Nyuma y'uko asohoye indirimbo ye My Vow yaririmbiye umugore we amuha isezerano ntatatirwa, Meddy hari abongeye kuvuga ko ari we Mwami wa muzika Nyarwanda.
Ibi byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, abanyamakuru na bo barandika karahava gusa uyu mugabo uri mu mwaka wa buki, yanze kwiriwa agira icyo avuga kuri izo mpaka ahubwo avuga ko ubu ari mushya.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Ngabo Medard AKA Meddy, yavuze ko aherutse kugira abo abwira ko yabaye mushya ariko bakamutwama.
Yagize ati 'Mu by'ukuri Yesu yampinduriye ubuzima. Ubu ndi kugendera mu nzira y'urukundo n'amahoro.'
Bamwe mu bamukurikira na bo bavuze ko ibyo uyu muhanzi yatangaje ari amashyengo kuko ngo ntacyamuhindura.
Nk'uwiyise Twiganirire kuri Twitter, yatanze igitekerezo agira ati 'Icyo ugomba kumenya ni uko ukiri Meddy wa wundi tuzi muri 2009 ntacyo wahindutseho cyanee rwose..niba ari no kurongora biri kubikuvugisha nta birenze buri wese yabikora ahubwo nakwifuriza gukomeza gutera imbere kuko nabyo biri normal ukora atera imbere ntakabuza.'
Abandi na bo bamushimiye ayo mahitamo yaba yarafashe niba koko yarakiriye agakiza, nk'Umunyamakuru witwa Anne Marie Niwemwiza yagize ati 'Gumamo.'
Nanone uwitwa Masafi Mashaba na we agira ati 'Reka nkuririmbire : Komeza inzira watangiye wicika integeee, wahisemo nezaa Nyagasani muri kumwe.'
Gusa hari bamwe mu bahanzi nyarwanda bagiye batangaza ko bakiriye agakiza ariko nyuma bakaza kugaragara mu bikorwa bihabanye n'izo nzira.
UKWEZI.RW