Menya impamvu 7 ugomba kurwanya Satani wivuye inyuma- Ev. Adda Darlene Kiyange #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga." Yakobo 4:7 Iri ni isezerano, ntabwo ari ibyo duhimba. Imana yatwemereye ko mu gihe tuzaba tugkiranukiye, tuyumvira, niturwanya Satani azahunga! Ibi kandi bigomba kuba umurimo wa buri munsi, si ibintu ukora rimwe gusa kuko Satani nawe atajya arambirwa.

Mu minsi 10 yo gusenga "Tuyoboza Imana inzira" ku munsi wa 9, duhagaze mu kwizera kw'ijambo ry'Imana turirukana Satani!

Ibintu 7 umubi Satani akora, ari nazo mpamvu ukwiye gushingiraho umurwanya buri kanya kuko nawe atagucira akarurutega! Ntugasoze isengesho ryawe utirukanye Satani n'abadayimoni, kuko nutabikora bo nihahandi bahora bakundwanya.

Satani aroshya

"Bukeye Satani ahagurukira Abisirayeli, yoshya Dawidi kubara Abisirayeli."1 Ingoma 21:1

Murumva ko Satani ashobora guhagurukira abantu benshi, birashoboka! Yahagurukiye Abisiraheli ngo yoshya Dawidi. Yari umwami ajya kubara abantu kandi icyo gihe barabizize kuko Uwiteka yari yaramwihananvirije. Imana yabihoye Dawidi kuko yari amaze kwirata amaboko ye, aho gushima Imana aho yari imaze kugeza abantu bayo.

"Bakirya ibyokurya bya nijoro, Satani yari yamaze koshya umutima wa Yuda Isikariyota mwene Simoni ngo amugambanire."Yohana 13:2

Rero ni ukuvuga ko Satani aroshya, nitujya kumwirukana ujye ubizirikana koshya ari kimwe mu byo akora bizajya bigutera imbaraga zo kumwirukana.

Satani ashobora gusaba umuntu

Mujya mubyumva bavuga ngo"Satani yamusabye". "Umunsi umwe abana b'Imana baje bashengereye Uwiteka, kandi na Satani yazanye na bo. Maze Satani asubiza Uwiteka ati"Ariko se ugira ngo Yobu yubahira Imana ubusa? Ariko rambura ukuboko kwawe ukore ku byo atunze byose, na we azakwihakana ari imbere yawe." Uwiteka asubiza Satani ati"Dore ibyo atunze byose biri mu maboko yawe, keretse we ubwe we kumuramburaho ukuboko kwawe." Nuko Satani aherako ava imbere y'Uwiteka."Yobu 1:9-11

Urumva ko Satani ashobora Kuba yatambuka nk'ahantu Imana iri, ni ko nbisobanura. Aha rero Yobu we Imana yaramwirase! Yabonye Satani aje Imana iramubaza iti wabonye umugaragu wanjye Yobu. Satani rero niko ku musaba ati 'Ni uko afite biriya...' Ati mupe" Satani rero ajya asaba umuntu.

Satani ashobora kurega Umuntu

"Maze anyereka Yosuwa umutambyi mukuru ahagaze imbere ya marayika w'Uwiteka, na Satani ahagaze iburyo bwe ngo amurege." Zekariya 3:1

Ahangaha murabizi Yosuwa yari umukozi w'Imana cyane, ariko ngo hari igihe yagaragaye ngo ikanzu ye iriho ibizinga. Hanyuma Satani ajya kumurega! Ati"Warebye ibintu akora, warebye ukuntu yambaye!"

Satani agaragara ari kumurega, ariko Imana ntabwo yigeze yakira ikirego cya Satani, ntabwo byigeze byemerwa. Ahubwo Imana yategetse ko bambika Yosuwa indi myenda. Imana ishimwe! Ibyo Satani yakurega byose, menya ko dufite Yesu uduhagararira, Yesu ni we ushobora kudutsindishiriza nubwo ikanzu yaba iriho ibizinga. Iyo uhagaze imbere y'Imana ishobora kukubabarira, ibishimirwe!

Satani agerageza guhangana n'imbaraga z'Imana

"Yesu aramubwira ati"Genda Satani, kuko handitswe ngo 'Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.' "Matayo 4:10

Satani nyine afite ukuntu adatinya cyane, nta bwoba bwinshi agira! Akumva yahangana n'imbaraga z'Imana pe! Ariko iyo dusenga tumanura umuriro, dutwika, tumwirukana, hari abadayimoni bashobora kugenda ariko hari n'abandi badashobora kugenda.

Aho tubona ko Satani adatinya imbaraga z'Imana, ni aho yabwiye Yesu ngo namupfukamire, nta bwoba afite! Ntacyo atinya, none uwegereye Yesu amaze gusenga iminsi 40, ubwo azatinya wowe usenga rimwe na rimwe?

