Menya uko Abayisilamu mu Rwanda bazizihiza umunsi mukuru w'igitambo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nyandiko yasinyweho na Mufti w'u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, basobanuye uko gahunda zo ku munsi mukuru w'igitambo zizagenda mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19.

Isengesho rikorwa kuri uwo munsi mukuru w'igitambo cyangwa se ‘Iswala', rizakorwa mu buryo bukurikira butandukanye.

Mu bice byashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo, Abayisilamu bahatuye bazakorera Iswala ya EIDIL AD'HA mu ngo zabo, kandi abagize buri rugo bakayikora bonyine bativanze n'abandi kuko gahunda yo gusurana no gusabana ibujijwe muri ibi bihe bya Covid-19.

Mu bice bitashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo, Abayisilamu bahatuye bazakorera Iswala ya EIDIL AD'HA mu misigiti yujuje ibisabzwa isanzwe yarahawe uburenganzira bwo gukora, buri musigiti ukazakira abantu ku kigero cy'umubare utarenze 30% by'ubushobozi bw'umusigiti, kandi abaje mu musigiti bakubahiriza n'izindi ngamba n'amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ibyo byose bigakorwa ku bufatanye n'inzego z'ibanze z'aho imisigiti iherereye kugira ngo gahunda igende neza.

Gahunda yo gutanga igitambo izakorwa mu buryo bwubahirije ingamba n'amabwiriza yose yo kwirinda Covid-19, ikazakorwa mu buryo bukurikira: Mu bice byashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo, igitambo kizatangwa mu buryo bwo kugeza inyama z'igitambo muri buri rugo, bigakorwa ku bufatanye n'inzego z'ibanze z'ahazatangwa igitambo ndetse hifashishijwe urubyiruko rw'abakorerabushake mu rwego rwo gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Mu bice bitashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo, igitambo kizatangirwa ku misigiti yujuje ibisabwa isanzwe yarahawe uburenganzira bwo gukora.
Icyo gikorwa ngo kigomba gutegurwa hubahirizwa ingamba zose zo kwirinda Covid-19, kandi ku bufatanye n'inzego z'ibanze z'aho imisigiti iherereye, bifashishije urubyiruko rw'abakorerabushake, kugira ngo gahunda igende neza kandi n'ingamba zo kwirinda Covid-19 zirusheho kubahirizwa.

Ubuyobozi bukuru bw'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda bwateguye iyi nyandiko, bwibukije ba Imamu ko mu mitegurire y'izo gahunda zose zijyanye n'Umunsi mukuru w'igitambo, bagomba gufatanya n'ubuyobozi bw'inzego bw'ahazabera ibikorwa bijyanye n'uwo munsi.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)