Mama yarahigwaga muri Jenoside ariko bamuhinduye Interahamwe ngo bamuhuguze isambu ye-Solange #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Nkundanyanga Eugenie uherutse gufungirwa Jenoside, yigeze kwandikira ibiro by'Umukuru w'Igihugu asaba kurenganurwa ngo ku kibazo cy'isambu ye iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Nkundabanyanga n'umwunganira mu mategeko batangaza ko isambu ye yayihugujwe n'uwitwa Karangwa Charles nyuma akaza gukorana amasezerano na murumuna we witwa Mbarushimana Jean Pierre aba ariwe yandikwaho.

Me Ntwari Justin wunganira Nkundabanyanga, yavuze ayo masezerano ari aya baringa ngo bashyizemo ko ayimugurishije 10 000 000 Frw, nyuma yaho barongera bakorana andi masezerano avuga ko Mbarushimana ayigurishije Karangwa 58 000 000 Frw.

Nkundabanyanga wanatanze ikireho kuri biriya yita akagambane no kugerekwaho icyaha, ubu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge aho yakatiwe imyaka 30 ku cyaha cya Jenoside.

JPEG - 59.5 ko
Nkundabanyanga Eugenie

Mu kiganiro na UKWEZI TV, Solange Abajeneza akaba umukobwa wa Nkundabanyanga Eugenie, avuga ko umubyeyi we ari mu bahigwaga muri Jenoside Yakorewe Abatutsi ariko akababazwa no kuba ayifungiwe yaragizwe Interahamwe.

Uyu mukobwa uvugana ikiniga muri iki kiganiro, yavuze ko we n'umubyeyi we bakunze kuba mu bihugu binyuranye by'ibituranyi by'u Rwanda ariko ko umubyeyi we atari yarahunze nk'uko byigeze kuvugwa ahubwo ko yagiyeyo agiye kwivuza kuko yari afite uburwayi bukomeye.

Uyu mukobwa wa Nkundabanyanga uvuga ko basiragiye mu nzego nyinshi zirimo Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byabafashije cyane ku bujyanama bwinshi, avuga ko uwo witwa Karangwa Charles yakomeje kubatera ubwoba ko isambu yabo iri mu mitungo y'ibya Gacaca.

Ngo baje gukusanya amakuru basanga isambu yabo itarigeze igera muri Gacaca ndetse ngo ubuyobozi bw'inzego z'ibanze zakoranye inama n'abaturage bemeza ko iriya sambu ari iya Nkundabanyanga, bavuga ko batazi uko yaba yarageze kuri Karangwa Charles.

Ngo nyuma Karangwa Charles yaje gutabwa muri yombi aza guhigira ko na we azafungisha Nkundabanyanga.

Solange avuga ko Karangwa ubwe yanamwihamagariye akabimubwira, ati 'Icyo gihe nanamufataga n'amajwi, mfite amajwi namufashe menshi [...] Yaravuze ngo 'nyoko yaramfungishije nanjye nzamufungisha kandi mukorere ubugome atazapfa avuyemo' ndamubwira nti 'ntacyo niba ari byo bigufitiye inyungu ntacyo'.'

Ngo muri 2016 Karangwa yazanye impapuro batazi aho yazikuye zatumye Nkundabanyaga afungwa azizwa gukora Jenoside Yakorewe Abatutsi.

IKIGANIRO CYOSE :

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Mama-yarahigwaga-muri-Jenoside-ariko-bamuhinduye-Interahamwe-ngo-bamuhuguze-isambu-ye-Solange

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)