Mgr Mbonyintege yosobanuye iby’ibaruwa yagiye hanze isabira inkunga umupadiri urwaye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo baruwa isabira inkunga Padiri Kagabo usanzwe ari Umuyobozi wa Radio Maria Rwanda, ivuga ko abantu bafite umutima ufasha, batanga inkunga y’amafaranga yo kuvuza uyu mupadiri ukeneye akayabo k’ Amayero 59.017 [arenga miliyoni 70 Frw] kugira ngo avurwe.

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bibazaga impamvu Diyosezi yifashije nka Kabgayi isaba inkunga yo kuvuza umupadiri.

Musenyeri Mbonyintege yavuze ko iyi baruwa yanditswe ku itariki 17 Kamena itari yandikiwe abantu bose, ahubwo ko yari ifite abantu runaka igenewe b’inshuti.

Yagize ati “Iyo baruwa narayanditse ariko uwo yagezeho si we igomba kuganaho kuko igenewe uwo mupadiri wanditseho [Padiri Bucyana Boniface uba mu Busuwisi]. yahawe abo igomba guhabwa.”

“Ntabwo ari igikorwa kibi ariko ntabwo ari ibintu bigomba kujya mu Isi hose. Hari abo iba yohererejwe bazwi ariko nyine hari abafite iryo shyaka ryo kubisakaza hose bigakwira.”

Musenyeri Mbonyintege yavuze ko koko uyu mupadiri arwaye, yagiye mu Bufaransa agiye kwisuzumisha ukuboko muri Mata 2021, agira ibyago asanga arwaye kanseri. Ubu ari kuvuzwa kandi akavuzwa ku buryo buhenze cyane akaba ari byo byatumye yifashisha inshuti kugira ngo zimufashe.

Yavuze ko hari abari kumufasha ndetse n’abandi bifuza kumufasha babikora ariko nta gikuba cyacitse ku buryo atabarizwa ndetse ko hazakorwa ibishoboka kandi akavuzwa.

Yakomeje asobanura ko Diyosezi izamuvuza ariko ikeneye n’ubufasha bw’abandi bantu. Ati “Diyosezi iyishyuye yose hari ibindi byapfa, wakwica n’abazima. Ariko ibonye n’inkunga byakoroha kurushaho.”

Musenyeri yaboneyeho kugira inama abantu bose ko bajya kwivuza igihe cyose bumva barwaye ko badakwiriye gusuzugura indwara n’imwe, kuko hari igihe iba ari indwara ikomeye nka kanseri kandi ihenda kuvuzwa.

Mgr Smaragde Mbonyintege yavuze ko ibaruwa yagiye hanze itabariza Padiri Kagabo ifite abo yari igenewe



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)