntiwumve ko hari ibibazo ahubwo ukumva ko ukurana ishema ryo kuba Umunyarwanda. Nakuze rero ndi umwana wumva ko ndi Umunyarwanda aho nabaga ndi hose, kandi n’ababyeyi bacu banakubwiraga bati wowe uri Umunyarwanda, wowe iwanyu ni i Rwanda, uvuga Ikinyarwanda nubwo waba uri mu mahanga ariko umenye ko uri Umunyarwanda.”
“Kandi Umunyarwanda atifata nk’abandi, yaba ari mu mvura, yaba ari mu nzara, yaba ari mu bukene, ntabwo Umunyarwanda yifata nk’abandi. Umunyarwanda agira agaciro ke adahabwa n’uko yifite cyangwa se atifite.”
Amb. Dr Sezibera avuga ko iryo shyaka ryo kugira agaciro nk’Abanyarwanda byamufashije we n’abo bakuranye kuko ari byo byatumaga bagira imbaraga zo gukurana umurava no kumva ko icyo bakora cyose bagomba kugikora neza banafite intego.
Ati “Numvaga rero no muri ibyo byose naciyemo ngomba kugira intego yo kwifasha ariko nkazanafasha abandi. Ni na yo mpamvu nize ubuganga, impamvu yabyo ni iyo. Numvaga icyangombwa ari ugufasha abantu nawe ukifasha.”
Dr Sezibera avuga ko mu Burundi aribwo iwabo babaga mu nkambi ariko bageze muri Uganda, batangiye kuba mu bice bitandukanye birimo Kampala n’ahandi; ni ho yize mu buzima bugoye.
Ati “Kwiga ntibyabaga byoroshye, urugero rumwe; njyewe mvuye i Burundi tugeze Uganda, urumva i Burundi twigaga mu Gifaransa n’Ikinyarwanda. Njyewe ngeze muri Uganda nsanga bari kwiga mu Cyongereza, bati ‘uyu mwana kubera ko nta Cyongereza azi agomba gusubira mu mwaka wa kabiri.”
“Narabyanze rwose, ndagenda ababyeyi banshakira agashuri ko mu cyaro ahantu batagoranaga cyane, baranyemerera njya mu mwaka wa kane, nkicara mu ishuri nta rurimi nzi, nta Cyongereza nta Kigande, ariko umwaka wagiye kurangira nanjye maze kumenya ibyo bazi ndetse bimwe mbibarusha.”
Amashuri yisumbuye, Dr Sezibera yayize muri St. Mary’s College Kisubi, aho yishyurirwaga na Leta, nyuma arangije ajya muri Kaminuza ya Makerere ariko aza guhura n’imbogamizi y’uko icyo gihe abanyamahanga batemererwaga kwiga Ishami ry’Ubuganga ‘Medicine’.
Ati “Kugira ngo umuntu yemererwe kujya kwiga ubuganga byari hamana, kugera ko bari banze bavuga bati mwebwe Abanyarwanda mugomba kujya kwiga ibindi, mbese bari bavuze ngo nta munyamahanga wabyiga.”
Yakomeje agira ati “Bari banze kunyandika ko njya kwiga ubuganga, ariko hari umuntu mwiza wakoraga mu biro by’ushinzwe kwandika [muri Kaminuza ya Makerere]. Yaje kumbwira ati ‘ejo uzagaruke hano hazaba hari inama irimo abaterankunga, bazaza kureba umuyobozi w’iyi kaminuza’, wowe uzabe wicaye aha nibasohoka uzahite uvuga ikibazo cyawe.”
Amb Dr Sezibera avuga ko uwo munsi aribwo yahise avuga ikibazo cye ndetse uwari Umuyobozi wa Kaminuza ya Makerere ni we wahise amwiyandikira, kuva ubwo ahita atangira kwiga ubuganga muri iyi kaminuza.
Ibyemezo bitatu bikomeye yafashe mu buzima bwe
Amb Dr Sezibera avuga ko kuri we atigeze arota inzozi zo kuzaba umunyepolitiki, ahubwo ubuzima bw’ubuhunzi yakuriyemo ari na yo mpamvu igihe cyageze akumva ko agomba gufatanya n’abandi mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Ati “Icyo gihe rero nta kundi byari kugenda, abantu bari barubatse politiki y’ikinyoma, ishingiye ku ivangura, ari mu gihugu ndetse n’abari hanze y’igihugu bakavutswa uburenganzira bwabo bwo kuba Abanyarwanda.”
