Amb. Dr Richard Sezibera, umwe mu bantu bane bagizwe Intumwa zihariye z'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, ndetse akaba ari no mu barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni we Mushyitsi Mukuru muri iki kiganiro n'urubyiruko kiri bube hifashishijwe ikoranabuhanga kuva saa Munani z'amanywa ku isaha yo muri Canada.
Kaneza Sheja uri bususutse abari bukurikire iki kiganiro yamenyekanye mu ndirimbo 'Kagame karambe'
Ni ikiganiro cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 27 Umunsi Mukuru wo Kubohora u Rwanda. Cyateguwe n'umuryango w'abanyarwanda baba mu gihugu cya Canada, gitumirwamo umuhanzi Kaneza Sheja na Inzora group (abacuranzi) nk'abari butaramire abari bwitabire iki kiganiro. Mu banyacyubahiro bari batumiwe iki kiganiro bari bunagire ubutumwa batanga ku rubyiruko ruri bwitabire, harimo Dr. Richard Sezibera ndetse na Amb. Prosper Higiro uhagarariye u Rwanda muri Canada.
Kaneza Sheja uri buririmbe muri iki kiganiro, afite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, akaba yaramamaye mu ndirimbo 'Kagame karambe'. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Kaneza yateguje abari bukurikire iki kiganiro kuza kumva indirimbo zibakumbuza inganzo yari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Ati "Icyo nabateguza ni uko ndibubakumbuze inganzo yari ku rugamba mu gihe cyo kubohora u Rwanda, nk'uko twabitojwe na bamwe bari bari ku rugamba rwo kubohora igihugu barimo Massamba Intore wantoje".
Iki kiganiro kiraba mu masaha macye ari imbere
Iki kiganiro agiye kuririmbamo, yagituye abantu bose babaye ku rugamba rwo kubohora igihugu anagitura abanyarwanda bose muri rusange. Ati "Iki gitaramo ngituye ababaye ku rugamba bose rwo kubohora igihugu, n'abanyarwanda bose". Yavuze ko afite ishema ryo kuba yaratojwe ubutore na bamwe mu bari ku rugamba rwo kubohora igihugu barimo Massamba Intore. Yavuze ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya yo kwibuka intwari zatabarukiye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Ati "Ndi guteura indirimbo yo kwibuka intwari zatabarutse ku rugamba".
Dr. Sezibera watumiwe nk'Umushyitsi mukuru muri iki kiganiro n'urubyiruko ruba mu gihugu cya Canada, yavutse tariki 5 Kamena 1964, ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yize amashuri ya Gisirikare mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umuganga wabyigiye, yabaye Visi Perezida w'Inama Rusange ya OMS, anaba kandi Perezida wa Komite Nyafurika ya OMS.Â
Dr. Richard Sezibera niwe mushyitsi mukuru muri iki kiganiro n'urubyiruko
Dr. Sezibera yabaye mu nzego z'ubuyobozi z'Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe Inkingo, GAVI (Global Alliance for Vaccine). Yabaye Intumwa yihariye (Special Envoy) ya Perezida Kagame mu Karere k'Ibiyaga Bigari, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda kuva mu 1995 kugeza mu 1999, Umusenateri kuva mu 2016 kugera mu 2018. Dr Sezibera yahagarariye u Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Argentine, Mexique na Brésil.Â
Dr. Richard Sezibera yabaye kandi Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba, kuva mu 2011 kugeza mu 2016. Mu 2018, yagizwe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, aza gusimburwa mu Ugushyingo 2019. Kuri ubu ni umwe mu bantu bane bagizwe Intumwa zihariye z'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.
Kaneza Sheja yateguje abantu kuza kumva indirimbo zibakumbuza inganzo yari ku rugamba rwo kubohora igihugu
Kaneza Sheja kuri Instagram ndetse no kuri Youtube yitwa 'Kaneza Sheja Official'
REBA HANO 'KAGAME KARAMBE' INDIRIMBO YA KANEZA SHEJA
UMVA HANO INDIRIMBO 'AKANYANGE K'URUKUNDO' YA KANEZA SHEJA