Kwibohora27: Nyamagabe hatashywe umudugudu w’icyitegererezo watwaye miliyoni 359 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi nzu zatujwemo imiryango 16 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’indi miryango 16 yakuwe mu manegeka.

Mu gutaha izo nzu, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yagarutse ku munsi mukuru wo Kwibohora27, avuga ko kwibohora k’u Rwanda ari igikorwa cy’agaciro gakomeye kandi giha agaciro Abanyarwanda bose kigashimangira ubumwe bw’igihugu.

Yavuze ko mu cyerekezo kwibohora nyako ari ukwibohora ubukene, amakimbirane, amacakubiri n’ubujiji maze abantu bakajya mu cyerekezo cy’iterambere.

Yagize ati “Inzu nk’izi ni ikimenyetso kimwe mu bimenyetso byinshi bigaragaza kwibohora kw’abanyarwanda, byose kugira ngo bigerweho igikomeye cyane ni ubumwe, imiyoborere myiza, icyerekezo ndetse n’inzozi zo kugera ahakomeye kurushaho”.

Yongeyeho ko “Hari byinshi byagiye bigaragaza ko turi mu rugendo rwo kwibohora harimo n’iki gikorwa cyo gutura neza. Turashima imiyoborere myiza y’igihugu, icyerekezo cyiza kandi tugashima ko abanyarwanda dufatanyije muri urwo rugendo”.

Uyu muyobozi yavuze ko gutura ahantu hahesha umunyarwanda icyubahiro ariyo ntego. Yakanguriye abaturage guharanira kwigira maze abafite ubushobozi bwo kwiyubakira bakabikora bagatura aheza badategereje gufashwa.

Mukangango Caritas watujwe muri uyu Mudugudu yashimye Perezida wa Republika Paul Kagame avuga ko uyu munsi bahawe izi nzu ari umunsi w’ibyishimo. Yashimye izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi zabohoye u Rwanda.

Yagize ati“Munshimire izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi zabohoye u Rwanda, ziduha umutekano, zidukura mu bwigunge kugeza kuri uyu munsi. Ibi byiza byose mubona iyo hatabaho izo ngabo ngo zize zibohore abanyarwanda, nta muntu wamenya uko u Rwanda ruba rumeze”.

Mukangango avuga ko uyu mudugudu bawise ‘Ubumwe’ kuko utuyemo abarokotse Jenoside ndetse n’abakuwe mu manegeka.

Izi nzu zubatswe ku bufatanye bw’Akarere, Ikigega cyo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi (FARG) ndetse n’Ikigo ishinzwe imyubakire mu Rwanda (RHA) . Zuzuye zitwaye asaga miliyoni 359frw.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure hamwe n'abandi bayobozi batashye uyu mudugudu ku mugaragaro
Inzu zubatswe mu buryo bw'umunani muri imwe mu rwego rwo kubungabunga ubutaka
Inzu zashyizweho ibigega bifata amazi
Abatujwe muri izi nzu bahawe ibyo kurya bibafasha gutangira ubuzima



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)