Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Nyakanga 2021, aho iyi miryango yahawe izi nzu zigezweho zigizwe n’igorofa ryubatswemo inzu umunani.
Mukaremero Adelphine wapfakajwe na Jenoside, akaba ari umwe mu bahawe izi nzu, yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda bwamutekerejeho.
Ati “Ubuzima ntibwari bworoshye, sinagiraga aho kuba, nari mbayeho ncumbika hamwe banyirukana kubera kubura ubukode, ariko nyuma y’imyaka 27 u Rwanda rubohowe, ubu nanjye mbohowe ubukode, sinabona uko nshimira ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida wacu Paul Kagame, ubu nanjye ngiye kugira iwanjye”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yashimangiye ko bazakomeza gufasha iyi miryango yatujwe muri iyi nzu, ashima ubuyobozi bw’Akarere budahwema guteza imbere abatishoboye.
Ati “Abaturage batujwe aha bagera kuri 300 ushyizemo aba biyongeyemo uyu munsi, tuzakomeza kubafasha uko dushoboye cyane cyane ab’intege nke bakeneye ubufasha bwihariye, turashima ubuyobozi bw’Akarere budahwema kuzirikana aba baturage, by’umwihariko inzu yo kororeramo inkoko bemerewe ubu yarahageze kandi mu minsi micye izi nkoko zihamaze zimwe zatangiye gutera amagi.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yashimangiye ko kubakira abatishoboye biri muri gahunda y’Akarere yo kubonera amacumbi abatishoboye.
Ati “Kwibohora nyakuri ni ugukora ibishoboka byose ufata ibyari ibibazo ukabigira bizima, turi guhangana n’ikibazo cy’imibereho mibi y’abaturage bacu, gutuza imiryango nk’iyi ni mu rwego rwo kuyifasha gutera intambwe, dufite intego yo gushakira amacumbi arambye abatayafite kugira ngo bahindure imibereho babayemo, aba babonye aho kuba ntibazongera kugira ikibazo cy’amacumbi.”
Izi nzu zubatswe ku nkunga y’Ikigega Gitera Inkunga Abacitse ku icumu rya Jenoside, FARG, n’abandi bafatanyabikorwa, yuzura itwaye agera kuri miliyoni 261 Frw.
Uyu Mudugudu w’ikitegererezo wa Rugendabari, utuyemo imiryango 88, harimo 80 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’indi umunani y’abamugariye ku rugamba.
Uyu mudugudu ufite ibikorwaremezo birimo amazi, umuriro w’amashanyarazi, urugo mbonezamikurire, inzu yororerwamo inkoko zigera kuri 500, n’ivuriro ry’ibanze (Poste de santé).
Biteganyijwe ko uyu mudugudu uzagezwamo umuhanda wa kaburimbo, inzu y’imyidagaduro, isoko n’ibindi bikorwaremezo.
Mu Karere ka Nyarugenge, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batarabonerwa amacumbi ni batandatu, ariko bakazubakirwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.