Mu ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ku munsi wo ‘Kwibohora 27', yagarutse kuri uwo mushinga wo kubaka inzu zihabwa imiryango ikennye, avuga ko ibyo ari bimwe mu bikorwa by'iterambere bitanga icyizere kandi byemeza ko igihugu kita ku baturage n'abaturage bakita ku gihugu.
Perezida Kagame ashimira ingabo yagize ati “Umudugudu w'icyitegererezo ‘The Kinigi Model Village' watashywe none, hamwe n'indi mishinga igenewe gufasha abaturage yakozwe n'Ingabo zacu ku bufatanye n'ibindi bigo, bigaragaza ubumwe bwacu nk'Abanyarwanda kandi twabigize umuco”.
Umudugudu w'ikitegererezo wa Kinigi ugizwe n'inzu 2 zirimo 24 n'ibyumba bibiri byo kuraramo muri buri nzu, hakaba n'izindi nzu 4 zirimo inzu 24, harimo ibyumba byo kuraramo bitatu muri buri nzu, ikaba irimo televiziyo, radiyo, intebe n'ameza mu ruganiriro na Gaz yo gutekesha.
Uwo mudugudu kandi ufite ikigo nderabuzima gifite aho basuzumira, aho bafatira imiti ‘pharmacy', Laboratwari, ahavurirwa amaso, aho bapfukira ibisebe n'ibindi byoroheje ‘minor surgery', naho bafashiriza abakeneye kugororwa ingingo n'ibindi.
Muri uwo Mudugudu harimo amarerero y'abana b'incuke (ECDs), amashuri abanza ndetse n'amashuri yisumbuye.
Mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y'abatujwe muri uwo mudugudu, bahawe inkoko 800 zo korora, ikiraro cy'inka kirimo izigera ku 102 n'icyumba kibikwamo ibiryo byazo, umurima w'imbuto n'imboga ndetse bashyiriweho n'agakiriro. Muri uwo Mudugudu kandi bafite amazi n'umuriro ndetse n'umuhanda urimo kaburimbo.
Gen. Murasira Albert, Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda watashye uwo mudugudu ku mugaragaro, yagize ati “Birazwi ko uyu munsi twizihiza umunsi mukuru wo kwibohora, ibyo bigizwe n'ibintu byinshi harimo, umuhate w'ingazo z'u Rwanda ‘RDF' mu gukorana n'abaturage mu kubaka ibikorwa bigamije iterambere ry'igihugu nk'uyu mudugudu w'icyitegererezo twatashye uyu munsi. RDF izahora imbere mu kuzamura igihugu ifatanyije namwe”.
Lt. Gen. Mubarak Muganga, Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda, yasabye abahawe izo nzu kuzifata neza, bagakoresha ibyo bahawe byose mu kwiteza imbere ubwabo.
Yagize ati “Kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu ni inshingano za buri wese. Mwahawe impano izasanzwe, mugomba kujya mukurikirana ibi bikorwa remezo mwahawe, mukabyitaho, mukabikoresha kugira ngo bibageze ku iterambere. Icyerekezo u Rwanda rufite ni ukugira abaturage batekanye, bahuje, bateye imbere kandi bashoboye kwigira”.
Umudugudu w'ikitegererezo wa Kinigi wubatswe na Minisiteri y'Ingabo ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima, Minisiteri y'imari n'igenamigambi, Minisiteri y'ikoranabuhanga, Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi, Minisiteri y'ubucuruzi na Minisiteri y'ibikorwa remezo.
Muri urwo rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora kandi, Minisiteri y'Ingabo yubatse umudugudu w'icyitegererezo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru, uwo mudugudu ukaba uzatuzwamo imiryango cumi n'ibiri (12).
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, na we wari kumwe na Minisitiri w'Ingabo bataha uwo mudugugu w'ikitegererezo wa Musanze, yagize ati “Mu myaka 10 ishize, twajyaga dutaha imidugudu y'ikitegererezo igizwe n'amazu make cyane, ariko ubu noneho twatangiye kubaka inzu, zigerekeranye zubatswe ku butaka buto kandi zigatuzwamo abantu benshi”.
“Uyu mudugudu w'icyitegererezo mushya, uzatuzwamo abantu bagera kuri 600 batujwe ku butaka bugari. Abahatujwe bazafashwa gukoresha neza ubwo butaka ariko batuye hamwe, ibyo bikazamura ubumwe bwabo, kuko ni bwo Guverinoma iharanira. Uyu ni umunsi udasanzwe ku baturage b'Umurenge wa Kinigi bahawe ibikorwa remezo byiza cyane”.
Yongeyeho ko abatujwe muri uwo mudugudu w'icyitererezo bazajya basura imirima yabo yasigaye aho bimuwe.
Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi ubaye uwa 82 Leta y'u Rwanda yubatse guhera mu 2016. Umunsi mukuru wo kwibohora uyu mwaka, ufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanyije tugera ku iterambere”.
Minisitiri Gatabazi yagize ati “Abahawe izo nzu bazifiteho uburenganzira, tuzabaha ibyangombwa byemeza ko ari izabo, bashobora kuzitangaho ingwate mu gihe bagiye gusaba inguzanyo muri za Banki. Gusa tubagira inama yo kutazigurisha cyangwa se ngo bananirwe kuzitaho.Twagiye tubona cyangwa tukumva aho abantu bahawe inzu, nyuma bakazigurisha ku biciro byo hasi cyane. Ibyo ni bibi”.
Ati “Guverinoma ntizaza kubasanira inzu cyangwa ibindi bikorwa mwahawe, abazihawe bagomba gukora ku buryo biteza imbere ubwabo, uyu mudugudu washyizwemo imishinga y'iterambere, nk'ubworozi bw'inka, inkoko ndetse n'imirima”.
Umudugudu w'icyitegererezo wa Kinigi uje usanga uwa Rweru, Karama, Gikomero, Gishuro, Horezo n'indi.