Masai Ujiri uyobora Raptors yahawe ubutaka na Leta i Kigali: Menya imishinga ateganya n’umubano we n’u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkondabutaka ni uburyo bwo gutunga ubutaka bushingiye ku masezerano leta igirana n’umuntu imuha uburenganzira busesuye kandi bwa burundu.

Masai w’imyaka 51, asanzwe ari inshuti y’u Rwanda by’umwihariko ni umuntu wa hafi wa Perezida Kagame. Ni umwe mu bagize uruhare mu gitekerezo cy’iyubakwa rya Kigali Arena cyaturutse mu biganiro bagiranye bari ku mukino wa NBA All Stars muri Canada.

Isanwa ry’ikibuga cy’umukino w’intoki wa Basketball cyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo n’ingando z’abana bakina Basketball ziba kuva mu 2015 ni bimwe mu bikorwa byashibutse ku ruhare agira mu iterambere ry’umukino wa Basketball mu Rwanda ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Masai washakanye na Ramatu Ujiri bafitanye abana babiri, abarirwa umutungo ungana na miliyoni 20$. Yakinnye Baksteball i Burayi hagati ya 1991 na 2001, mu 2002 atangira gushakira abakinnyi amakipe arimo Orlando Magic na Denver Nuggets.

Mu 2013, yasinye imyaka itanu yo kuba umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa by’ikipe ya Toronto Raptors ahawe miliyoni 15$ mu gihe nyuma y’imyaka itatu yasinye andi y’imyaka itanu nka Perezida w’iyi kipe kuri miliyoni 32$.

Uyu mugabo ubushuti afitanye n’u Rwanda bwamuhesheje ubutaka i Kigali, ateganya gukoreraho ibikorwaremezo bitandukanye. Yabuhawe ku mpamvu zihariye z’inyungu z’igihugu zigamije kwihutisha iterambere nk’uko bigenwa n’itegeko no 27/2021 ryo ku wa 10/06/2021 rigenga ubutaka mu Rwanda n’Itegeko Nshinga rya 2003 nk’uko ryavuguruwe mu 2015.

Iteka rya Perezida ryemeza itangwa ry’ubu butaka ryasohotse mu igazeti ya leta ku wa 19 Nyakanga 2021, nyuma y’aho bisabwe na Minisitiri w’Ibidukikije ndetse Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Kamena 2021 ikabyemeza.

Ni ubutaka buri mu kibanza n° UPI 1/02/13/04/972 bungana na hegitari ebyiri n’ibice bine (2,4 ha) buherereye mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Rukiri II, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Iteka rya Perezida rihesha Masai ubwo butaka rivuga ko afite inshingano zo kubukoresha icyo yabuherewe n’iteganyabikorwa yagaragaje ryemejwe n’urwego rubifitiye ububasha, amategeko agenga imikoreshereze y’ubutaka n’izindi nyandiko zigenwa hakurikijwe amategeko abigenga.

Mu gihe atubahirije ibiteganyijwe, Leta y’u Rwanda ifite uburenganzira bwo gutesha agaciro inkondabutaka yatanzwe kuri ubu butaka.

Amakuru IGIHE ifite ni uko mu byo Masai Ujiri ateganya gukorera kuri ubu butaka harimo kuhubaka hotel (Boutique hotel), restaurants, amaguriro y’ibicuruzwa bitandukanye, ibibuga bya basketball na tennis na serivisi zijyanye n’iyi mikino.

Izina rya Masai Ujiri risanzwe rizwi bitewe n’ibikorwa yakoze abinyujije mu mushinga we Giants of Africa (GOA) anyuzamo ubufasha bugenewe abakiri bato bo ku Mugabane wa Afurika ngo bakure bakunda umukino wa Basketball.

Umushinga GOA watangiye mu 2003 ukorera muri Nigeria ariko mu 2014 Masai awagurira no mu bindi bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda aho yagize uruhare mu isanwa ry’ikibuga cy’umukino w’intoki wa Basketball cyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo, cyaje gutahwa na Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri ku wa 8 Kanama 2017.

Perezida Kagame na Masai Ujiri kandi muri Gashyantare 2020 bamuritse iserukiramuco rya Giants of Africa ryagombaga kubera i Kigali muri Kanama 2020 rigahuza ibihugu 11.

Icyo gihe Perezida Kagame yashimiye Masai Ujiri wazanye Umushinga Giants of Africa, avuga ko iri huriro ari ingenzi ku buryo ryabyazwa umusaruro mu kuzamura abana ba Afurika.

Masai Ujiri na we yashimiye Perezida Kagame ku ruhare agaragaza mu iterambere rya Afurika, avuga uburyo ari umugabo ushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje byose nko kuba yaramubwiye ko agiye kubaka Kigali Arena mu gihe gito ikaba irubatswe.

Masai Ujiri wavutse mu 1970, ni Umunya-Canada ukomoka ku babyeyi bo muri Nigeria. Ni Perezida w’ikipe yaToronto Raptors yahesheje igikombe cya Shampiyona ya NBA mu 2019 ari na cyo cya mbere yegukanye mu mateka yayo nyuma yo gutsinda Golden State Warriors yari ifite icya 2018.

Icyo gihe Perezida Kagame yaramushimiye ku bw’iyo ntsinzi mu butumwa yanyujije kuri twitter. Ati “Muvandimwe Masai Ujiri, wagaragaje icyo imiyoborere yo kureba kure no kwiyemeza bishobora kugeraho. Muduhesheje ishema.”

Masai Ujiri yatangiye gukina Basketball kuva mu bwana bwe kuko yari afite imyaka 13 y’amavuko. Ageze mu mashuri yisumbuye ababyeyi be bamufashashije gukabya inzozi zo gukina mu ikipe y’ikigo no kwinjira mu makipe akomeye muri shampiyona yo ku mugabane w’u Burayi.

Yakiniye amakipe nka Solent Stars muri shampiyona ya Basketball, icyiciro cya gatatu mu Bwongereza ( 1991-1992), Derby Stars (1996-1997), Solent Stars (1997-1999), Hermel Royals (1999), BC Nokia yo muri Finland (2000), Tournai-Estaimpuis mu Bubiligi (2000-2001) ahagarika gukina nk’uwabigize umwuga mu 2002.

Mu 2019, Ujiri yatangije ikigo gifasha abatishoboye cyitwa ‘That’s Humanity’. Muri Gashyantare 2020 yari mu itsinda ry’abaherekeje Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau mu ruzinduko yagiriye mu bihugu bya Afurika birimo Ethiopie na Senegal.

Perezida Kagame na Masai Ujiri watangije umushinga wa Giants of Africa, ubwo bageraga muri Kigali Arena bagiye kumurika iserukiramuco ryagombaga kubera i Kigali muri Kanama 2020
Masai Ujiri ni inshuti ikomeye y'u Rwanda ndetse ajya anarusura mu bikorwa bitari iby'akazi
Masai ni umwe mu bari i Kigali ubwo u Rwanda rwakiraga imikino ya BAL
Mu 2019, Masai Ujiri yari yasazwe n’ibyishimo ubwo Toronto Raptors yegukanaga igikombe cya NBA itsinze Golden State Warriors



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)