Minisante yasabwe kugaragaza ingamba zo kurwanya ikoreshwa ry’itabi mu bana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y’Ubuzima yahawe amezi atatu yo kuba yagaragaje umurongo ufatika w’uburyo izakora ubukangurambaga ku ngaruka mbi z’itabi no kuribuza abakiri bato.
Iyi Minisiteri kandi isabwa kugaragaza doze z’itabi zemewe mu gihugu hagamijwe kugabanya ingaruka rigira ku barinywa nk’uko inkuru dukesha New Times ibivuga.

Uyu mwanzuro ni umwe mu myanzuro yavuye mu isesengura rya raporo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugenzura ikoreshwa ry’itabi mu gihugu, abadepite bashyikirijwe, Odette Uwamariya, ku wa 15 Nyakanga 2021.

Mu gihe abarengeje imyaka 18 ari bo bemerewe kunywa itabi, Uwamariya yabwiye abadepite ko ubushakashatsi bugaragaza ko hari n’abari mu kigero cy’imyaka 15 barinywa.

Uwamariya yagaragaje ko hakiri ikibazo cy’abantu banywera itabi mu ruhame nyamara umwotsi waryo ugira ingaruka no ku rinyoye igihe awuhumetse.

Uwamariya yagize atiu“Hari abantu banywa itabi batitaye ku kuba begereye abagore batwite cyangwa abana.”

Depite Germaine Mukabalisa yavuze ko kuba abana babona abanywera itabi iruhande rwabo mu tubari na butiki byongeye bakabona abacuruzi barifite mu bindi bicuruzwa bituma bakura bazi ko ari ibintu bisanzwe kurinywa haba ku bato n’abakuru.

Yavuze ko nk’umuti, guverinoma ikwiye gukemura ikibazo cy’iyamamazwa ry’itabi ku mbuga nkoranyambaga aho ubutumwa buhacishwa bugira ubukana ku bana.

Uwamariya yavuze ko itabi ryashyiriweho imisoro iremereye ku baryinjiza mu gihugu, bikaba byaragabanyije ingano y’iryinjira nubwo atagaragaje uko imibare iteye.

Itegeko ryasohotse mu igazeti ya leta muri Nzeri 2019 ryerekeye ibicuruzwa biva hanze n’ibikoreshwa mu Rwanda, ryavugaga ko ipaki y’itabi rimo amasigara 20 izajya isora 36%. Bikaba byaratumye ipaki imwe yiyongeraho 130 Frw.

Kugeza ubu mu Rwanda amatabi ahacuruzwa agemurwa n’ikigo mpuzamahanga cy’Abongereza gikora ubwoko butandukanye bw’itabi (BAT) burimo Intore, Dunhill, Impala na SM.

Raporo ya Tobacco Atlas ya 2019 igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda hapfa abantu barenga 2000 bazize indwara ziterwa no kunywa itabi, naho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS rikagaragaza ko buri mwaka ku Isi hapfa abantu miliyoni 8 bazize itabi.

Mu bindi leta isabwa harimo gushyiraho ahantu hagenewe kunywera itabi mu buryo bwa rusange.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)