“Kumva ko hari umuntu wavuga ngo aba ni Abanyarwanda abandi si bo, ntabwo byari byo, uwo mwanya rero ubonetse kumva ko nagira uruhare mu guhindura ayo mateka nditabira nk’uko n’abandi benshi mu rubyiruko babyitabiriye. Urugamba rurangiye nkomereza mu mirimo igihugu cyanshinze. Ntabwo ari uko nashakaga kuba umunyepolitiki, ni inshingano amateka yacu yaduhaye, igihugu cyadusabaga kugira icyo ukora ukaba utabyanga.”
Amb. Dr Sezibera avuga ko ubuzima bwa muntu akenshi bushingira ku byemezo afata mu mibereho ya buri munsi ndetse ashimangira ko we iyo asubiye inyuma mu bwana yibuka ko ibyemezo bitatu bikomeye yafashe mu buzima aribyo byamugize uwo ariwe uyu munsi.
Ati “Ubuzima bw’umuntu ntibushingira ku ho wavukiye, uko wavutse umeze […] Oya, bushingira k’uko wowe ufata icyemezo, ibyemezo ufata mu buzima ndetse n’uko ufatanya n’abandi mu nshingano zirenze izawe ku giti cyawe.”
Kuri we ngo icyemezo cya mbere yafashe ni ukudaheranwa n’amateka yari abayemo y’ubuhunzi, ahari ibibazo bitandukanye, amashuri bigagamo atujuje ubuziranenge nk’aho yibuka mu Nkambi y’i Mushiha bigiraga munsi y’igiti amashuri yarasenyutse.
Akomeza agira ati “Habamo ibibazo byinshi, bimwe abantu bikabaherana ugasanga ari abana, urubyiruko kubera ibyo bibazo bakananirwa kubyihanganira, bakajya mu bindi bibatesha umurongo, icyo rero cyo kuba naravuze nti reka no muri ibi bibazo nkomeze amashuri kandi ngire intego yo kuzaba umuntu muzima. Icyo ni icyemezo cya mbere numva cyiza kandi n’abandi benshi bafata.”
Amb. Dr Sezibera avuga ko ikindi cyemezo gikomeye yafashe ari ugufatanya n’abandi Banyarwanda mu rugamba rwo kubohora igihugu cyane ko icyo gihe hari benshi bari barihebye batumva uko bazagera aho ngo bagire uburenganzira ku gihugu cyabo.
Ati “Icya kabiri kintera ishema kurusha ibindi, ni ukuba narafatanyije n’abandi kubohora igihugu cyacu. Abazi amateka y’u Rwanda hari igihe cyageze abantu bakaba barihebye, bakumva bitashoboka ko abantu babaga mu mahanga hanze bagaruka mu gihugu cyabo. Hakaba n’abandi bari mu gihugu ubwo bari bafite ibibazo byabo bumva ko akarengane kabaye akarande, bakumva ko ni uko bigomba kugenda.”
Yakomeje agira ati “Kuba rero twaragize Imana, tukagira abayobozi beza barimo Nyakwigendera Fred Gisa, intwari y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame, bagashyira abantu hamwe bakavuga bati nimureke aka karengane tugace, nkabyitabira, ni icyemezo numva kimpesha ishema ku giti cyanjye. Ibi nanabyifuriza n’abandi bana n’urubyiruko rwose kuko udafite igihugu nta gaciro waba ufite. Ni icyemezo numva kintera intege kikampesha n’agaciro.”
Ati “Icya gatatu ni icyemezo nafashe cyo gushinga umuryango wanjye, ubundi hari ibintu byinshi cyane umuntu ajyamo kubera ko ariko bimeze, ariko iyo umuntu afashe icyemezo cyo gushaka icyo ni icyemezo cye. Ariko ntabwo ari no gushaka gusa ni icyemezo cyo kubaka umuryango wawe uko ubishoboye.”
Inama ku bakiri bato muri iki gihe
Iki gihugu kugira ngo kibe kigeze aho kiri uyu munsi, byatwaye imbaraga nyinshi ariko hanabaho amahirwe adasanzwe y’ubuyobozi bwiza buhamye burangajwe imbere na Paul Kagame, haba mu gihe cy’urugamba ndetse na nyuma mu myaka 27 ishize Abanyarwanda babohowe.
Amb. Dr Sezibera avuga ko abakiri bato bakwiye kumva ko badakwiye gutana ngo batandukire indangagaciro Nyarwanda ahubwo bakagerageza kwiyubakamo ubushobozi bwazababashisha kuba abayobozi beza b’ahazaza.
