Mbere ya 1994 ubuhinzi bwafatwaga nk'amaramuko gusa - Minisitiri Ngabitsinze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Kera ubuhinzi bwafatwaga nk
Kera ubuhinzi bwafatwaga nk'amaramuko gusa

Yabitangaje wa Gatandatu atariki 10 Nyakanga 2021, ubwo yari mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda.

Eng Ngabitsinze avuga ko kera ubuhinzi abantu babufataga nk'amaramuko, abahinzi bagahinga bakarya bakagaburira n'abandi mu gihugu, nyamara ubu ababukora baba bagamije gukuramo amafaranga.

Ati “Kera ubuhinzi bwafatwaga nk'amaramuko tugahinga tukarya tukagaburira n'abandi mu gihugu ariko ubu abantu barahinga ndetse bakohereza no mu mahanga, ku buryo amadolari aturuka mu buhinzi ari menshi utakeka ko yaturutse muri cya gihugu gitoya”.

Akomeza agira ati “Ufashe nka Congo yonyine buri cyumweru aho ushobora kujyanayo ibintu by'asaga miliyoni zishobora kugera no mu 100 z'Amadolari mu bintu bitandukanye, ubu ni uko hajemo Covid-19, aho rero uhita wumva ko guhinga si ubunini ahubwo ni ubumenyi, ikibazo cy'igihugu ntabwo ari ubuto ahubwo ni ubumenyi n'imiyoborere”.

Eng Ngabitsinze avuga ko mbere ya 1994, ngo 90% by'abaturage bari abahinzi bakaba barahingaga ngo baramuke, 70% byabo ngo bakaba bari abakene ndetse banafite imirire mibi.

Ubuhinzi bwakorwaga mu buryo bwo gushaka amaramuko no gutunga umuryango aho gutekereza ku isoko.

Kuri ubu ngo abahinzi bahinga batagamije kwihaza gusa ahubwo banabikora bagamije ubukire.

Uwo muyobozi akomeza avuga ko ubu ubuhinzi buri ku mwanya wa kabiri ku mafaranga yinjira mu kigega cya Leta nyuma ya Serivisi.

Inkindi ngo amafaranga yashowe mu buhinzi bwa Kawa n'Icyayi yikubye inshuro zirenze 20 ugereranyije n'ayashorwagamo mbere y'umwaka wa 1994.

Avuga ko ubuhinzi bwateye imbere muri rusange, kuko umusaruro ugenda wiyongera ugereranyije na mbere.

Ati “Kera ibigori byashoboraga kwera hasi ya Toni imwe kuri hegitari ariko ubungubu n'ubwo tugishakisha kugira ngo tubone imbuto nziza, ubu agacye ushobora kubona toni eshatu, enye noneho uhinze neza akagera kuri toni zirindwi”.

Mbere y'umwaka wa 1994, kuhira imyaka bisa nk'aho bitakorwaga nyamara ngo ubu hari abahinzi bahinga igihembwe cy'ihinga C, kubera gukora ibyanya byinshi byuhirwa.

Eng Ngabitsinze avuga ko ubu hari ibihingwa bisigaye bifite isoko rikomeye ku migabane y'isi kandi bikunzwe.

Agira ati “Ikawa kera yabaga muri OCIR Café itanatunganyije neza, ariko ubu iragenda ikagera muri Amelika, mu Buyapani, mu Busuwisi, mu Butaliyani na Dubai”.

Avuga ko kera ubuhinzi 90% by'ababukoraga bari abagore, nyamara ubu ngo urubyiruko rwinshi rurifuza kubujyamo kimwe n'abagore kubera ingamba nziza Leta yashyizeho zatuma babukora kandi bukabatunga.

Eng Ngabitsinze avuga ko agaciro igihugu gifite mu bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi kibikesha Politiki nziza yagiyeho kuva 1994 kugeza ubu, ariko ngo ntabwo buragera ahagomba ku buryo hari intumbero ko mu mwaka wa 2035, uri mu buhinzi azaba ashobora kwinjiza nibura amadorari 1200.

Uyu munsi ubuhinzi ni ishoramari nk
Uyu munsi ubuhinzi ni ishoramari nk'irindi ryose

Mu mwaka wa 2050 ngo barifuza ko nibura umuntu ukora ubuhinzi azaba yinjiza nibura 12,000 by'Amadorari ya Amerika ku mwaka.

Yongeraho ko kugira ngo bigerweho hamaze gukorwa igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka, aho ubuhinzi bugomba kuzagaburira Abanyarwanda bikubye inshuro eshatu ugereranyije n'abatuye igihugu mu bijyanye n'imirire.

Eng Ngabitsinze avuga ko bisaba ko hifashishwa ikoranabuhanga mu buhinzi ku buryo hahingwa ahantu hatoya ariko hakava umusaruro mwinshi.

Kuri ubu ngo mu ngengo y'imari ya Leta hiyongereyeho n'amafaranga y'abaterankunga ngo u Rwanda rugeze ku 09% by'amafaranga yose y'ingengo y'imari y'igihugu.

Mu rwego rwo guhangana n'imihindagurikire y'ikirere ubu ngo hegitari hagati y'ibihumbi 48 na 50 zihingwa zuhirwa ariko na none ngo hari intumbero ko mu myaka iri imbere ubuso bwuhirwa buziyongera cyane n'ubwo hari imbogamizi y'ibikoresho bihenze.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)