Menya amasaha Abanyarwanda batatu baza gukinira mu mikino Olempike #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko Mugisha Moise wabimburiye abanyarwanda gukina ubwo yahatanaga mu gusiganwa ku magare ariko ntabashe gusoza isiganwa, kuri uyu wa Gatanu haraza kuba hatahiwe abandi bakinnyi batatu bakina umukino wo koga no gusiganwa ku maguru.

MANIRAGUHA Eloi ukina umukino wo koga (50m freestyle) azakina 12:08pm

Maniraguha Eloi wanitabiriye imikino Olempike yabereye i Rio muri Brazil mu mwaka wa 2016, azasiganwa ku i Saa Sita n'iminota umunani z'amanywa aho azasiganwa mu koga metero 50 bizwi nka Free Style.

“Nzatanga ibyo nzaba mfite byose kugira ngo mbashe kuba nakwitwara neza kuko biri mu byanzanye hano”

Agahozo Alphonsine OLY (Swimming) azakina 12:26pm zo mu Rwanda.

Agahozo Alphonsine ugiye gukina iyi mikino Olempike, yabashije kuyikina bwa mbere mu mwaka wa 2021 ubwo yari afite imyaka 16, akaba azasiganwa mu koga metero 50 (Free Style) aho ubusanzwe ibihe byiza akoresha ari amasegonda 33.13.

Abazwa uko yiteguye yagize ati “Ku munsi w'ejo nzaba ndi kumwe n'abantu umunani baturuka mu bihe bitandukanye, bose bafite ibihe byiza kundusha ariko nanjye uko niteguye ndumva niteguye kuzahatana nabo”

Marthe YANKURIJE (Umukino wo gusiganwa ku maguru)

Yankurije umenyerewe mu mikino yo gusiganwa ku maguru aho azaba asiganwa metero 5000, akaba ubusanzwe ibihe byiza yakoresheje ari iminota 16, amasegonda 33 n'iby'ijana 85, azasiganwa 12h26 ku masaha yo mu Rwanda

Abazwa uko yiteguye isiganwa yagize ati “Tumeze neza nta kibazo, nejejwe no kuba nzakinana n'ibihangange byo ku isi, nkaba niteguye ko nzahagarara neza ngahatana, imyiteguro nakoze ndumva meze neza nta kibazo”




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)