Mchomante n'umukunzi we bazagaragara mu ndirimbo ya King James, bavuze impamvu babana mbere yo gukora ubukwe(VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ruseka Aline uzwi nka Mchomante ndetse n'umukunzi we Imfurayase Kevin, bahisemo kwibanira mbere yo gukora ubukwe kugira ngo babanze bamenyerane buri umwe amenye undi bihagije ku buryo bazajya gukora ubukwe baziranye.

Aba bombi basanzwe bibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari mu kiruhuko cy'ukwezi inaha mu Rwanda.

Mchomante umenyerewe mu gutegura ibitaramo muri Amerika, we na fiancé we Kevin, ubu babana mu nzu imwe muri Amerika.

Mu kiganuiro bahaye ikinyamakuru ISIMBI, bavuze ko bafashe uyu mwanzuro kugira ngo babanze bafate igihe bigane ndetse banarebe niba urugo rwabo rwazashoboka kuko ngo burya iyo ubana n'umuntu nibwo umumenya, bahamya ko basanze byazakunda ku buryo ubu barimo no gutegura ubukwe.

Mchomante na Kevin kandi bahishuye ko ari bo bazaba bari mu mashusho y'indirimbo ya King James yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kubana batarashakana ngo nta kibazo kirimo



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mchomante-n-umukunzi-we-bazagaragara-mu-ndirimbo-ya-king-james-bavuze-impamvu-babana-mbere-yo-gukora-ubukwe-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)