Mu gihe igihugu cya Afrika y'Epfo cyari gihanganye no kwigobotora ingoyi y'ubugome bwa ba gashakabuhake , Nyakwigendera Nelson Mandela wabaye impirimbanyi ikomeye muri urwo rugamba yagize ati:' Guceceka kw'abanyabwenge bituma injiji ziyongera'. Aha yashishikarizaga abanyakuri kuzamura ijwi, aho kurekera urubuga inkozi z'ibibi. Iyi mvugo ye yakanguye benshi, baravuga, barandika, maze ikibi kibura ijambo.
Ibi bihuye neza n'ibihe u Rwanda rwanyuzemo, ndetse n'ibyo n'ubu rukirimo, aho usanga abasenya biharira urubuga, bagakwiza mu bantu ibitekerezo by'uburozi, ikinyoma cyabo gihawe intebe. Ubu bwo biraneze cyane, aho usanga abanzi b'u Rwanda badasiba mu bitangazamakuru mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, basebya u Rwanda n'Abayobozi barwo, abenshi muri twe turebera, aho twateye hejuru tukabanyomoza, tukabatamaza.
Kugeza n'aho bapfobya bakanahana Jenoside yakorewe Abatutsi, twese tuzi ko abenshi muri bo ari abayigizemo uruhare, ntiduhagurukire rimwe ngo tubarwanye. Koko ninde Munyarwanda ushyira mu gaciro utumva ko ari inshingano ze kwamagana FDLR n'indi mitwe y'iterabwoba . Koko izi nyangabirama zikwiye kugira ijambo aho turi?
Nguko uko za Jambo Asbl, inshyanutsi nka Ingabire Victoire, Bernard Ntaganda, Thomas Nahimana n'abarwayi barembaye mu ngirwashyaka Ishema, Twagiramugu Faustin usazanye amateshwa , Gasana Anastase n'abandi bagome, bahawe rugari kuri za BBC na VOA bagoreka amateka yacu, tukabifata minenembwe. Nguko uko ba Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan, Agnès Uwimana, Eric Bagiruwubusa, Ntwari John Williams n'indi mizindaro y'abashaka gutobera u Rwanda, bitwikira ubwisanzure mu gutanga'ibitekerezo', bakadutwikira tubarebera ngo tutavaho twiteranya.
Abanyarwanda bafite umuco wa'ntiteranya'ukwiye gucika. Ikibi kikamaganwa ku mugaragaro, kuko iyo ugihishiriye, uwo mugizi wa nabi yibwira ko akurusha imbaraga maze si ukwangiza agashyekerwa. Nyamara si uko abashobora gucecekesha izi nyangabirama babuze cyangwa badafite ibitekerezo, ahubwo bumva bitabareba, bakabiharira abandi nk'aho ingaruka z'amagambo y'interahamwe n'ibigarasha bo zitabareba.
Uku guceceka no kwanga kwiteranya, nibyo byorora abavuga amahomvu. Kurwanya abasenya nitubiharira gusa Rushyashya, Dr J. Damascène Bizimana, Tom Ndahiro, Ingabire Marie Immaculée, Damien Nkaka, Camarade Rubangura,Sharibabaza, Seth Niyogakiza n'abandi badatinya 'kuzibya' amahomvu ya David Himbara, Claude Gatebuke, Freeman Bikorwa, Chaste Gahunde, Sylivia Mukankiko, Judi Rever, Michella Wrong n'izindi nkotsa-nkunguzi, nibyo bizatuma injiji ziyongera nk'uko Nyakwigendera Nelson Mandela yasize abivuze.
Ntawe ukwiye guterwa isoni no kwiyama abavuzanduru baturogera urubyiruko. Mucyo twese twange abadutobera amateka, twamagane amateshwa yabo tubinyujije mu bikorwa, mu mvugo no mu nyandiko, kandi buri gihe ukuri kuratsinda.
Muri Rushyashya, twe ntituzadohorwa n'ibitutsi by'imburaburere, ikaramu na micro byacu nizo ntwaro zizanesha abadashakira ineza u Rwanda n'Abanyarwanda.
The post 'Guceceka kw'abanyabwenge gutuma injiji ziyongera' -Nelson Mandela appeared first on RUSHYASHYA.