Mangwende yerekeje muri Maroc, aherekezwa n'umugore we n'umwana(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro wo ku ruhande rw'ibumoso mu ikipe ya APR FC, Imanishimwe Emmanuel [Mangwende] mu rukerera rw'uyu munsi yafashe indege yerekeza muri Maroc mu ikipe ya FAR Rabat azakinira imyaka 3.

Uyu myugariro akaba yahagurutse ku isaha ya Saa Saba z'ijoro, ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe akaba yari yaherekejwe n'umugore we Uwase Claudio ndetse n'umwana wabo.

Uretse aba kandi hari n'umufana ukomeye wa APR FC akaba n'inshuti y'uyu muryango, Ikirezi Emmanuella benshi bazi nka Nana Ozil, Rujugiro ndetse na Mupenzi Eto ushinzwe kugurira iyi kipe abakinnyi.

Hari kandi na Itangishaka Blaise bakinanaga.

Biteganyijwe ko uyu mugabo mu myaka itatu azakinira iyi kipe agomba gutangwaho agera ku bihumbi 430 by'amadorali, ni ukuvuga miliyoni 430 z'amafaranga y'u Rwanda aho unukinnyi azatwara miliyoni 300 n'aho APR FC igatwara 130.

Imanishimwe Emmanuel Mangwende yari amaze imyaka itanu akinira ikipe ya APR FC, yayinjiyemo muri 2016 avuye muri Rayon Sports.

Ni uko Claudio yasezeye kuri Mangwende ati"ubu ndabizi nzongera kukubona kera...."
N'umwana yari yaherekeje se ku kibuga cy'indege
Blaise Itangishaka bakinanaga yari yaje kumuherekeza
Nana Ozil uretse kuba umufana wa APR FC asanzwe ari inshuti y'umuryango wa Mangwende na Claudio
Mupenzi Eto ushinzwe gushakira APR FC abakinnyi na we yari ahari
Rujugiro na we yari yamuherekeje



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mangwende-yerekeje-muri-maroc-aherekezwa-n-umugore-we-n-umwana-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)