Kuva ku wa 17 Nyakanga 2021, Umujyi wa Kigali n’uturere twa Burera, Gicumbi, Musanze, Kamonyi, Rwamagana, Nyagatare, Rubavu na Rutsiro turi muri gahunda ya Guma mu Rugo y’iminsi icumi.
Mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, kuri iki Cyumweru, Leta yatangaje ko igihe Guma mu Rugo yagombaga kumara cyongereweho iminsi itanu aho izarangira ku wa 31 Nyakanga 2021.
Igihe cya Guma mu Rugo abaturage ntibabasha gukomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe ndetse bituma benshi badashobora kubona ibibatunga mu gihe batagobotswe.
Ubwo yari kuri Televiziyo y’u Rwanda asobanura ibijyanye n’ingamba nshya zo kubahiriza mu gihe cya Guma mu Rugo y’iminsi itanu yongeweho, Minisitiri Gatabazi, yavuze ko Leta yazirikanye ba baturage babaho ari uko bakoze.
Yavuze ko mu minsi ya Guma mu Rugo yongerewe Leta izakomeza kunganira abaturage ndetse ko abo mu Mujyi wa Kigali ibiribwa byabo byamaze gutegurwa.
Yagize ati “Ntabwo waba warafashije umuntu mu minsi 10 ngo nibongeraho iminsi itanu umurekure kuko ni urugendo n’ubundi. Ubu rero twiteguye muri aya masaha ya nyuma ya saa Sita urwego rw’Umujyi wa Kigali, ibiryo bigomba kujyanwa mu mirenge byari byarangije gushyirwa mu mamodoka agomba kubitwara ku buryo guhera ejo [uyu munsi] uturere turatangira gahunda yo gutanga ibiryo. Ku buryo wa munsi wiyongereyeho bazabaha ibiryo by’iminsi itanu ikurikira.”
Minisitiri Gatabazi yakomoje ku bantu bagiye binubira imitangire y’ibiryo, avuga ko hari ubwo biba byatinze kubageraho ndetse hakaba n’ahabaho n’amakosa y’abayobozi bo mu nzego z’ibanze ariko ko Leta iba yageneye umuturage ibiribwa bimukwiriye.
Mu gihe cy’iminsi 10 ya Guma mu Rugo ishize mu Mujyi wa Kigali habaruwe imiryango igera ku bihumbi 211 yagombaga guhabwa ibiribwa ariko habayeho ubwiyongere, bituma isaga ibihumbi 275 ari yo ihabwa ibyo kurya. Mu turere umunani na two twashyizwe muri Guma mu Rugo, abaturage bagera ku bihumbi 35 ni bo bahawe ibiribwa.