Menya uko wabana n'umurwayi wa Covid-19 mu rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Aha abagize Isibo bari baje gusura uyu mubyeyi uhagaze mu muryango wari umaze iminsi ine arwariye mu rugo COVID-19
Aha abagize Isibo bari baje gusura uyu mubyeyi uhagaze mu muryango wari umaze iminsi ine arwariye mu rugo COVID-19

Mu kiganiro yagiranye na The New Times dukesha iyi nkuru, Dr. Menelas Nkeshimana, ukuriye itsinda ryihariye ryo mu Kigo cy'igihugu cy'Ubuzima (RBC) rishinzwe guhangana na Covid-19, yasobanuye ibintu bitandatu byafasha umuntu kwirinda kwandura mu gihe yita ku murwayi wa Covid-19 urimo kuvurirwa mu rugo.

1. Gufungura amadirishya

Umuntu wese uri mu rugo agomba gushyira mu bwonko bwe ko agomba gukingura amadirishya n'inzugi kugira ngo umwuka mwiza winjire mu nzu, ibyo ntibifasha umurwayi urwariye mu rugo gusa kubona umwuka mwiza wo guhumeka , ahubwo birinda n'abandi bagize umuryango kuba bakwandura icyorezo cya Covid-19 nk'uko bivugwa n'impuguke mu buzima.

2. Kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19

Mu ngamba zo kwirinda zisanzweho, harimo kwambara agapfukamunwa, guhana intera mu gihe abantu bari hamwe, gukaraba intoki kenshi. Umuntu ufite umurwayi wa Covid-19 ukurikiranirwa mu rugo, agomba kwitwararika akubahiriza izo ngamba zose.

Dr Nkeshimana ati, “ Buri wese ubu azi ibyo yakora n'ibyo atakora ku bijyanye na Covid-19. Igisigaye ni ni ukubyubahiriza mu gihe umuntu ari mu rugo. Abantu bagomba kwambara udpfukamunwa neza, niba ari udupfukamunwa dukozwe mu myenda bakatumesa neza bakatugirira isuku. Kandi bagasukura ibintu byose n'amazi meza n'isabune.”

3. Gushyira umurwayi wa Covid-19 mu kato

Umurwayi wa Covid-19 agomba kuba ari mu kato, akirinda uko ashoboye kose kuba yahura n'abandi babana mu nzu. Dr Nkeshimana ati, “ Akato gatangira n'imyitwarire y'umurwayi ubwe, umuntu wese upimwe agasanga arwaye Covid-19, yagombye kumva ko ari inshingano ze kurinda abo babana, akabikora bizadasabye ko haba hari umuntu ubigenzura, umurwayi akumva ko adakwiye kuba ari we wanduza abo akunda, babana mu rugo, urwayi wa Cvid-19 urwariye mu rugo yagombye kugira ibikoresho bye byihariye, kandi akaba ahantu he wenyine”.

4. Umurwayi wa Covid-19 urwariye mu rugo yagombye guhagarika ingendo zose

Hari abarwayi Covid-19 bamwe na bamwe baba barwariye mu ngo, bagakenera kujya gukorera siporo hanze, cyangwa se bagashaka kujya kugura ikintu runaka. Ibi ntibyagombye kubaho. Abantu babana n'uburwayi bagombye kumufasha bakajya kumugurira ibyo yifuza, ibyo ngo bifasha mu kugabanya ikwirakwira ry'ubwandu bwa Covid-19, riba rishobora kubaho mu gihe umurwayi yavuye mu kato akajya guhura n'abantu.

5. Kugira gahunda ihamye yo kwitwararika mu rugo kandi ikubahirizwa

Icya mbere ni ugushyiraho gahunda igomba gukurikizwa mu rugo, ibyo umurwayi akorerwa akabikorerwa ari ahantu he wenyine.

Dr. Menelas Nkeshimana
Dr. Menelas Nkeshimana

Dr Nkeshimana ati, “ Hari ingo zibona bikomeye kubahiriza amabwiriza mu gihe bafite umurwayi wa Covid-19, cyane cyane iyo ari abana bashaka kujya kureba umubyeyi wabo uri mu kato, bagombye kubicaza, bakabaganiriza, bakabereka uko ikibazo kimeze, bakababwira ko bisaba ko buri wese yubahiriza amabwiriza kugira ngo barinde ubuzima bwabo.”

6. Gukomeza gucunga umurwayi wa Covid-19, ariko umucunga na we azirikana kurinda ubuzima bwe

Kumucunga bisobanuye kujya kureba kenshi niba hari icyo yaba akeneye ko bamufata, kumuha indyo ikwiriye, no kumureba kenshi kugira ngo umunye niba ariho aremba kurushaho.

Mu gihe hari igihindutse umurwayi arimo aremba, abari kumwe na we mu rugo, bagomba guhita bamenyesha abajyanama b'ubuzima mu Mudugudu, bakamuha ubutabazi bw'ibanze no kureba ko afata imiti neza uko bikwiye.

Dr Nkeshimana ati “nasaba buri muntu kugira nomero za telefoni z'umujyanama w'ubuzima, kuko byaragaragaye ko hari abantu benshi bataba bafite nomero zabo kandi bari ku ruhembe rw'imbere mu kurwanya Covid-19, bafasha abarwayi barwariye mu rugo, ariko n'igihe bakeneye ubufasha bitabaza abayobozi babishinzwe bakabafasha .”




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)