Ni igikorwa bamwe mu borozi bo mu turere tw’Intara y’Amajyepfo mu gice cy’Amayaga ahakunze kuva izuba cyane, bavuga ko bitezeho igisubizo ku kibazo cy’ibura ry’ubwatsi bakundaga guhura na cyo mu gihe cy’impeshyi bigatuma bamwe bajya kwahira ubwatsi mu Burundi, bambutse mu buryo butemewe n’amategeko.
Iyi gahunda yatangiriye mu Ntara y’Iburasirazuba ikomereza mu Majyaruguru n’Uburengerazuba, igeze mu Ntara y’Amajyepfo aho aborozi bagenda basobanurirwa uburyo budahenze bwabafasha guhunika ubwatsi, bigatuma inka zabo zitagira ikibazo cyo kububura mu gihe cy’impeshyi nk’uko bikunze kugendekera abatari bake.
Umukozi w’Umushinga wita ku guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo (Rwanda Dairy Development Project:RDDP), ukorera muri RAB, Nshokeyinka Joseph, yabwiye IGIHE ko ari igikorwa ngarukamwaka biyemeje gukora bagamije gukumira ko inka zabura ubwatsi mu bihe by’izuba kuko bukunze kubura.
Ati “Cyane cyane ubu ngubu abafite urubingo baba barimo kurusarura baruhunika na za Chloris Gayana cyangwa se Panicum, na Desmodium nk’ibinyamisogwe bivangwa na bya binyampeke kugira ngo birusheho kongera intungamubiri.”
Yavuze ko muri iki gihe cy’izuba abaturage babigisha uburyo bwo kubyaza umusaruro ibishogoshogo n’ibigorigori n’ibindi bisigazwa by’umusaruro w’ubuhunzi kugira ngo bigaburirwe inka kandi bihunikwe bidapfa ubusa.
Ati “Barejeje, ibishogoshogo n’ibigorigori birimo kuboneka, ibyo byose ni ubwatsi buri hafi yabo ariko usanga akenshi ibyo bisigazwa by’umusaruro w’ubuhinzi aborozi bameze nk’abatabyitaho kandi ugasanga baragira ikibazo cyo kugaburira inka kandi ibiryo bihari. Ibyo na byo tubishyizemo ingufu kugira ngo bamenye kubikoresha bibafashe muri ibi bihe.”
Yavuze ko urubingo n’ibindi binyampeke ndetse n’ubwatsi bwitwa ubw’uruti runini bishobora guhunikwa igihe kirekire kigera no ku myaka ibiri ntacyo bubaye.
Hari uburyo bwo guhunika ubwatsi bushyizwe mu mwobo ndetse no kubushyira mu mashashi yabugenewe bukase.
Ibisigazwa biva ku musaruro w’ubuhinzi bibikwa mu buryo bw’ubwatsi bwumye aho bazinga imiba bakayimanika ahantu h’igihangari umuyaga wumisha winjira kandi ugasohoka, hatagera izuba ryinshi cyangwa ubukonje
Muri uyu mwaka wa 2021 iyi gahunda imaze gukorerwa mu turere twa Kayonza, Nyagatare, Gatsibo, Rwamagana, Musanze, Gicumbi, Burera, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Rubavu, Ruhango na Huye.
Umwe mu borozi b’inka wo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, Hatangimana Hesron, yabwiye IGIHE ko gahunda yo guhunika ubwatsi yabafashije cyane kuko mbere bahuraga n’ikibazo cyo kububura mu gihe cy’izuba, umukamo ukagabanuka cyane.
Yavuze ko we afite inka nyinshi aho imwe ikwamwa litiro zigera kuri 20 ku munsi ariko mu gihe cy’izuba zajyaga zigabanuka zikagera ku 10 kubera kubura ubwatsi.
Ati “Iyi gahunda yo guhunika ubwatsi iradufasha cyane kuko mu bihe by’imvura buba buhari ku bwinshi, ariko izuba ryava tukabubura. Ikindi ni ibisigazwa by’umusaruro nk’ibigorigori byapfaga ubusa ariko turabibika neza noneho inka yabirya ikanywa n’amazi igakomeza gutanga umukamo mwiza.”
Nshokeyinka avuga ko mu Ntara y’Amajyepfo ari hamwe mu hakorerwa ubworozi bw’inka ku bwinshi kandi haboneka amata menshi, bityo ari yo mpamvu aborozi bakwiye kwigishwa guhunika ubwatsi kugira ngo badahangayikira kububura bigatuma bamwe bajya kubushakira ahabateza ibibazo.
Yavuze ko by’umwihariko mu gice cy’Amayaga bahateye imbuto z’ubwatsi zitandukanye baziha n’aborozi bagamije kubafasha kububona hafi yabo.
Yavuze ko mu gice gikikije igishanga cy’Akanyaru ari hamwe mu hahingwa umuceri, bityo aborozi barimo kwigishwa no guhunika ibisigazwa by’umuceri kuko na byo ari ibiryo by’amatungo byiza.
Gahunda yo guhunika ubwatsi isanzwe ikorwa na RAB, ariko kuva mu 2017 umushinga Rwanda Dairy Development Project (RDDP) wayishyizemo ingufu mu buryo bwihariye aho usanga aborozi mu tugari n’imirenge ukabibigisha binyuze mu mashuri y’aborozi (Livestock Farmer Field Schools).