#Kwibohora27: FPR -Inkotanyi yahamagariye Abanyarwanda kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuryango wa FPR Inkotanyi ubinyujije kuri Twitter, yavuze ko mu bihe u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 27 ari igihe cyiza cyo kongera kwitekerezaho kuri buri wese mu kubaka igihugu.

Ati “Umuryango RPF Inkotanyi urifuriza Abanyarwanda bose umunsi mwiza wo Kwibohora27. Uyu munsi twizihiza ni umwanya kuri buri wese wo gutekereza uruhare rwe mu gukomeza kubaka u Rwanda twifuza. Twizihize uyu munsi kandi tuzirikana ingamba zo kwirinda Covid19.”

Uyu muryango nirwo rubuga rwa mbere rwaganiriwemo ibitekerezo byo kubohora u Rwanda ubwo washingwaga mu 1987, biza gushimangirwa mu 1990 ubwo hatangizwaga urugamba rwo kubohora igihugu.

Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR mu butumwa yageneye Abanyarwanda kuri uyu munsi wo kwibohora, yavuze ko mu rugamba rwo kwibohora biyemeje gukorera hamwe hagamijwe kubaka umuryango Nyarwanda.

Yagize ati “Kuva icyo gihe twiyemeje gukorera hamwe buri munsi kugira ngo twubake umuryango nyarwanda, ndetse duhindure u Rwanda igihugu cyiza kuri buri wese. Uyu munsi u Rwanda ntabwo ari igihugu ku ikarita gusa. Kuri twe bivuze igihugu buri wese yishimira kandi kimuteye ishema, kinamukeneye. U Rwanda tubona ubu rusobanuye icyizere, rusobanura ko dufatanya buri wese akita kuri mugenzi we.”

Umunsi wo kwibohora ni nawo munsi wizihirizwaho ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’abasaga miliyoni bahasize ubuzima mu gihe cy’amezi atatu gusa bishwe bazira uko bavutse.

Abazi neza amateka y’u Rwanda bagaragaza ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, icyizere cyo kongera kubaho cyagarutse ndetse n’ibigaragarira amaso byerekana urugendo rudasanzwe rw’igihugu mu kwiyubaka mu myaka 27 ishize.

Uretse Ubumwe bw’Abanyarwanda bwagezweho, hari n’iterambere mu nguni zose, mu burezi, ubukungu, inganda, ibikorwaremezo,ubuhinzi n’ibindi.

Umuryango FPR Inkotanyi wasabye Abanyarwanda gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)