Made in Rwanda ikomeje kogera amahanga…Umukinnyi kabuhariwe Aubameyang yayirimbye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ishati yakozwe ni imwe mu nzu z'imideri na zo zizwi mu Rwanda ari yo House Of Tayo.

Uyu mukinnyi w'ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yashyize ifoto kuri Instagram ari kumwe n'undi muntu bigaragara ko basangiraga.

Inzu y'imideli yo mu Rwanda ya House Of Tayo nayo yahise isangiza iyi foto kuri Instagram yemeza ko iyi shati yambawe na Aubameyang ari bo bayidoze.

House Of Tayo basanzwe bambika abantu batandukanye bakomeye hano mu Rwanda. Ange Kagame aherutse kugaragara yambaye umupira wabo mushya bise Ijezi.

Bigeze kwambika BurnaBoy, Wizkid, ubwo bazaga mu bitaramo bakoreye mu Rwanda. Bambitse Juniro Nyong'o uva undi umwe n'umukinnyi wa filime Lupita Nyong'o mu muhango wo kwerekana bwa mbere filime ya Black Panther n'abandi.

Abahanzi b'imideli bo mu Rwanda bamaze gukataza mu kwambika ibyamamare ku ruhando mpuzamahanga. Umuhanzi Jidenna nawe aherutse kugaragara mu myambaro ya Moshions.

Mr Eazi wo muri Nigeria ubwo aheruka mu Rwanda yahashye imyenda ikorerwa mu nzu y'imideli ya Zoi y'itsinda ry'abakobwa barimo Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Made-in-Rwanda-ikomeje-kogera-amahanga-Umukinnyi-kabuhariwe-Aubameyang-yayirimbye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)