Yabigarutseho nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amafoto n’amashusho by’abanyeshuri basoje ibizamini bagaragaje imyitwarire yavugishije benshi irimo guca amakaye no kuyatwika, guca impuzankano z’ishuri byari biherekejwe n’imbyino zerekana ko bishimiye iyo ntambwe bateye.
Ni ibikorwa bitakiriwe mu buryo bumwe kugeza aho bamwe basabye Minisiteri y’Uburezi kugira icyo ibikoraho, ariko abandi bavugaga ko nta gikuba cyacitse.
Dr Uwamariya yavuze ko bagiye gukurikirana abanyeshuri bagaragagaje iyo myitwarire yahesheje ishusho mbi uburezi bw’u Rwanda bagahanwa kuko nubwo basoje amashuri yisumbuye bakiri mu maboko y’abafite uburezi mu nshingano.
Ati “Ubundi umunyeshuri wese ugaragaweho amakosa, haba hari amategeko ngengamikorere agena ibihano. Aba rero baritwaza y’uko barangije bakumva ko bakora ibyo bishakiye ariko bakirengagiza ko hari ibyangombwa batari bahabwa ku buryo n’ubundi bagikeneye kwegera ishuri.”
Yakomeje agira ati “Icyo rero duteganya mu burezi ni uko tuzakurikirana abo bana tukamenya abo ari bo hanyuma tukagena n’ibihano bazahabwa.”
Yavuze ko atari ubwa mbere bigaragaye kuko no mu 2019 byabayeho ndetse abagaragaweho n’iyo myitwarire barahamagawe bahabwa ibihano.
Ati “Umwaka ushize nabwo byabayeho ku banyeshuri biga muri TVET iherereye muri IPRC Kigali no mu Gatenga. Icyo gihe habayeho guhamagara ababyeyi baragawa (abo banyeshuri) ndetse tugena n’ibihano birimo n’amande kandi umuntu utabiyatanze akaba atagomba guhabwa certificat ye nubwo bumva ko baba bararangije kwiga.”
Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko uretse abagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ariko bari kubona raporo y’uko ibi bikorwa byakozwe mu bice binyuranye by’igihugu bityo ku bufatanye n’izindi nzego bari kubikurikirana.
Ati “Buriya bariya ni uko ari abagaragaye kuko byagenze ku mbuga nkoranyambaga ariko raporo turi kubona ni uko byagaragaye henshi ndetse na hano mu Mujyi wa Kigali twarabibonye no mu gihe twari turi gufasha abanyeshuri kujya gukora ibizamini hari abari bafite imyitwarire itari yo. Icyo dukora ni ugukusanya amakuru tukavugana n’ubuyobozi bw’ibigo abo bana bigaho ku buryo bazagenerwa ibihano kubera ko batarava mu maboko y’uburezi. Ni byo barangije amashuri yisumbuye ariko ntabwo kwiga birangirira hariya”.
Yavuze ko nk’inzego z’uburezi bababajwe n’iyo myitwarire idahwitse yaranze abanyeshuri nyuma yo gusoza ibizamini bya Leta, asaba ababyeyi gukomeza ubufatanye hirindwa ko imyitwarire itari myiza yakomeza kuba akarande mu banyeshuri.
Minisitiri Dr Uwamariya yashimangiye ko ibyo abanyeshuri bakoze bitanga isura mbi ku burezi kuko hibazwa icyo abantu barangije bitwara batyo bazakora.
Yavuze ko iyo myitwarire idakwiye guhuzwa n’ireme ry’uburezi kuko atari abanyeshuri bose bitwaye batyo; yemeza ko icy’ingenzi ari uguha isomo ababikoze bagahanwa kandi ko ibyo bidakwiye guca abantu intege.
Ibizamini bisoza Icyiciro rusange, Amashuri yisumbuye n’ay’Ubumenyingiro cyatangiye ku wa 20 Nyakanga 2021 gisozwa ku wa 27 Nyakanga 2021 ariko abakora ibizamini ngiro (Pratique) bo baracyabirimo.