Iraguha Jean Damascene, yashyikirijwe inzu yubakiwe n'abakozi b'akarere ka Huye bari mu muryango FPR-inkotanyi kuri uyu wa 3 Nyakanga 2021.
Iraguha wari umaze imyaka irenga itanu acumbikiwe n'umugabo wa mushikiwe (muramu we) avuga ko kuba yahawe inzu, ibikoresho by'ibanze ndetse n'itungo rigufi bimufashije kwibohora ubukene bwari bukimuboshye.
Ati 'Ndumva nibohoye. Ikintu cyari kimboshye ni ukutagira aho kuba, nicyo cyari kinambangamiye'.
Uyu musore ufite ubumuga bw'amaguru bwizanye, avuga ko nyuma yo gupfusha ababyeyi mu myaka ikurikiranye muri 2014 na 2015 aribwo yatangiye kubana na muramu we kuko nta handi yari afite ho kuba. Muramu we yamufataga nk'umwana we, akamumenyera ibyo kurya, bakabana mu nzu, gusa uyu musore agahora yibaza uko azabaho mu minsi iri imbere.
Umuyobozi wungirije w' Akarere ka Huye, ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kankesha Annociata, avuga ko Iraguha yamugezeho, akamubaza niba bafasha abafite ubushobozi gusa, undi akamusubiza ko ataribyo ahubwo bafasha abadafite ubushobozi. Icyo gihe uyu musore yari afite ikibazo cy'uko yagerageje kwiyubakira akazu, kakaza gusenywa n'imvura kubera kubura isakaro.
Umuyobozi w' Akarere ka Huye Ange Sebutege, avuga ko nyuma yo kwakira ikibazo cya Iraguha, biyegeranyije nk'abakozi b'akarere ka Huye bari mu muryango FPR-inkotanyi bakusanya amafaranga bayakuye ku mishahara yabo bubakira Iraguha inzu yo kubamo.
Yagize ati 'Afite imyaka 27, bihuriranye n'isabukuru ya 27 yo kwibohora, ni ikigaragaza rero ko inkotanyi ari ubuzima kandi ko imvugo ariyo ngiro, ndetse ko kwibohora nyakuri ari ugukemura ikibazo no kurwanya ubukene'.
Iraguha yashimiye Perezida Paul Kagame, amugereranya n' umubyeyi mwiza ureba umwana udafite ubushobozi akamwubakira inzu akamusaba kuzaba umugabo.
Ati 'Burya umubyeyi mwiza iyo afite umwana, cyangwa abana, akabona bageze igihe cyo kubaka ariko ntabushobozi, aravuga ati nubwo nta bushobozi ufite mwana wanjye, ngiye kukubakira, akamwubakira akamwereka aho kuba. Rero nanjye nyakubahwa Paul Kagame yambereye umubyeyi kuko ampaye inzu yo kubamo, ni igikorwa cyiza cy'agaciro kenshi ndamushimiye cyane. Ni ukuri byanejeje sinabona uburyo mbivugamo. Imana yo mu ijuru imuhe umugisha. Mwijeje ko ntazaba imbwa nzaba umugabo'.
Iraguha yashyikirijwe inzu ifite igikoni n'ubwiherero, irimo intebe zo muri salo, igitanda na matela, anahabwa ibiribwa by'ibanze birimo kawunga, umuceri n'ibindi. Si ibi guha kuko we n'abaturanyi be banashyikirijwe amatungo magufi (ingurube) zo kubafasha kwibohora ubukene.
Meya Sebutege avuga ko ibi bikorwa byose habariwemo n'agaciro k'imiganda y'abaturage bifite agaciro ka miliyoni 5.
Bavuganeza Aaron, umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu ntara y'amagepfo, yibukije abaturarwanda ko urugamba rw'amasasu rwarangiye, ko ubu urugamba rugezweho ari ukwibohora ubukene. Uyu muyobozi avuga ko icyazanye FPR Inkotanyi ari uguharanira imibereho myiza y'abaturage kuko bamwe mu Banyarwanda batotezwaga, bagatwikirwa amazu, ndetse bakanicwa.
Ati 'Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ndabasaba gukomeza kwimakaza igikorwa cy'urukundo, no gufashanya bakita ku munyarwanda uwari wese batarobanuye yaba ufite ubumuga, yaba utabufite,bakamukurikirana kugira ngo agire imibereho myiza'.
Akomeza agira ati 'Urugero twarubonye, aho abanyamuryango bari muri task force y'akarere ka Huye bakusanyije amafaranga bubakira inzu umuturage utishoboye, bayikora neza bayisiga amarangi, bashyiramo isima, barasakara n'amabati, bubaka n'igikoni. Si n'ibyo gusa ahubwo barebye no kubaturanyi be nabo bafite amikoro make nabo baraboroza'.
Bavuganeza avuga ko icyo bifuriza umudugudu Iraguha atuyemo ari iterambere ryihuse, no kwibohora bakava mu bukene babifashijwemo n'amatungo magufi bahawe.
Tariki ya 4 Nyakanga 1994, nibwo ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, zimaze kubohora umugi wa Kigali. Kuva ubwo tariki ya 4 Nyakanga yahise itangira kwizihirwaho umunsi mukuru wo kwibohora kw'Abanyarwanda.
Ernest NSANZIMANA
UKWEZI.RW