Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bemeza ko inkoko 2500 bari bafite mbere zishwe n’icyorezo cyibasiye inkoko zo muri uyu murenge wa Mageragere mu mwaka ushize wa 2020 bituma batangira kubaho mu buzima bubi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bemeza ko izo nkoko zikimara gupfa babayeho mu buzima bubi cyane ko batabashaga kubona umusaruro w’amagi yo kugurisha ngo babone amafaranga cyangwa ayo kugaburira abana babo n’ifumbire yo gukoresha mu mirima.
Nyuma y’uko bahawe izindi nkoko 500 n’Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo, baremeza ko buzima bwabo bugiye kungera kuba bwiza.
Mukanziza Léa yagize ati “ Byadushimishije kuba baduhaye izindi nkoko kuko bigiye guhindura ubuzima bwacu mu buryo bugaragara cyane ko tugiye kubona amagi tuzajya tugaburira abana n’andi tuzajya tugurisha.”
Yongeyeho ko nyuma y’aho bahawe izi nkoko bahise bihutira kuzishyira mu bwishingizi kugira ngo batazongera guhura n’ikibazo bahuye na cyo ubwo icyorezo cyibasiraga izigera ku 2500 bari bafite kikazica zose.
Bizimana Etienne yagize ati “ Ubu tugiye kongera gukirigita ifaranga nka mbere kuko tuzajya tugurisha amagi tubone amafaranga kandi tunazigame ayo tuzajya duha abana; ikindi ntabwo tuzongera kubura ifumbire yo gukoresha mu mirima y’igikoni.”
Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yasabye abatuye muri uyu mudugudu w’Icyitegererezo wa Rugendabari bagera kuri 88, gufata izi nkoko neza no kurushaho gutekereza uko bakwagura uyu mushinga kugira ngo urusheho kubagirira akamaro.
Ati “ Twabyishimiye cyane kandi turizera ko izi nkoko zizafasha imiryango igera kuri 88 ituye muri uyu mudugudu kwiteza imbere kandi turashimira ubuyobozi bw’Umujyi bwatekereje guha abaturage iyi nshumbushanyo nyuma y’uko izo bari bafite zibasiriwe n’icyorezo zikaza gupfa.”
Yongeyeho ko aba baturage bari bafite amafaranga agera kuri miliyoni enye n’igice bakuramo make yo kugura ibyo kwita kuri izi nkoko bahawe ndetse anaboneraho kubasaba gukoresha neza asigaye kugira ngo uyu mushinga urusheho kubagirira akamaro.