Menya uko wahinga beterave kijyambere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Beterave zagemuriwe mu murima zizakuriramo
Beterave zagemuriwe mu murima zizakuriramo

Muri rusange ngo beterave ni igihingwa kitagoye guhinga kuko ntigikenera ubutaka bunini cyane, zahingwa no mu murima muto, n' umuntu ashobora no kuzihinga mu karima k'igikoni.

Abashakashatsi bavuga ko beterave ikunda ikirere kidashyuha cyane, ngo ikunda ahantu hari igipimo cy'ubushyuhe kiri hagati ya 15-23c (degre), kugira ngo ikure neza. Gusa na none ngo yihanganira ubushyuhe ugereranyije na karoti, kandi igakunda cyane ubutaka bw'umusenyi cyane kurusha ubutaka bw'inombe, ikanihanganira ubutaka busharira butarengeje gatandatu (6).

Zigomba kwitabwaho kugira ngo zikure neza
Zigomba kwitabwaho kugira ngo zikure neza

Uko beterave iterwa, umuntu ashobora gutera umurama cyangwa se utubuto twa beterave mu murima yifuza ko zizakuriramo akazisarura cyangwa se akabanza guhumbika umurama, akazimurira ingemwe mu murima yateguye nyuma.

Utubuto twa beterave tumera hagati y'iminsi icumi na cumi n'ine (10-14), kugira ngo umuntu agemure izameze, arategereza urugemwe rukagira amababi ane cyangwa atandatu akabona kurwimura.

Uko umuntu ategura umurima agiye guteramo beterave, abanza kuwuhinga neza, nyuma agacamo utuntu tumeze nk'uduferege cyangwa se nk'uturingoti tugufi tutarengeje santimetero ebyiri (2cm), hagati y'agaferege n'akandi hakajyamo sentimetero mirongo ine(40cm).

Mu gutera imbuto za beterave, umuntu ashyira utubuto 2-3 hamwe akarenzaho agataka, agashyiramo intera ya santimetero makumyabiri n'eshanu (25cm), agatera utundi tubuto 2-3 hamwe akarenzaho itaka ricyeya, agakomeza atyo kugeza arangije gutera agaferege kose bitewe n'uko kareshya.

Zigeze igihe cyo gusarura
Zigeze igihe cyo gusarura

Mu gihe umuntu ahinze beterave, agomba kwibuka ko iyo hari igihe cy'izuba zikenera kuvomerwa, ndetse byaba byiza zigasasirwa kugira ngo ubutaka zirimo buhorane ubuhehere.

Impamvu kuvomera cyangwa kuhira beterave ari byiza mu gihe cy'izuba, ni uko ngo iyo ubutaka bwumagaye zitarera neza, imizi yazo ihita ikomera ntizikomeze gukura uko bikwiye.

Beterave zitangira kwera nyuma y'amezi atatu zitewe, nyuma umuntu akajya azisarura akurikije izo akeneye, kuko zibikika neza iyo ziri mu butaka zifite amababi yazo kurusha kuzikurira rimwe umuntu akazibika mu nzu cyangwa se muri firigo.

Mu gusarura beterave wirinda kuzikomeretsa
Mu gusarura beterave wirinda kuzikomeretsa

Gusarura beterave bisaba kubikora neza, umuntu yirinda kuzikomeretsa kuko ngo bizangiza vuba. Ikindi iyo umuntu asarura beterave mu gihe cy'izuba, ubutaka bukomeye, ashobora kubanza akazisukaho amazi kugira ngo ubutaka bworohe bimufashe kuzisarura neza.

Iyo umuntu amaze gukura beterave azisaruye, akataho ibibabi akabisiga mu murima bikaza ifumbire. Ubu buryo bwo guhinga betarave neza ku buryo bugezweho, buboneka ku rubuga www.jardiner-malin.fr

Ni imboga zikunzwe
Ni imboga zikunzwe



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)