Yesu we, yaramwirukanye akoresheje ibyanditswe byera, ati' Jyenda! Ibyo uvuga siko handitse'. Aha Yesu atwereka ko igihe twishingikirije ijambo ry'Imana muri Bibiliya, dushobora kwirukana Satani. Iyo umwirukanye n'intege nke, arakomeza agahangana kuko tubona ko na Yesu yakomeje kumugerageza, ibi rero biradusaba kumwirukana tudacitse intege mpaka aduhunze.

Satani ashobora kwiyoberanyiriza mu muntu

"Arahindukira abwira Petero ati"Subira inyuma yanjye Satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby'Imana, ahubwo utekereza iby'abantu." Matayo 16:23

Aha Yesu yari ari kubwira intumwa yuko azapfa rwose, ariko haboneka Petero aramuhakanira ati 'Reka reka, ibyo ntabwo byashobora kukubaho' Ni nk'aho yavugaga ko Yesu ibyo gucungura umuntu akwiye kubivamo!

Yesu abirebye abona si we urimo kubivuga, Bibiliya iravuga ngo "Arahindukira abwira Petero" nubwo yabwiraga umuntu ariko amagambo yavuze yayerekezaga kuri Satani. Aho Yesu yabonaga Satani hose yaramwirukanaga, ntabwo bakorana! Iyo Satani ajyiye imbere, Yesu ahita amusubiza inyuma. Kandi natwe bitubaho mubyibuke, iyo dushaka gukora ibyiza Satani ashaka kudusubiza inyuma muri bya bindi twaretse.

Ariko tugomba kumwirukana, ukamubwira ngo "Mva inyuma", ashobora gukorera mu muntu mugenzi wawe, akaba yakubwira ijambo rikakugeza kure. Uba ugomba gutandukanya umuntu na Satani, kumenya ijambo Satani avuze n'iryo umuntu avuze, ukwiye kubitandukanya, iyi na yo ni impano ukwiye gusaba Imana. Ukirukana Satani ukoreye muri uwo muntu, nk'uko Yesu yabikoze kandi ntagire icyo atwara Petero, nawe ukwiye kureka uwo muntu amahoro ukarwanya Satani

Satani ashobora guteza indwara

"Kandi uyu ko ari umukobwa wa Aburahamu, akaba amaze iyi myaka cumi n'umunani aboshywe na Satani, ntiyari akwiye kubohorwa iyi ngoyi ku munsi w'isabato?" Luka 13:16

Yesu yakijije umuntu, hanyuma Abafarisayo n'abanditsi bararakara ngo ni kumunsi w'isabato! Ariko icyo twareba hano, ni uyu yakijie ngo wari umaze imyaka 18 aboshywe na Satani. Bisobanura ngo hari igihe umuntu aba afite uburwayi buturuka kuri Satani, aboshywe rwose! Aha rero haba hakeneye Kristo Yesu, kuko ari we wenyine ushobora kumukiza ubu burwayi.

Satani ateza abantu gukora ibyaha

"Petero aramubaza ati'Ananiya, ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukisigariza igice cy'ibiguzi by'isambu?" Ibyakozwe n'Intumwa 5:3

Aya ni amakuru ya Ananiya na Safira. Igihe Yesu yari amaze kugenda, ngo bagurishaga ibyabo byose amafaranga bakayahuriza hamwe. Intumwa zikayabagabanya, Ananiya na Safira rero ngo nyuma yo kugurisha ibyabo bazanye igice. Ariko ngo Satani ni we watumye babeshya. Bose rero nk'uko Bibiliya ivuga, barahapfiriye. Kirazira kubeshya Umwuka Wera! Kandi ujye umenya ko amoshya yose ava kuri Satani, niwumva ugambiriye gukora icyaha, uzamenye ko Satani yarangije kwinjira mu mutima wawe, hanyuma umenye uko umwirukana. Twahawe ubutware bwo kumwirukana, Imana ishimwe!

Ibidufasha kwirukana Satani, ni ijambo ry'ubutumwa bwiza

"Nirya Yesu w'i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n'imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we." Ibyakozwe n'Intumwa 10:38

Ijambo rya Kristo ryabashije kubohora, ni ukuvuga ko niba umuntu ari mu buretwa bwa Satani, ijambo rya Kristo niryo ribasha kumubohora, Imana ishimwe!

"Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga." Yakobo 4:7 Iri ni isezerano, ntabwo ari ibyo duhimba. Imana yatwemereye ko niturwanya Satani azahunga! ibi kandi bigomba gukorwa buri munsi kuko abadayimoni bo ntibacika intege cyangwa ngo baruhuke!

Uyu ni umunsi wa 9, mu minsi 10 yo gusenga, "Kuyobiza Imana inzira "Kurikira hano ibyiza byose byaranze uyu munsi.

https://youtu.be/VuGqjDlOmlE

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Menya-impamvu-7-ugomba-kurwanya-Satani-wivuye-inyuma-Ev-Adda-Darlene-Kiyange.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)