Ati “Icya kabiri ni ukwiyubaka umuntu ku giti cye, kuko ntiwagira uruhare mu iterambere, utariyubatse muri wowe ngo ugire indangagaciro nzima. Niba uri urubyiruko ukabyuka mu gitondo ukirirwa uzerera, uri mu biyobyabwenge n’izindi nzozi zidahwitse, ugakura ari uko uteye, ntabwo ushobora kugira uruhare mu iterambere.”
“Ugira uruhare mu iterambere ni uwiyubatse we ubwe. Kandi ntabwo wiyubaka kubera ko uriho neza gusa, uriho neza aba akwiye kwiyubaka agakoresha ubushobozi afite kugira ngo yiyubake, yubake n’abandi ariko n’uriho nabi aba agomba kwiyubaka. Kwiyubaka rero ntabwo bishingira ku byo ufite cyangwa ibikuzungurutse, bigushingiraho wowe ubwawe.”
Yakomeje agira ati “Icya gatatu, ni ukwicisha bugufi, abantu bakamenya ibyabaye, ibigezweho n’impamvu yabyo. Ntiwabona iyi mihanda yubakwa ngo uyigendereho gusa, wagakwiye kuvuga uti uyu muhanda wubakwa gute, bikenera iki? Ugomba guhorana inyota y’ubumenyi, naho ubundi ntabwo wicara aho gusa ngo nzaba umuyobozi, utumva neza uko ibintu bikorwa. Umuntu agomba kwiga.”
Amb Dr Sezibera avuga ko abakiri bato n’Abanyarwanda muri rusange bakwiye kugira indangagaciro yo gukunda igihugu kuko na cyo ari icyemezo cy’umuntu agira ku giti cye kandi akagifata akiri muto.
Ati “Ubikoze ibyo, njye numva iri terambere rizafata indi ntambwe, n’umuvuduko urushijeho mu gihe kiri imbere.’’
Yakomeje agira ati “Urubyiruko rero, hari ubwo rugira imbaraga zitajyanye n’ubumenyi, ugasanga barakora ibintu gusa kubera ko amaraso yashyushye, bafite imbaraga ariko urubyiruko rufite ubumenyi, rukabihuza n’imbaraga n’indangagaciro aba ari urubyiruko rwuzuye.”
Amb. Dr Sezibera avuga ko muri rusange urubyiruko ruramutse rugize indangagaciro n’ubumenyi bukenewe rwagera ku byo rwifuza cyangwa igihugu cyabo kirwifuzaho.
Ati “Mu buzima icya ngombwa ni uko abantu bamenya icyo bashoboye bakagikora neza bakakinoza ariko bakanicisha bugufi, kugira ngo ukomeze guhaha ubumenyi ugomba kwicisha bugufi. Birafasha iyo umuntu yicishije bugufi gato, akumva n’abandi agafatanya na bo. Ikindi urubyiruko rw’ubu rufite amahirwe y’igihugu kibakunda.”
Umufana wa APR FC uhangayikishwa n’Amavubi
Kimwe n’undi muntu wese, Amb Dr Sezibera, nyuma y’inshingano zikomeye yagiye akora, mu mwanya wo kuruhuka akunda siporo cyane by’umwihariko kureba cyangwa gukina Tennis.
Avuga ko uretse gukina kandi akunda gusoma ibitabo ndetse akanakunda kwihugura mu buryo butandukanye. Mu bindi bimunezeza avuga ko ari ukubana n’umuryango n’abantu bungurana ibitekerezo, baganira bishimye.
Yakomeje agira ati “Ikindi ariko nkunda kureba umupira, mfana APR FC n’Amavubi […] ariko Amavubi rero hari ubwo nyafana nkenda kurwara umutima, ngira ngo nzajya kubaha facture […] Ariko mfana Amavubi na APR FC, muri football APR yo igira na Basketball na yo ndayifana.”
Amb Dr Sezibera avuga ko nubwo iby’umuziki atabijyamo cyane ariko akunda kumva indirimbo gakondo ndetse akaba ari umukunzi wa Jazz cyane.
Ni umugabo ugendera ku mahame atanu y’ingenzi ariyo; gukunda Imana, gukunda igihugu, gukunda abantu, kwanga umugayo no guhora ashakisha ubumenyi.
Ni umuntu uvuga ko nta kintu kimutera ubwoba bitewe n’ibyo yanyuzemo ariko ngo atinya icyatuma igihugu gisubira inyuma, kigasubira aho cyavuye.
Mu byo Dr Sezibera atazibagirwa mu bwana bwe, ni urukundo rw’umuryango ndetse n’ishyaka yabonanaga abana babanye mu buhunzi, bagafatanya nk’abavandimwe.