#Kwibohora27: Dufite ishema ryo kuba Abanyarw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2021, Abanyarwanda barizihiza imyaka 27 ishize basubijwe agaciro n'ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda rwari mu maboko y'ingoma mbi.

Ni umunsi udasanzwe ku babonye ubuzima bwo kubohora u Rwanda, abavutse muri icyo gihe, abavutse nyuma na mbere n'abandi bifashisha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ishimwe bafite ku Ingabo za FPR Inkotanyi zasubije Umunyarwanda agaciro.

KANDA HANO WUMVE NDIRIMBO 'INTARE' YA LION GAGA

Ni umunsi uhuriranye n'ibihe bitoroshye u Rwanda rurimo byo guhangana n'icyorezo cya Covid-19.

Umuryango FPR Inkotanyi wanyujije ubutumwa kuri Twitter wifuriza Abanyarwanda umunsi mwiza wo kwibohora ubibutsa ko bagomba gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19.

Bati "Umuryango FPR Inkotanyi urifuriza Abanyarwanda bose umunsi mwiza wo #Kwibohora27. Uyu munsi twizihiza ni umwanya kuri buri wese wo gutekereza uruhare rwe mu gukomeza kubaka u Rwanda twifuza. Twizihize uyu munsi kandi tuzirikana ingamba zo kwirinda Covid-19.'

Ni muri urwo rwego, umuhanzi Lion Gaga yahimbanye amarangamutima menshi y'urukundo rwinshi indirimbo yise 'Intare' yumvikanisha urukundo akunda u Rwanda n'abaruyobora badahwema guhesha ishema Abanyarwanda n'u Rwanda mu mahanga yose. 

Ati "Mu ndirimbo 'Intare' naririmbye isura nzira u Rwanda rufite ku Isi yose bitewe n'ubuyobozi bwiza."

Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati "Turi Intare duhagaze bwuma… Turi ruti, turi rutikura… Turi intare, turi intavogerwa, turi intare yo mu muryango wa Gihanga, turi amateka abana bigiraho, turi inkotanyi, turi intangarugero…Amahanga yose atuziho ubutwari, duhorana intsinzi ducyesha uhoraho, tuyobowe n'intambwe n'intore ireba kure."

Uyu muhanzi avuga ko Inkotanyi zatumye Abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga bataha mu rwababyaye bafatanya n'abandi kubaka u Rwanda rubereye buri wese.

Ati 'Inkotanyi nizo zatumye dutaha mu Rwanda, mu mahanga twari dufite ipfunwe ryo kwitwa Umunyarwanda, ariko ubu dusigaye dufite ishema ryo kuba Abanyarwanda bitewe n'amateka y'Igihugu inkotanyi zahinduye.'

Mu mashusho y'iyi ndirimbo, Lion Gaga yakoresheje mo imyenda ya mukotanyi nk'imyenda ifite amateka mu guhagaika Jenoside yakorerwaga Abatutsi no kuzana amahoro mu Banyarwanda.

Uyu muhanzi yubatse ibishushanyo byerekana ubutwari bw'ingabo zari iza RPA. Ni ibishushanyo by'abantu bazima bagenda byerekana ko atari amashusho y'amateka gusa ahubwo ko na nubu abo bantu bahari bazima mu Rwanda.

Amajwi y'iyi ndirimbo 'Intare' yakozwe na Bob Pro n'aho amashusho yatunganyijwe na Eliel Sando binyuze muri Eliel Filmz.

Lion Gaga yasohoye indirimbo 'Intare' yubakiye ku isura nzira u Rwanda rufite ku Isi yose bitewe n'ubuyobozi bwiza Lion Gaga yavuze ko ingabo zari iza RPA zatumye Umunyarwanda agira ishema aho ari hose 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INTARE' YA LION GAGA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107213/kwibohora27-dufite-ishema-ryo-kuba-abanyarwanda-lion-gaga-wasohoye-indirimbo-intare-icyeza-107213.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)