Meya wa Paris yashenguwe n’ibyo yabonye ku rwibutso rwa Gisozi na Nyanza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Anne Hidalgo ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, aho yitabiriye inama y’Inteko ya 41 y’Ihuriro ry’Imijyi ikoresha Igifaransa [41ème Congrès de l’Association Internationale des Maires Francophones] abereye umuyobozi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje amarangamutima yatewe n’ibyo yabonye ku Nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, avuga ko Paris yifatanyije na Raporo Duclert mu gushyira ukuri ahagaragara ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.

Ati “Nzahora nzirikana ibyo nabonye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n’urw’i Nyanza. Mu gihe Raporo Duclert iri kwerekana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Paris yifatanyije nayo muri iki kigorwa cyo gushakisha ukuri, gifite byinshi kivuze mu kubaka uhazaza duhuriyeho.”

Anne Hidalgo yashimiye imbaraga Abanyarwanda n’izi nzibutso bashyize mu gusigasira amateka yaranze Jenoside ndetse yunamira inzirakarengane zihashyinguye anashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri yazo.

Perezida wa Ibuka, Nkuranga Egide, yashimiye Meya wa Paris ndetse anamuha ubutumwa bugenewe Perezida Macron mu izina ry’Abacitse ku icumu.

Yagize ati “Madamu Meya, turashaka kubabwira ibyiyumvo by’abacitse ku icumu rya Jenoside nyuma y’uko Perezida Emmanuel Macron asuye u Rwanda. Bumvise banyuzwe cyane n’ubutumwa bw’ubumwe yagenewe abacitse ku icumu.”

Anne Hidalgo kuva yatangira uruzinduko rwe mu Rwanda tariki 20 Nyakanga 2021, yasuye ibice binyuranye mu Rwanda harimo ahari agace katunganyijwe kazajya gakorerwamo ubukerarugendo ndetse abantu bashobora no kuzajya baruhukira i Nyandungu, yagiranye kandi ibiganiro byihariye na Meya w’Umujyi wa Kigali Prudence Rubingisa.

Kuva mu 2006, Umujyi wa Paris utera inkunga imishinga imwe n’imwe mu Rwanda nk’ifasha abana mu myigire n’ibijyanye no kurwanya imirire mibi binyuze mu marerero y’abana.

Ihuriro ry’Imijyi ikoresha Igifaransa, AIMF, riyobowe na Meya wa Paris nibura buri mwaka rishora miliyoni 10 z’Amayero mu mishinga y’iterambere ishyirwa mu bikorwa n’imijyi iri muri iri huriro mu nzego zitandukanye.

Anne Hidalgo yanashyize indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Yashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imbiri y'abazize Jenoside ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Yuhiye igiti yasize ateye mu 2019 ubwo aheruka mu Rwanda
Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga, yamushimiye ku bwo kwifatanya n'Abanyarwanda agasura Inzibutso za Jenoside ndetse amubwira ko igiti yateye gisobanuye 'ubuzima' mu muco wa Kinyarwanda

Amafoto: Twitter Ibuka Rwanda, Anne Hidalgo




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)