Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI) yasobanuye ko iki kibazo cyatewe n'ukwibirindura kw'amazi, bituma amazi yo munsi yivanga n'ayo hejuru, bizamura 'algal bloom' bitera kugabanuka k'umwuka wo mu mazi (Disolved Oxygene) amafi akenera cyane cyane mu ijoro.
MINAGRI yaboneyeho gusaba aborozi b'amafi bororera muri kareremba gutandukanya kareremba ku buryo umwuka ujya mu mazi uba uhagije, kandi bagashyira kareremba ahantu hari ubujyakuzimu buri hejuru ya metero 8 no gusukura kareremba mu buryo buhoraho. Barasabwa no kuroba amafi makuru ari ahari iki kibazo cyo kubura umwuka.
Ayo mafi yipfushije ngo kirazira kuyarya. Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ivuga ko irimo gutegura uburyo bwo gushyira ubworozi bw'amafi muri gahunda y'igihugu y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo ya ‘Tekana'. Ibi ngo bizafasha aborozi b'amafi kwirinda ibihombo nk'ibi.
Soma HANO inkuru ivuga iby'urupfu rw'ayo mafi.