#Kwibohora27: Perezida Kagame yahaye Abanyarwanda icyizere ku iyubakwa ry’inganda zikora inkingo n’imiti - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa Umukuru w’Igihugu yatanze kuri uyu wa 4 Nyakanga 2021, ubwo hizihizwaga imyaka 27 ishize u Rwanda rubohowe n’ingabo za FPR Inkotanyi zaharaniye ukuri kugira ngo Abanyarwanda bose bagira amahirwe angana n’uburenganzira ku gihugu cyabo.

Perezida Kagame yavuze ko imyaka 27 ishize Abanyarwanda bishyize hamwe bakabohora igihugu, aho kuva icyo gihe biyemeje gukorera hamwe buri munsi kugira ngo bubake Umuryango Nyarwanda.

Ati “Uyu munsi u Rwanda ntabwo ari igihugu ku ikarita gusa, kuri twe bivuze igihugu buri wese yishimira kandi kimuteye ishema kinamukeneye. U Rwanda tubona ubu rusobanuye icyizere, hakenewe ko dufatanya buri wese akita kuri mugenzi we.”

Yavuze ko Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi watashywe uyu munsi mu karere ka Musanze n’indi mishinga yubatswe n’Ingabo z’Igihugu ku bufatanye n’izindi nzego, byerekana ugushyira hamwe nk’Abanyarwanda. Ibintu bagize umuco.

Perezida Kagame yavuze kandi ko kuba ibirori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27 bitabaye mu buryo busanzwe, ari ikimenyetso cy’uko hakwiye ubufatanye mu guhashya icyorezo cya Covid-19.

Ati “Uyu mwaka ntitwashoboye kwizihiza isabukuru yo kwibohora uko bisanzwe, ni nayo mpamvu tugomba gukomeza urugamba rwo kurwanya ubwiyongere bwa Covid-19, muri iki gihe. Ubu ni ngombwa, ndetse ni ngombwa cyane cyane ugereranyije n’ibihe byatambutse, gukurikiza ingamba zishyirwaho na Minisiteri y’Ubuzima n’ibindi bigo mu gukumira ikwirakwizwa rya Covid-19 no kurokora ubuzima bw’Abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Turashaka ko Umunyarwanda wese agira ubuzima bwiza kandi akisanzura bityo akabyaza umusaruro amahirwe yose aboneka mu gihugu, haba mu burezi, mu gushaka akazi no kwihangira imirimo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri iyi minsi u Rwanda rugiye kubona izindi nkingo ariko hari no kurebwa uburyo izi nkingo zajya zikorerwa mu Rwanda.

Ati “Kurwanya no gutsinda Covid-19, ni imwe mu nzira yo gukomeza ibikorwa byo kwibohora. Muri iyi minsi, tugiye kubona izindi nkingo zidufasha kongera ubwirinzi bw’umubiri duhereye ku barusha abandi ibyago byo kwandura Covid-19.”

Yakomeje agira ati “Turifuza ko zigera ku bantu benshi, duhereye uko bizagenda bishoboka. Ariko mu rwego rwo kwigira, turakora ibishoboka byose ngo twubake ubushobozi bwo gukora inkingo n’indi miti hano mu Rwanda.”

U Rwanda ruri mu hantu hatatu hatoranyijwe ku Mugabane wa Afurika nk’ahazubakwa uruganda rukora inkingo za COVID-19 . Uretse mu Rwanda, ahandi hatoranyijwe ni muri Afurika y’Epfo na Sénégal.

Perezida Kagame yavuze ko muri uko kubaka ubushobozi bwo kwikorera imiti n’inkingo by’umwihariko iz’icyorezo cya Covid-19, bizagabanya amafaranga igihugu cyatakazaga mu kujya gushakira ubuvuzi mu mahanga.

Ati “Ibi bizagabanya guhora twiringiye imiti ituruka hanze y’igihugu, itabonekera igihe cyangwa itangwa hagendewe ku zindi nyungu, ariko birasaba igihe kandi tugomba kwihangana. Hagati aho buri wese akwiye kugira uruhare runini mu kuba maso no kugabanya ibyago byo kwandura virusi yandurira mu mwuka.”

Yakomeje agira ati “Tugomba kwirinda ubwacu no kurinda abandi kugira ngo igihugu cyacu kibashe gutsinda vuba iki cyorezo. Abanyarwanda dufite byinshi tugomba gukorera hamwe kandi tukagira icyizere cy’ejo hazaza heza.”

Tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora, aho Abanyarwanda bibuka umunsi ingabo zahoze ari iza RPA, zari ziyobowe na Paul Kagame, zabohoye igihugu zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yatanze icyizere cy'uko u Rwanda ruri gushaka ubushobozi bwo kugira inganda zikora inkingo n'imiti



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)